Digiqole ad

Team Rwanda izahatana muri Tour do Rio de Janeiro

 Team Rwanda izahatana muri Tour do Rio de Janeiro

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” iritegura kwerekeza muri Brazil, guhatana mu irushanwa ryo kuzenguruka Umujyi wa Rio de Janeiro riteganyijwe ku matariki 25-30 Kanama 2015.

Team Rwanda

Umutoza wa Team Rwanda, Umunyamerika Jonathan ‘Jock’ Boyer yatangarije The Newtimes ko ikipe y’u Rwanda izahagararirwa na Jean Bosco Nsengimana, Hadi Janvier, Camera Hakuzimana, Joseph Biziyaremye na Joseph Aleluya.

Boyer yagize ati “Team Rwanda yatumiwe mu irushanwa Tour do Rio ry’uyu mwaka, ni amahirwe ku bakinnyi b’u Rwanda kuko babonye umwanya wo kugaragaza impano zabo mu irushanwa rikomeye nk’iri.”

Boyer asanga kandi ari amahirwe akomeye ku bakinnyi bo gusiganwa ku magare b’Abanyarwanda kuko babonye uburyo bwo kwipima n’abakinnyi bakomeye bazaba baturutse imihanda yose y’Isi, bityo ngo bakaba bazaryigiramo byinshi.

Ati “Ni imyiteguro myiza kandi y’amarushanwa ya All Africa Games (Team Rwanda izitabira mu kwezi gutaha kwa Nzeri).”

Aya marushanwa yombi Team Rwanda yitegura guhatanamo, ngo azafasha ikipe y’u Rwanda kugaruka mu Rwanda guhatana muri ‘Tour du Rwanda (izaba hagati y’itariki 16-22 Ugushyingo)’ yariteguye neza, ku buryo umukinnyi wayo ashobora kongera kuyegukana nk’uko byagenze umwaka ushize, ubwo Valens Ndayisenga yayegukanaga.

Team Rwanda yitabiriye bwa mbere Tour do Rio muri 2011, iza kwegukana umwanya wa 14 muri rusange, ikaba yariherukagamo mu mwaka wa 2012 ubwo yegukanaga umwanya wa 15 ku rutonde rusange.

2 Comments

  • Barakaza neza barisanga

  • Nibyiza tubifurije intsinzi ariko ntimuba mudusobanuliye impamvu umukinyi ukomeye nka varensi atarimo inkuru ib’ibaye igice

Comments are closed.

en_USEnglish