Digiqole ad

Rwanda: Abagabo 100 000 barasabwa gusinya ubukangurambaga bwa ‘HeForShe’

 Rwanda: Abagabo 100 000 barasabwa gusinya ubukangurambaga bwa ‘HeForShe’

Amb. Fatuma Ndangiza abwira abanyamakuru ibya ‘HeForShe’

HeForShe, ubukangurambaga bugezweho ku isi hose bwa UN Women busaba cyane cyane abagabo n’abahungu kubusinyaho berekana ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore no kuvanaho inzitizi abagore n’abakobwa bahura nazo. Kuri uyu wa kabiri Amb.Fatuma Ndangiza yavuze ko u Rwanda rwemeye ko nibura abagbo n’abahungu 100 000 bazasinya bashyigikira ubu bukangurambaga.

Amb. Fatuma Ndangiza abwira abanyamakuru ibya 'HeForShe'
Amb. Fatuma Ndangiza abwira abanyamakuru ibya ‘HeForShe’

Amb.Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) yatangaje ko iyi gahunda igamije kuvanaho inzitizi zidindiza umugore mu iterambere. Ko abagabo mu Rwanda nk’igihugu cyamaze gutangira iyi nzira mu myaka yashize, bakwiye gushyigikira cyane ubu bukangurambaga.

Ati “Mu Rwanda Perezida Kagame yagize umuhigo gushishikariza abagore n’abakobwa kujya ari benshi mu masomo y’ikoranabuganga n’ubumenyingiro, ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nka bimwe mu bintu bidindiza umugore. Izi ni gahunda n’abagabo bakwiye gushyigikira.”

Amb. Ndangiza yavuze ko kwiyemeza kuzamura umukobwa akagira amahirwe nk’aya musaza we atari urugamba rw’umukobwa wenyine ahubwo musaza we agomba kurumufashamo. Iki ngo ni ikibazo cyo guhindura cyane cyane imyumvire ya bamwe ikiri hasi ku byerekeye uburinganire.

Umugabo cyangwa umuhungu wifuza gushyigikira ubu bukangurambaga anyura kuri www.heforshe.org  agakurikiza amabwiriza ngo asinye.

 

Perezida Kagame, imena muri gahunda ya ‘HeForShe’

Tariki 18/06/2015 UN Women yatangaje urutonde rw’abayobozi b’ibihugu icyenda b’inashyikirwa mu kujyanisha n’ubu bukangurambaga bwa ‘HeForShe’ bwatangijwe mu mpera za 2014.

Perezida Kagame ari muri aba, mu gihugu ayoboye ngo hategerejwe abagabo 100 000 nibura, bazasinya bashyigikira ubu bukangurambaga buri gukorerwa n’ahandi hose ku isi.

Amb. Fatuma Ndangiza avuga ko nko mu mwaka utaha wa 2016 hari amatora mu nzego z’ibanze, abagore bakwiye gutinyuka bakajya muri iyo myanya kandi abagabo bakabibashishikariza nabo bakayipiganirwa.

Nubwo abagore ari benshi (nibura 30% mu nzego nkuru zifata ibyemezo), ndetse bakaba aribo bagize umubare munini w’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (agahigo ku isi), baracyari bacye mu nzego z’ibanze kuva kuri bayobora uturere kumanura.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ngo u Rwanda rwemeye ko abagabo 100.000 bazasinya? ni kungufu se nk’ingingo y’101 bahu?

    • hhhhh

      Uzaze mu Rwanda ureke kuvugira hanze yarwo sha!

      Twe tuhabaye, nta ngufu twabonye, uretse wenda ikijisho cya bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batuvangiye na bamwe mu baturage bagendera ku bwoba kd Mzee yaratwigishije gutinyuka, akaduha n’urugero rwiza atinyuka kubwira ba mpatsibihugu ko democratie yabo atari yo kamara!

      • Nonese muvandimwe ushingira kuki wemeza ko mvugira hanze y’u Rwanda? U Rwanda ndurimo nkaba ndi n’umwe muri babandi 10 ngo batabona ibintu kimwe na 12millions. Ubishaka nubu duhane gahunda tu dufate kamwe.

  • Wowe wiyise Bruno , umeze nka ba kandi babura icyo batuka inka bakavuga bati dore icebe ryayo.ibyanyu n’urusaku gusa kandi ntakindi muzi, les chiens aboient la caravane passe.

    • Wowe wiyise ngabo! uracyafite igikoma cyinshi mumutwe wawe!!! uburinganire ntibusaba gusinya urabyumva neza! barabuhawe ahubwo ni uko batarabwizera.

    • Ngabo Salama wowe? Ngo Ibyacu nurusaku gusa? ibyacu bande?Erega burya ntambwa yibaza ngo imoke ntakibaye. Les chiens aboient toujours pour une raison. Imana iguhezagire.

  • Jyewe ndashigikiye uburinganire bw’abagabo n’abagore kandi zasinya ko bishigikiye kandi n’inshuti zajye turabishigikiye tuzasinya.wowe Bruno rero buriya urusaku rw’igikeri ntabwo rwabuza inka …….

    • Bruno ntanakimwe abeshye, aravugisha ukuri. Ibintu byose se ni ugusinya? ahubwo mufite ibikoma!

  • Reka tubahane tureke gucirana imigani isesereza kandi itukana.NIba ariko abibona ni uburenganzira bwe.Ahubwo iyo atwandikira igituma abibona atyo.Murakoze.

  • Mugusubiza ngabo na cyusa, nabasaba ko mumivugire cg mugutanga ibitekerezo mwajya mwerekana ko mwatojwe ikinyabuphura kuko gutukana byerekana ubunyamusozi. Kereka niba mwemera ko muri abanyamusozi!

  • yemwe umugabo niwe mutware wurugo. umugabo ni intare mwishyamba. umugabo ni ikitegererezo mubutegetsi bwose. naho umugore we ni nyina w’abantu. umugore ni mutima w’urugo.

  • Humanity is one (woman&man), urubavu s’umutwe cyangwa ukuguru, horizontal.
    Umuseke Rwanda is not Rwnada see to Father Karekezi new and buhanga nabyo si buganga, let continue to be positive; Thanks

  • Iyi gahunda ninziza pe HeForShe gusa nuko iva kubitekerezo byabampatsibihugu ” abera” ese niki kibyihishe inyuma? ndabishigikiye cyane ko uburinganire n’ubwuzuzanye n’iterambere rigera kuri bose, ariko nukuzasuzuma niba bitaje guherekeza ryatangazo rya Obama yavugiye muri Kenya ngo abahuje ibitsina bazajya bashakana. Dufatikanye gushishoza ariko twese BAGABO na ABASORE twiyemeze ibyiza.

  • Iyo gahunda ni nziza turayishigikiye .mureke kuba ba négativiste ku bintu byose

  • iyi gahunda ninziza cyane kuko iyo abantu bashize hamwe ntakibananira kandi burya Natwe abagore turashoboye nshigikiye nyakubahwa president wacu muri gahunda ya heforshe

Comments are closed.

en_USEnglish