Digiqole ad

Minisitiri w’intebe wa Libya yeguye ku gitutu cya rubanda

 Minisitiri w’intebe wa Libya yeguye ku gitutu cya rubanda

Abdullah al-Thani

Bitunguranye kandi Live kuri television y’igihugu niho Minisitiri w’Intebe wa Leta yemewe n’amahanga Abdullah al-Thani yeguye ku mirimo ye nyuma yo guhatwa ibibazo n’abaturage bashinja guverinoma ye ubushobozi bucye.

Abdullah al-Thani
Abdullah al-Thani mu kwezi kwa gatanu yarokotse amasasu y’abashsakaga kumwica bamurasiye mu modoka Imana ikinga akaboko

Yeguye kuri uyu wa kabiri nimugoroba nyuma gato y’uko ibiganiro hagati y’iyi geverinoma n’abayirwanya byari byongeye gusubukurwa nk’uko bitangazwa na AP.

Kuri television abaturage buje uburakari bahase ibibazo Minisitiri w’intebe bashinja Leta ayoboye kutabasha kubaha iby’ibanze birimo umutekano, amashanyarazi n’amazi. Ibintu batigeze babura na rimwe kubwa Col Muammar Gaddafi wahiritswe muri 2011.

Abdullah al-Thani yumvise ibibazo bimurenze yahise agira ati “Niba kugenda kwanjye aricyo gisubizo, reka mbivugire aha. Ku cyumweru ibaruwa yegura nzayishyikiriza Inteko. Ubu ndeguye.”

Uyu mugabo weguye mu kwezi kwa gatanu abantu bitwaje intwaro bamucunze avuye mu Nteko bamisha amasasu ku modoka ye ariko Imana ikinga akaboko ntiyamugeraho.

Kuva mu 2011 bahirika  Muammar Kadhafi Libya ntiragira amahoro. Ubu ifite Inteko zishinga Amategeko ebyiri zihanganye, hari imitwe myinshi yitwara gisirikare buri umwe ushaka kuyobora agace kawo.

Al-Thani weguye yari ayoboye Guverinoma igenzura agace gato k’uburasirazuba hafi y’umupaka wa Misiri. Ni kuva mu mwaka ushize ubwo umutwe wa gisirikare wafashe umujyi wa Tripoli akaba ariwo uhagenzura ubu.

Ibice bibiri bihanganye byari byasubukuye ibiganiro byo kumvikana biri kubera i Geneve mu Busuwisi kuva kuri uyu wa kabiri. Igice kiyoboye Tripoli kinafite Inteko yacyo nacyo cyari cyagarutse mu biganiro nyuma y’uko cyari cyabivuyemo mu kwezi gushize.

Mu bice by’iburasirazuba no mu mujyi wa Benghazi hahora imirwano y’abo ku ruhande rwa Leta n’imitwe yitwaje intwaro iba ishaka gufata aho igenzura nayo.

Libya ubu isa n’igihugu cyasenyutse ndetse cyacitsemo ibice nyuma ya Kadhaffi.

Umuryango w’abibumbye uhora ugaragaza ubushake mu kugisubiranya ariko imyaka ibaye ine bitarashoboka.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Hum sibyo bashakaga se namwe Banyarwanda bavandimwe murebereho bamwe birirwa bababeshya ngo itegeko nshinga ntirigomba guhinduka nakazi kanyu ngo wirukana umugore uguguna igufwa ukaza urimira bunguri mureke dushishoze turebe kure tugumana mzee wacu araduhagije aho atugejeje ntawe utahabona

Comments are closed.

en_USEnglish