Month: <span>April 2015</span>

Kenya: Abanyamakuru 2 batawe muri yombi bazira gukora inkuru icukumbuye

Abanyakuru bakorera televiziyo yitwa K24 muri Kenya batawe muri yombi ku mugorabo w’ejo bazira inkuru icumbuye bakoze yerekanye uburangare inzego z’umutekano zagize bigatuma babasha kwinjira ibintu biturika mu cyicaro gikuru cy’Ikigo GSU(General Service Unit) kandi kiba kirinzwe ariko ntihagire ubafata. Umunyamakuru witwa Purity Mwambia ukora inkuru zicukumbuye kuri iriya televiziyo na mugenzi we ushinzwe ishami […]Irambuye

El Fasher: Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zatangiye

Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMID) zatangiye imirimo yo gusana ishuri ribanza riri ahitwa Jugujugu mu mujyi wa El Fasher, muri Km 7 hafi n’ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt44 Super Camp). Iki gikorwa kizaterwa inkunga na UNAMID binyuze mu cyitwa umushinga utanga impinduka vuba (Quick Impact Project), bikorwe n’ingabo z’u Rwanda zagiye […]Irambuye

Ngo ingagi dufite byinshi duhuriyeho kurusha uko tubitekereza

Tekereza umenye ko runaka yashakanye n’ingagi!Hari abavuga ko byaba ari agahomamunwa kuko bemera ko ziriya nyamaswa atari abantu. Noneho tekereza wayitumiye ngo musangire ku meza! Nabwo hari ababifata nk’amahano! Nubwo ari uko bamwe babifata ariko, hari ikintu bagomba kumenya ni uko abantu n’ingagi bafitanye ISANO. Ku rundi ruhande ariko, ibisabantu( apes) birimo amoko menshi: Ingagi( […]Irambuye

Priscilla na Meddy bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo

Bwa mbere Umuratwa Priscilla umuhanzikazi w’umunyarwanda uzwi nka Princess Priscilla uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Califonia, agiye gushyira hanze indirimbo afatanyije na Meddy nawe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bise ‘Nka Paradizo’. Ni nyuma y’aho yerekereje muri Amerika muri Kamena 2013 aho yari agiye gukomereza amashuri ye. Kuva icyo gihe, […]Irambuye

Banque Populaire na BRD zaba zigiye guhuzwa zikaba Banki imwe

Ikigo Atlas Mara Ltd cyatangaje ko kiri mu biganiro byo gushora imari ingana na miliyoni 22,5$ muri Banki y’abaturage y’u Rwanda. Ibi ngo nibishoboka Iyi banki izahuzwa na BRD (Commercial Bank), banki Atlas Mara Ltd yaguzemo imigabane minini kuva mu 2014. Robert E. Diamond Jr ukorana bya hafi na Atlas Mara Ltd, wigeze no kuba umuyobozi […]Irambuye

”Abantu nibiyubakire ubushobozi aho kwiringira UN”- Lt Gen Dallaire

27 Mata 2015, Musanze – Gen Romeo Dallaire arasaba abantu kwishakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegereza Umuryango w’abibumbye kuko hari ighe utinda gutabara. Yabivugiye mu ishuri rikuru rya gisirikari ry’i Nyakinama ubwo yatangaga ikiganiro ku bikorwa bya gisirikare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro,ingorane n’ibikwiye gukorwa. Uyu mugabo wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu […]Irambuye

Abakozi ba Leta barasabwa gukora amasaha y’ikirenga nubwo batayahemberwa

27 Mata 2015 – Mu ibaruwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo yandikiye ibigo bya Leta ijyanye no gutegura umunsi mpuzamahanga w’umurimo, abakozi ba Leta basabwe gukora batitaye ku masaha kugira ngo bagere ku ntego bihaye. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Abakozi ba Leta ariko yibukije ko amasaha y’ikirenga abakozi ba Leta batayahemberwa kubera […]Irambuye

ISIS ivuga ko yashinze ibirindiro no muri Yemen

Nyuma ya Iraq, Syria, Libya ubu umutwe wa ISIS washyize ibindi birindiro muri Yemen, iki gihugu kikaba kimaze iminsi cyarabaye isibaniro hagari y’aba Houthi n’ingabo za Leta zifashijwe n’izo mu bihugu by’Abarabu biyobowe na Arabie Saoudite. Abahanga bavuga ko ISIS yageze muriYemen umwaka ushize ariko ubu ngo nibwo ikimara kuhafata neza. Muri Video bashyize ahagaragara […]Irambuye

Rukumberi: Kuko imyaka itarera ngo bishora mu burobyi butemewe

Muri izi mpera z’icyumweru, abagabo batanu bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bafungiwe kuri police ikorera mu murenge wa Sake, nyuma yo gufatwa bakora uburobyi butemewe mu biyaga bya Mugesera na Birira. Aba bafashwe baravuga ko babiterwa n’inzara, bakongeraho ko batari bazi ko buriya burobyi butemewe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi buvuga ko […]Irambuye

Sudani: Omar al-Bashir yatorewe kongera kuba Umukuru w’igihugu

Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora muri Sudani, Omar al-Bashir yongeye gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 95% bityo atorerwa gukomeza kuyobora kiriya gihugu gikize ku bikomoka kuri Petelori. Ukuriye Komisiyo y’amatora, NEC witwa Mokhtar al Asam yagize ati: “ Umukandida Omar Hassan Ahmed al-Bashir wo mu ishyaka ryitwa the National Congress Party angana na 5,252,478, […]Irambuye

en_USEnglish