Digiqole ad

Banque Populaire na BRD zaba zigiye guhuzwa zikaba Banki imwe

 Banque Populaire na BRD zaba zigiye guhuzwa zikaba Banki imwe

Zishobora kuba Banki imwe

Ikigo Atlas Mara Ltd cyatangaje ko kiri mu biganiro byo gushora imari ingana na miliyoni 22,5$ muri Banki y’abaturage y’u Rwanda. Ibi ngo nibishoboka Iyi banki izahuzwa na BRD (Commercial Bank), banki Atlas Mara Ltd yaguzemo imigabane minini kuva mu 2014.

Zishobora kuba Banki imwe
Zishobora kuba Banki imwe

Robert E. Diamond Jr ukorana bya hafi na Atlas Mara Ltd, wigeze no kuba umuyobozi mukuru wa Barclays Bank mu Bwongereza, yatangaje kuri uyu wa mbere ko ibiganiro barimo nibitungana bazagira 45% muri Banki y’abaturage y’u Rwanda.

Izi Banki zombi zihujwe ngo zagira imari ibarirwa kuri miliyoni 305$ igahita iba Banki ya kabiri mu Rwanda ifite imari nini nyuma ya Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko Atlas Mara yabitangaje mu itangazo basohoye kuri uyu wa mbere.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda tariki 31 Ukuboza 2014 yabarirwaga imari ingana na miliyoni 227$, imyenda ingana na miliyoni 155$ n’ayayibikijwe angana na miliyoni 181$. Ifite amashami 191 n’abakozi bagera ku 1 370.

Atlas Mara yashinzwe mu 2013 na Bob Diamond afatanyije na Ashish J. Thakkar umuherwe ufite ikitwa Mara Group gikora iby’ikoranabuhanga, ibikoresho nkenerwa mu bwubatsi n’ubukorikori, inyubako zo guturamo, kigakorera mu bihugu 19 muri Africa.

Atlas Mara Ltd ivuga ko yiteguye gukorana neza n’abanyamigabane bari muri Banki y’Abaturage barimo Rabobank y’Abaholandi isanzwe ifitemo imigabane minini.

Mu nama iherutse guteranya Inama y’ubutegetsi ya BPR yemereye iyi banki kujya mu biganiro na Atlas Mara kugira ngo bumvikane ku bugure. Ubu bwumvikane biteganyijwe ko buzarangira mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2015.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Mubyarutse ibi ni byiza bizamfasha.

  • Ibi bintu ni byiza ariko bihutishe n’isoko ry’imigabane tubone uko tujyera ku inyungu. ariko se tuzayibona byoroshye ko mbona banki y’abaturage yanze ikaba ibaye iyabaturage, ngo kazungu afitemo 45%??? Ngo Rabo….bank ifite umugabane munini ….??? ubwo abaturage dufite kangahe??? rahira ko kavukire atazakomeza kwikorera utwe akerekeza……..akabererekera…….

  • kubera ko atlas mara ltd izobereye mu micungire y’amabanki, ntabwo byatugwa nabi barmutse bahuje izi banks, ahubwo byihutishwe

  • None se ibya BRD byo gutanga inguzanyo ya buruse ku banyeshuri biga mu mashuri makuru ubwo biracyakomeje kwigwaho, cyangwa bizaba bihagaze kugeza ubwo BRD izaba imaze kumvikana na BPR ko zihuzwa.

    Ibintu bikwiye gusobanuka hakiri kare.

  • GWIRA .. Ha ha ha ha urandangije we petit nangayiiii

    Abantu baravuga investiments nawe ukaza ubwo busa busa ngo ni bourse…. Ha ha ha Joooo humura imishinga y’imikorere ntihagarara udu faux rare uzajya utubona tuuuu muri systeme nta kabuza

    Ariko urandangije burya buri wese aba yiririra kabisa.

  • ngiyi capitalisme Carl Marx yavuze mu kinyejana cya 19. yaravuze ngo ” Les capitalistes sont des sauvages”. Isi ni iy’abafite ku ifaranga.

  • Ibi sinzi niba bizafasha kuko havuyeho Bank 2 zari zifite mu nshingano zazo gukorana n abaturage hagasigara 1 kandi ibaye nini cyane ; bishobora gutuma
    yita ku mishinga n abantu bafite amafaranga menshi (kuko niho hakunze kuba inyungu itubutse) , twongereho ko niba bashyizemo 22,5M bitangaje ko bahabwa 45% (niba imibare muduhaye aha ariyo) … Ntekereza ko gufungurira amasoko ama bank yo hanze byatumye izisanzwe zigira ibibazo ariko ko nuyu muti nawo ndabona utizwe neza..

  • Mutandukane BRD ltd na BRD Commercial Bank Ltd (bank nsya yavuye mu migabane AtlasMara yaguze muri BRD Ltd).

    Ni BRD Commercial Bank Ltd niyo ishobora kuza huzwa na Populaire.

  • Mara Group group ni societe ifite uburambe butarengeje imyaka ibiri ku isoko ry’imigabane. Ntaburambe nabuke bafite kumikorere ya amabanki.Ahubwo banki populaire ni ishishoze neza Itazisanga isigaye ikorera mara group akazi. Naho brd commercial bank ltd mbona ari uguteza urujijo mu bantu. kugeza ubu sinzi aho brd itari commercial itandukaniye ni iri komercial Kandi ntuye muri kigali. Ubwose umuturage wa nyagatare we arabisonukiwe? Harakabaho abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish