Digiqole ad

Rukumberi: Kuko imyaka itarera ngo bishora mu burobyi butemewe

 Rukumberi: Kuko imyaka itarera ngo bishora mu burobyi butemewe

Ngo ntibari baziko kurobesha inzitiramibu ari amakosa

Muri izi mpera z’icyumweru, abagabo batanu bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bafungiwe kuri police ikorera mu murenge wa Sake, nyuma yo gufatwa bakora uburobyi butemewe mu biyaga bya Mugesera na Birira.

Ngo ntibari baziko kurobesha inzitiramibu ari amakosa
Ngo ntibari bazi ko kurobesha inzitiramibu ari amakosa

Aba bafashwe baravuga ko babiterwa n’inzara, bakongeraho ko batari bazi ko buriya burobyi butemewe.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi buvuga ko ba rushimusi b’amafi batuma umusaruro w’amafi ugabanuka ariko ngo bafite gahunda yo gukomeza kubarwanya.

Twasanze abatawe muri yombi bafite inzitiramibu bakoreshaga boroba ndetse n’ibindi bikoresho nk’amajerikani n’ibindi.

Babwiye Umuseke ko bemera icyaha bagasaba imbabazi kuko ngo batari bazi ko bibujijwe kandi bakavuga ko babitewe n’inzara yari ibageze kure.

Umwe muribo aragira ati: “Ntabwo twari tuzi ko ari icyaha ariko ubwo twafashwe bakaba banatubwiye ko ari cyaha batubabariye ntitwazongera”.

Bavuga ko babitewe n’inzara kuko ngo muri iki gihe imyaka bateye itarera bityo abantu bakaba bashonje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi Hanyurwimfura Egide avuga ko ba rushimusi b’amafi batuma umusaruro w’amafi utaboneka ngo ariko ngo ubuyobozi bufite gahunda yo gukomeza kubarwanya.

Ati: “Ba rushimusi b’amafi cyane cyane bahombya umusaruro w’amafi tuba twiteze ibi biterwa cyane cyane n’uko baroba amafi akiri mato bikagira ingaruka ku musaruro uzaboneka mu buhe biri imbere.”

Yongeyeho ko byaba byiza amande ba rushimusi bacibwa yongerewe kuko ngo nibwo bacika intege zo gukomeza kuroba amafi akiri mato cyane.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Erega mugabo ubuzima burahenze hano iwacu nonese bagire bate?Yewe mumenye iwacu harinzara uretseko uwijuse atamenya ko hari abandi bashonje!

  • Erega ntibivuze NGO nusonza ugomba kwiba babahane bifatika hali nabandi benshi cyane Nagano mumurenge wasake badukuye Ku is a make kubera baziyoramo zitarakura

Comments are closed.

en_USEnglish