Digiqole ad

ISIS ivuga ko yashinze ibirindiro no muri Yemen

 ISIS  ivuga ko yashinze ibirindiro no muri Yemen

Ubu ngo ISIS ifite ibindi birindiro muri Yemen

Nyuma ya Iraq, Syria, Libya ubu umutwe wa ISIS washyize ibindi birindiro muri Yemen, iki gihugu kikaba kimaze iminsi cyarabaye isibaniro hagari y’aba Houthi n’ingabo za Leta zifashijwe n’izo mu bihugu by’Abarabu biyobowe na Arabie Saoudite.

Ubu ngo ISIS ifite ibindi birindiro muri Yemen
Ubu ngo ISIS ifite ibindi birindiro muri Yemen

Abahanga bavuga ko ISIS yageze muriYemen umwaka ushize ariko ubu ngo nibwo ikimara kuhafata neza.

Muri Video bashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, abarwanyi ba ISIS bagaragaye bashing idalapo ryabo muri bumwe mu butayu bwo muri Yemen, hafi y’umurwa mukuru wa Yemen witwa Sana’a.

Abarwanyi ba ISIS bisunganye n’aba Houthi bafashijwe na Iran mu kurwanya ingabo za Yemen zifashijwe n’ibihugu by’Abarabu biyobowe na Arabie Saoudite.

Iki kivugwa ngo ni uko aba barwanyi bashaka gusimbura Al Quaeda muri kariya gace keregereye umwigimbakirwa w’Abarabu(Arabian Peninsula).

Mu kwezi gushize ISIS yateze bombe mu misigiti iri muri Sana’a zihitana abantu benshi.
Ziriya bombe zaturikijwe n’abarwanyi bane bari bazambaye mu mikandara bajya mu misigiti bica abantu 137 bakomeretsa abandi 357 nk’uko Mailonline yabyanditse.

Uyu murwanyi yemeza ko bazaca amajosi aba Shiite bose hanyuma bakigarurira ubutaka babanyaze
Uyu murwanyi yemeza ko bazaca amajosi aba Shiite bose hanyuma bakigarurira ubutaka babanyaze
Ngo ntibazasubira inyuma kandi ngo Allah ari kumwe nabo
Ngo ntibazasubira inyuma kandi ngo Allah ari kumwe nabo

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ibi byarahanuwe.

  • ibyahanuwe bigiye gusohora,

  • Ubundi imperuka iregereje,hasigaye gufata yerusalem.ubundi impanda igahita ivuga,eliminate nabakafree kakababaho:-S

Comments are closed.

en_USEnglish