Digiqole ad

Sudani: Omar al-Bashir yatorewe kongera kuba Umukuru w’igihugu

 Sudani: Omar al-Bashir yatorewe kongera kuba Umukuru w’igihugu

Omar-al-Bashir yongeye gutorerwa kuyobora Sudani ku manota 95 ku ijana

Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora muri Sudani, Omar al-Bashir yongeye gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 95% bityo atorerwa gukomeza kuyobora kiriya gihugu gikize ku bikomoka kuri Petelori.

Omar-al-Bashir yongeye gutorerwa kuyobora Sudani ku manota 95  ku ijana
Omar-al-Bashir yongeye gutorerwa kuyobora Sudani ku manota 95 ku ijana

Ukuriye Komisiyo y’amatora, NEC witwa Mokhtar al Asam yagize ati: “ Umukandida Omar Hassan Ahmed al-Bashir wo mu ishyaka ryitwa the National Congress Party angana na 5,252,478, ni ukuvuga 94.5% by’abaturage batoye bose.”

Amakuru  y’uko Bachir yatsinze amaze kujya hanze, abantu barasakuje bishimye bati ‘Imana irakomeye’

Uyu mugabo Bashir akurikiranywe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Hague kubera ibyaha ngo yakoreye mu Ntara ya Darfour n’ahandi.

Uwahatanaga nawe waje hafi ni Fadl el-Sayed Shuiab afite amajwi 79,665 ni ukuvuga 1,43% by’amajyi yose.

Mu matora byaragaragaye ko nta mvururu zabayemo uretse ko abatavuga rumwe na Leta bemeza ko amatora ataciye mu mucyo.

Mu cyumweru gishize ibihugu by’Ubwongereza, USA na Norvège byavuze ko Sudani igomba kureba ukuntu yahindura ibintu, igaha abaturage ubwisanzure haba mu gihe cy’amatora ndetse no mu buzima busanzwe.

President Bachir yafashe ubutegetsi muri 1989 amaze guhirika ubutegetsi, yongeye gutorwa muri 2010 aho nabwo yashinjwe kwiba amajwi no gukandamiza abo bari bahanganye.

Bachir ubwo yari mu cyumba cy'itora amaze gutora
Bachir ubwo yari mu cyumba cy’itora agiye gutora

The East African

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • AFRICAN’S LEADR

  • Ubwo nawe azavuga ko abaturage aribo bamushaka??!

  • Ubwo nawe azavuga ko abaturage aribo bamutoye bamushaka! Abamurwanya se ubwo baracyabarwa mu baturage b icyo gihugu?

  • Uzi ukuntu arimwicanyi nkakagame,iyo utavuga rumwe nawe Agukatira imyaka 30 wakorewe dosiye zabakorewe ba gatabazi&bangabire&nabandi nkabo

Comments are closed.

en_USEnglish