Month: <span>April 2015</span>

Umunyarwandakazi yatwaye umudali wa zahabu mu mikino ny’Afrika

27 Mata 2015 – Mu ijoro ryakeye Beatha Nishimwe yegukanye umwanya wa  mbere mu gusiganwa ku maguru muri metero 1 500 yegukana umudali zahabu naho Honorine Iribigiza yegukana umwanya wa gatatu mu kwiruka metero 800  ahabwa umudali wa Bronze bombi bari mu mu marushanwa y’Afurika y’ingimbi n’abangavu yaberaga mu mujyi wa Bambous muri  Iles Maurice. […]Irambuye

Nyabihu: Abahinga Icyayi bitoyemo uzajya mu Nteko gusaba ko Itegeko

26 Mata 2015 – Abaturage bo mu mirenge itandatu igize Koperative y’abahinzi b’icyayi mu karere ka Nyabihu (COOPTHEGA), bakoze inama yo gusuzuma ibyo bagezeho no kugabana inyungu y’amafaranga million ebyiri bungutse, bakaba ngo nyuma yo kubona ko iterambere bafite barikesha Perezida Kagame, banditse basaba Inteko Nshingamategeko ihindura ingingo ya 101, ndetse bemeza umuturage uzajyana iyo baruwa […]Irambuye

Amwe mu mazina y’Abarundi bishe Abatutsi ku Mayaga yamenyekanye

Khadaffi Nzeyimana, Jean Pascal Ntairandekura, Mukeribirori ni amwe mu mazina y’Abarundi bari impunzi mu bice by’amayaga bakoze ubwicanyi bw’indengakamere ku batutsi mu cyahoze ari Amayaga. Byagarutsweho kuri uyu wa 26 Mata ubwo hashyingurwaga imibiri 105 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babonetse mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi mu karere ka Ruhango. Abarundi bakoze Jenoside mu […]Irambuye

Amavubi U 23 yatsinze Somalia 2-0

Kuri uyu wa gatandatu, umukino wahuje Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 hamwe n’Ikipe  ya Somalia yo muri icyo cyiciro warangiye Amavubi  atsinze ibitego bibiri ku ubusa (2-0). Ni mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino yo guhatanira tike y’igikombe cya Africa U23 n’imikino Olempike ya 2016 izabera muri Brazil. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Yannick Mukunzi mu gice […]Irambuye

Abahinzi b’icyayi ba KITABI bandikiye Inteko basaba guhindura igingo ya

Abahinzi b’icyayi bo muri koperative y’icyayi cy’imisozi y’ubutumburuke (KOBACYAMU-KITABI) bo mu murenge wa Kitabi bandikiye Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ibaruwa isaba ko bahindura ingingo ya 101 y’itegeko Nshinga ibuza Perezida w’u Rwanda kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri. Aba bahinzi bavuga ko banditse basaba kugira ngo Perezida Paul Kagame azongere guhabwa amahirwe yo kwiyamamariza manda ya gatatu bityo […]Irambuye

Rusumo: Isoko mpuzamahanga ku mupaka rizafasha abajyaga kurangura i Kigali

Kuri uyu wa 24 Mata 2015, Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Francois Kanimba mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kirehe yasuye ibikorwa bitandukanye, anareba aho igishushanyombonera cy’isoko rizafasha mu bucurzi bwumbukiranya imipaka rya Rusumo kigeze. Kanimba yasuye aho iri soko rizubakwa ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, aganira n’abacuruzi […]Irambuye

Nepal: Abasaga 2 200 bishwe n’umutingito

Nibura abantu 2 200 bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’umutingito ukomeye wajegeje igihugu cya Nepal, abayobozi baravuga ko hari ubwoba bwinshi bw’uko haba hakiri abandi benshi bakiri mu binonko. Uyu mutingito ukase wibasiye umurwamukuru Kathmandu, ku gipimo cya magnitude 7,8 ndetse wanakoze ku mujyi wa Pokhara. Umutingito wumvikanye no mu bihugu bituranyi nk’Ubuhinde, Bangladesh ndetse no […]Irambuye

Abahanzi bo muri PGGSS V bakoreye umuganda i Kinyinya

Abahanzi bari guhatanira kwegukana irushanwa rya PGGSS V basoreje ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatandatu bakaba bagikoreye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo aho bishyuriye umukecuru w’umupfakazi witwa Uwimbabazi Jeanne amafaranga yakoreshejwe mu gusana inzu ye. Gusana iyi nzu ngo byasabye amafaranga 1.844,700 kandi yose aba bahanzi […]Irambuye

“Abavuga ko Nkurunziza atemerewe kwiyamamaza barata igihe,” – CNDD-FDD

Nyuma y’inama isadanzwe y’abarwanashyaka ba CNDD-FDD kuri uyu wa gatandatu, Perezida Nkurunziza yemejwe nk’umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu agiye kuza, Pascal Nyabenda umuyobozi w’iri shyaka akaba yavuze ko abavuga ko Nkurunziza atemerewe kwiyamamaza barimo guta igihe. Imyigaragambyo y’abamagana iki cyemezo yabikurikiye kuri iki cyumweru yaguyemo abantu babiri. Pascal Nyabenda yemeje ko Nkurunziza ari […]Irambuye

en_USEnglish