Digiqole ad

Priscilla na Meddy bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo

 Priscilla na Meddy bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo

Priscilla na Meddy mu mushinga wo gushyira hanze indirimo bise ‘Nka Paradizo’

Bwa mbere Umuratwa Priscilla umuhanzikazi w’umunyarwanda uzwi nka Princess Priscilla uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Califonia, agiye gushyira hanze indirimbo afatanyije na Meddy nawe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bise ‘Nka Paradizo’.

Priscilla na Meddy mu mushinga wo gushyira hanze indirimo bise 'Nka Paradizo'
Priscilla na Meddy mu mushinga wo gushyira hanze indirimo bise ‘Nka Paradizo’

Ni nyuma y’aho yerekereje muri Amerika muri Kamena 2013 aho yari agiye gukomereza amashuri ye. Kuva icyo gihe, Priscilla amaze gukora indirimbo imwe yise “Icyo mbarusha”.

Kuri ubu nkuko bitangazwa na Producer Licklick abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook akaba yagaragaje ko ibikorwa by’iyo ndirimbo bigeze ku musozo.

Nibwo bwa mbere rero aba bahanzi bazaba bakoranye indirimbo dore ko bose ari bamwe mu bahanzi bafatwa nk’abahanga mu miririmbire yabo.

Mu kiganiro na Umuseke, Priscilla yavuze ko ibikorwa bijyanye na muzika ntacyo bibangamiye amasomo ye. Yagize ati “Ntacyo ibikorwa bijyanye na muzika bimbangamiraho. Kuko buri kintu ngerageza kugiha umwanya wacyo.

Icyo navuga kuri iyi ndirimbo ndimo gukorana na Meddy, ni imwe mu ndirimbo ntekerezako izaba imeze neza kandi abanyarwanda bazayishimira uburyo ikozemo”.

Abajijwe ikintu cya mbere akumbuye mu Rwanda, Priscilla avuga ko akumbuye kurya ibijumba cyane kurusha buri kintu.

Priscilla yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Mbabarira, Umukunzi, Bagupfusha ubusa,ndetse n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye. Ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza kandi bari bakizamuka mu Rwanda.

Uretse kuba Priscilla agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Meddy, album ya Meddy yise ‘Ni Njyewe’ nayo ngo yaba imaze kugera ku musozo. Biteganyijwe ko mu bitaramo byo kumenyekanisha iyo album harimo icyo azakorera mu Rwanda.

Licklick na Meddy barimo gusoza album yise 'Ni Njewe'
Licklick na Meddy barimo gusoza album yise ‘Ni Njewe’

Joel Rutaganda & Iras Jalas

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Nice colabo bose bafite amajwi meza

  • MEDDY NDAMUKUNDA PLUS KE TOUT

  • Priscillaaa oyeeee uyu mwana priscilla aruzuye pe.azi kuririmba ni mwiza afite class.Imana irarema kweri!courage Priscilla

  • Meddy is handsome ever kbsaa dont spoil it Meddy,stay blessed lov u

  • Paradizo nyabaki ubuzima burimo bubagonda, utagiye guheha no guterura ibikecuru byinereye yagiye kwisuma imizigo cg kurinda inzu namwe ngo paradizo.
    Ariko bantu turi hanze aha mwagiye muvugisha ukuri ko bikaze tukareka kubeshya abasigaye iwacu.

    Mbiswa nigire aho interim yanyohereje gupakira…, ni mpava amahoro !!!

  • Ariko Gusa uri umurwayi woMu mutwe abagira Imana babona aho bisuma ikibI ni Kwiba
    Ndumva rero ntacyo wanditse kandi uhagarike uwo mutima mubi

  • Uwomuntu ahubwo azapfanumutima mutindi ntaziko kwisiyoye ntawudakora wabahutese udakora cyangudakora wabumaziki ngahonawe marekamashyari atwerekimpanoye itaruguharabikana

  • ndabemera aba bana bagiye kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri USA

Comments are closed.

en_USEnglish