Month: <span>April 2015</span>

Inama UMUKANISHI agira bagenzi be n’ibyo asaba abakoresha

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umwe mu bakora umwuga wo gusana ibinyabiziga byahuye n’ikibazo ukorera kuri Station ya SP Remera, yagiriya bagenzi be inama yo kwirinda umwanda no kongeera ikinyabupfura. Uyu mugabo utashatse ko tumuvuga amazina, yavuze ko umwuga bakora ari ingirakamaro haba kubawukora ndetse no kubawukorerwa. Yavuze ko kugira ngo abakora uyu mwuga bakomeze kuwukora […]Irambuye

Bugesera: Ikigega BDF cyaremeye abarokotse Jenoside batishoboye

Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikigega gishinzwe gutanga ingwate ku mishinga iciriritse (Business Development Fund, BDF) ubwo cyakoraga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 ku rwibutso rwa Ntarama, mu karere ka Bugesera, baremeye abacitse ku icumu 22, babaha amatungo magufi kugira ngo akomeze kubafasha kwiyubaka. Abakozi […]Irambuye

Imbuga nkoranyambaga mu gusenya ingo. Mu Rwanda ngo byaratangiye

Ntawushidikanya akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere cyane kubera gusakaza no guhanahana amakuru mu buryo bwihuse. Gusa ubu benshi nabo batangiye kubona ingaruka z’ikoranabuhanga mu mibanire y’abantu. Imbuga nkoranyambaga zabaye ikibazo mu miryango y’abashakanye mu bihugu biteye imbere, ubu no muri Africa kimwe no mu Rwanda ngo niho hatahiwe. Ziri gutanya imiryango. Kubera kuva kuri mudasobwa ujya […]Irambuye

Uganda: Umukuru w’inyeshyamba za ADF Nalu yafatiwe muri Tanzania

Izi nyeshyamba zitwa Allied Democratic Forces (ADF) zikekwaho gukora amabi mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Umuyobozi wazo, Jamil Mukulu, yafatiwe mu gihugu cya Tanzania, akazoherezwa muri Uganda. Muri Gashyantare 2011, polisi mpuzamahanga (Interpol) yashyize hanze imapuro zo guta muri yombi uyu mugabo Mukulu, ndetse bashyira hanze ifoto ye. Inzego z’umutekano zavugaga ko Mukulu akoresha inyandiko […]Irambuye

Ibintu byangiza ubuzima bwawe ushobora kwirinda

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko abarwayi 90% muri Afurika bazira indwara zikomoka ku mirire mibi. Benshi barazira kubura intungamubiri abandi bararenza ibyo umubiri ukeneye, […]Irambuye

Ahaari umwanda ukabije muri Stade ya Muhanga ubu ‘wahanywera amata’

Umwanda ukabije mu bwiherero bwa stade ya Muhanga wagaragaye ubwo hakinirwaga umukino wa AS Kigali na Rayon Sports abaje kuwureba bakabura aho bikinga. Ku mukino wahabereye kuri uyu wa gatatu wa Rayon Sports na Sunrise, imisarane yari yuzuye umwanda w’igihe kinini yakorewe isuku idasanzwe. Mu bwiherero rusange bw’abafana n’abashyitsi bakomeye muri stade ya Muhanga hari […]Irambuye

Volley: Muri Zone V u Rwanda ngo ruraba ruhanganye cyane

Nyuma y’ imyitozo ikipe y’ igihugu  ya Volleyball yakoreye muri Cameroun, kuva taliki 2 kugeza 04 Girurasi 2015 mu  Rwanda hazabera imikino ya Zone 5,  igamije gushaka itike y’imikino y’Afurika “All Africa Games 2015” izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville. Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Paul Bitok yatangaje ko biteguye  kubona itike yo kwerekeza muri […]Irambuye

Rubavu: Umukozi wa Banki y’Abaturage ‘yacikanye’ miliyoni 12

Umukozi wakoraga kuri guichet ya Banki y’abaturage ishami rya Kanama muri centre ya Mahoko i Rubavu ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko aburiwe irengero kuva kuwa 29 Mata 2015 hakanabura miliyoni 12 muri Banki. Ubuyobozi bw’aka gashami bwabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko uyu mukozi yagiye agiye muri karuhuko ka saa sita bategereza ko […]Irambuye

Kamonyi: Ubuyobozi ngo bwamubeshye ubufasha agurisha ibye none ntaho kuba

Bamurange Belethilda utuye mu kagari ka Buguri, umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi atangaza ko hashize imyaka itanu aho asembera ntaho kuba nyuma y’aho inzu yabagamo igwiriye yakwitabaza ububozi bukamwizeza kuzamuha isakaro, nawe ngo agurisha ibyo yari atunze azamura inzu ariko nayo ubu ngo yaraguye kubera kubura isakaro yemerewe. Bamurange abana n’abana batanu yasigiwe […]Irambuye

en_USEnglish