Digiqole ad

”Abantu nibiyubakire ubushobozi aho kwiringira UN”- Lt Gen Dallaire

 ”Abantu nibiyubakire ubushobozi aho kwiringira UN”- Lt Gen Dallaire

Dallaire n’abo bazanye hamwe n’abayobozi ba Rwanda Peace Academy

27 Mata 2015, Musanze – Gen Romeo Dallaire arasaba abantu kwishakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegereza Umuryango w’abibumbye kuko hari ighe utinda gutabara. Yabivugiye mu ishuri rikuru rya gisirikari ry’i Nyakinama ubwo yatangaga ikiganiro ku bikorwa bya gisirikare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro,ingorane n’ibikwiye gukorwa.

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire i Nyakinama kuri uyu wa mbere
Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire i Nyakinama kuri uyu wa mbere

Uyu mugabo wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yagaragaje ko yashatse gufasha abicwaga ariko agatereranwa n’ibihugu bikomeye n’Umuryango w’Abibumbye wari wamutumye.

Abajijwe n’umunyamakuru niba abantu bakwiriye kwiringira umuryango mpuzamahanga yagize ati:”Ni ikibazo cyiza, ariko ikindi kibazo ni ninde wakwizera mugihe Umuryango mpuzamahanga udahari? Ni ubushobozi bw’Akarere.”

Yagaragaje ko ibihugu bigomba kubaka kandi bigashyira imbere ubafatanye mu karere hagamijwe kwikemurira ibibazo.

Yongeye ati “Icy’ibanze ni ukwiyubakira ubushobozi hanyuma ibihugu bigahabwa uburyo n’igihe bityo abaturage bakamererwa neza bitagombye ingabo za UN bitewe no kutagira ubushobozi cyangwa zatinze kuza.”

Umuyobozi wa Rwanda peace Accademy Col. Jill Rutaremara yemeje ko gutumira Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire biri mu rwego rwo gusangiza ingabo ubunararibonye bw’ibyamubayeho nko muri Genocide aho yashakaga gutabara ariko akananizwa n’izindi nzego.

Col Rutaremara ati:”Tuba dukeneye inararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kugira ngo basangize abasirikari imbogamizi mu kubungabunga amahoro ku isi. Ikindi ni uko mu gitabo cye kivuga kuri Genocide hari amasomo menshi dukuramo.”

Yongeyeho ko Lt Gen Dallaire yagaragaje ko hari inyungu zitandukanye zituma ibihugu bitabara cyangwa ntibitabare aho yavuze ko ubwo yatabarizaga abanyarwanda yabazwaga niba hari amabuye y’agaciro ari muri iki gihugu.

Uretse kuba Romeo Dallaire yari ayoboye izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe Genocide yakorwaga, yanabaye Senateri mu gihugu akomokamo cya Canada.

Yashinze ikigo kirwanya ikoreshwa ry’abana mu mitwe ya gisirikare(The Remeo Dallaire Child soldier initiative) ndetse hari n’ikigega cyamwitiriwe gifasha urubyiruko kwiyubakamo imiyoboborere myiza(The Romeo Dallaire Foundation)

Yanditse ibitabo byinshi birimo icyasomwe cyane ”Shake hands with the Devil” kivuga kuri Genocide yo mu Rwanda.

Dallaire n'abo bazanye hamwe n'abayobozi ba Rwanda Peace Academy
Dallaire n’abo bazanye hamwe n’abayobozi ba Rwanda Peace Academy
Abasirikari, abarimu n'abayobozi ba Rwanda Peace Academy bafata ifoto y'urwibutso na Lt Gen. Dallaire
Abasirikari, abarimu n’abayobozi ba Rwanda Peace Academy n’abashyitsi mu ifoto rusange

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze

7 Comments

  • Ibi nibyo Rwose. ubwo babandi bagendera kuri Loni ndumva inararibonye ibashubije. Nta ma buye na peteroli tugira bivuga ko akarere Katazigera gatabarwa. Ikindi kibabaje bo bakunda bavuga ngo ni uko ari inguge ziba zirimo zicana.so sad!

    • igihugu cyurwanda nicyabanyarwanda!! Gukundana, gusangira duke dufite, kunezezwa niterambere rya mugenzi wawe nibyo bikwiye kwigishwa abana burwanda. Erega akimuhana kaza invura ihise, kand nabo bazungu iyo batewe baritabara, ubufasha buza nyuma. kwica umuturanyi, umwarimu wawe, umwana mwiganye koko! byakabajijwe UN???

      Tugire umutima wo kugaya,ariko cyane cyane twihereho

  • Uyu munyakanada Imana imugirire ikigongwe,,,yo izi ukuri kwa buri wese.

  • ifoto nziza rwose,, ariko abazi gukora isesengura ry’amafoto mwatubwira impamvu ki abantu 04 bari kuriyi foto basobekeranyije amaguru yabo?ngira ngo haricyo bivuze…

  • CONG TO OUR ARMY RDDF,ASHAME MINUAR. H.EPAUL KAGAME AND RPA OYEEE

  • RDF oyeeeeeeeeeeeeee

  • ntacyo yakoze nareke ubusutwa n`ubunwa

Comments are closed.

en_USEnglish