Digiqole ad

El Fasher: Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zatangiye gusana ishuri ribanza

 El Fasher: Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zatangiye gusana ishuri ribanza

Brig Gen Ferdinand Safari ukuriye ingabo za UNAMID muri Darfur n’Umuyobozi wungirije wa RwanBatt44, Lt Col Meshach Sebowa batangiza icyo gikorwa

Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMID) zatangiye imirimo yo gusana ishuri ribanza riri ahitwa Jugujugu mu mujyi wa El Fasher, muri Km 7 hafi n’ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt44 Super Camp).

Brig Gen Ferdinand Safari ukuriye ingabo za UNAMID muri Darfur n'Umuyobozi wungirije wa RwanBatt44, Lt Col Meshach Sebowa batangiza icyo gikorwa
Brig Gen Ferdinand Safari ukuriye ingabo za UNAMID muri Darfur n’Umuyobozi wungirije wa RwanBatt44, Lt Col Meshach Sebowa batangiza icyo gikorwa

Iki gikorwa kizaterwa inkunga na UNAMID binyuze mu cyitwa umushinga utanga impinduka vuba (Quick Impact Project), bikorwe n’ingabo z’u Rwanda zagiye kubungabunga amahoro.

Imirimo yo gutangiza ivugururwa ry’iri shuri yabaye kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2015, itangizwa n’ukuriye ingabo za UNAMID, Brig Gen Ferdinand Safari (ni Umunyarwanda), akaba yari kumwe n’Umugenzuzi w’amashuri mu gace ka El Fasher witwa Muhamad Ismail.

Icyo gikorwa cyanitabiriwe n’abayobozi b’abasivili mu gace ka Jugujugu, n’umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda wungirije wa Rwanbatt44, Lt Col Meshach Sebowa.

Brig Gen Safari yabwiye abaje muri uwo muhango ko gusana iryo shuri bizakorwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu mujyi wa El Fasher.

Yagize ati “Ibikorwa bizibanda ku kubaka ishuri bundi bushya, hazubakwa ibyumba by’amashuri n’ibindi bizifashishwa mu yindi mirimo ndetse hazubakwa ivomo.”

Yongeyeho ati “Tuzahorana namwe igihe cyose atari mu gutangiza ibikorwa nk’ibi ahubwo no mu gushaka icyo ari cyo cyose, ndetse n’ireme ry’uburezi rigomba guhabwa abana banyu. Aba bana banyu nib o bayobozi b’ejo hazaza.”

Brig Gen Safari yabwiye ababyeyi ko by’umwihariko umwana w’umukobwa zitabwaho cyane, bitewe n’uko mu Rwanda uburezi bw’umukobwa bwatejwe imbere kandi bigatanga umusaruro ugaragara.

Muhamad Ismail, umugenzuzi w’amashuri muri El Fasher ni we wavuze mu izna rya Minisiteri y’Uburezi muri Sudan, yashimye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNAMID kubera icyo gikorwa ndetse n’umutima zigira mu gufatanya n’abaturage ba Darfur mu iterambere.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana.”

Abayobozi bakuru b'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudan n'abakuru b'imiryango mu gace ka El Fasher
Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan n’abakuru b’imiryango mu gace ka El Fasher

MOD

UM– USEKE.RW

en_USEnglish