Abakozi ba Leta barasabwa gukora amasaha y’ikirenga nubwo batayahemberwa
27 Mata 2015 – Mu ibaruwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo yandikiye ibigo bya Leta ijyanye no gutegura umunsi mpuzamahanga w’umurimo, abakozi ba Leta basabwe gukora batitaye ku masaha kugira ngo bagere ku ntego bihaye. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Abakozi ba Leta ariko yibukije ko amasaha y’ikirenga abakozi ba Leta batayahemberwa kubera ikibazo cy’ubunyangamugayo bwa bamwe muri bo bayishyuzaga batakoze.
Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umurimo wo ku ya mbere Gicurasi, mu Rwanda izaba igira iti “Duteze imbere umurimo, twihutishe iterambere.”
Abakozi ba Leta bamwe bagiye bagaragaza ko batishimira guhabwa inshingano z’akazi bakora mu masaha y’ikirenga kandi ubu batakiyahemberwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi, Judith Uwizeye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yavuze ko abakozi ba Leta basabwa gukora cyane bakagera ku ntego bihaye ariko Leta itagihembera amasaha y’ikirenga kubera abakozi bamwe bitinzaga mu biro nta kazi gafatika bahakora kugirango bishyuze amasaha y’ikirenga.
Mu ibaruwa, Umuseke wabonye, yandikiwe inzego z’umurimo za Leta ijyanye no gutegura umunsi w’umurimo, Minisitiri w’abakozi ba Leta asaba abakozi gukora bagamije kugera ku ntego bihaye batitaye ku masaha y’ikirenga bashobora kumara ku kazi ahubwo bakareba cyane ku kugera ku ntego no gutanga umusaruro.
Ibyo kudahembera amasaha y’ikirenga abakozi ariko, ngo bireba inzego za Leta gusa kuko mu bikorera umukozi agomba guhemberwa ayo masaha y’ikirenga kuko hari amategeko abigena.
Mu Rwanda abadafite akazi ni 3,4% (Raporo ya 2011-2012)
Minisitiri Uwizeye yasobanuye ko Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi ishyiraho gahunda zo guha akazi benshi no koroshya ishoramari kugira ngo rinatange akazi ku banyarwanda.
Gukwirakwiza ibikorwa remezo bitanga akazi, ikigega BDF gitanga ingwate igera kuri 75% y’abafite imishinga isobanutse y’iterambere, imishinga imwe n’imwe ifasha abaturage gutangira imirimo ibyara inyungu n’izindi gahunda za Leta ngo zigamije gutuma abanyarwanda benshi babona icyo bakora kibyara inyungu.
Raporo ya 2011 – 2012 ivuga ko abanyarwanda bangana na 3,4% ari bo badafite icyo bakora, umubare munini wabo ni urubyiruko.
Abakora nabo habarwa benshi bafite akazi katabateza imbere, abandi bagakora amasaha 35 mu cyumweru cyangwa munsi yayo kandi ngo nibura amasaha 45 ariyo umuntu akwiye gukora.
Minisitiri Uwizeye Judith ati “Umuntu wese akwiye kumenya ko icyo yaba akora cyose gifite uruhare mu bukungu bw’igihugu bityo tukaba dusabwa ubushake bwo gukora neza imirimo yacu.”
Minisitiri Uwizeye akaba atanga ikizere ko ubuzima bw’abanyarwanda benshi buzagenda buhinduka kubera politiki ya Leta igamije guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ibihumbi 200 buri mwaka, ubu ngo bakaba bageze ku bihumbi 104.
Minisiteri y’umurimo ivuga ko imibare y’abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukora bavuye kuri miliyoni 4,3 mu 2006 bakagera kuri miliyoni 5,8 mu 2012. Bivuze ko abagera ku 125 000 buri mwaka baza ku isoko ry’umurimo, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda ngo igamije kujya ihanga imirimo nibura 200 000 buri mwaka.
Umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu Rwanda tariki ya 01 Gicurasi uzizihizwa ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’Akarere. Hazatangwa ibihembo bitandukanye mu nzego no ku bantu bakoze imirimo yabo neza.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
16 Comments
Your excellency Minister, uretse mu rwanda, ntahandi nabonye umuntu akora almost 75 hrs per week agahembwa 40 hrs gusa!! ikibabaje nuko muri ayo 75 hrs per week, amasaba abakozi bakora ntarenga 20 hrs a week!! asigaye yose bayamarira muri social networks,fcbk,what’s app,twitter etc ayandi bakayamara shuguli zabo!!
umuti umwe ni uyu: mushyireho jobs descriptions kubakozi bose,ubundi office manager/supervisors bakure za sentiments mu kazi, warning letter 3, umukozi mu mwereke umuryango! nahubundi usanga bamwe bavunika abandi biyicariye gusa!
Ariko uyu ministre yari yitabiriye umwiherero uheruka? president Kagame yabwiyo ko abanyarwanda barambiwe ibinyoma byabayobozi.
Ubu iyo atinyuka kuvuga ngo abanyarwanda badafite icyo bakora ni 3,4% abayumva abibwira inka? sha uwabajyana i burundi maze abarundi bakajya birirwa babatera amabuye nicyo cyabashobora! cyangwa muba mugira ngo mudutoneke? ibigambo gusa!
Pascal? Uri umunyarwanda! Indangagaciro z’umunyarwanda nukubaha abandi cyane cyane abakuruta n’Abayobozi.Ese kuki wibaza ko Minisitiri ibyo avuga ari ukubeshya? ubifitiye izihe ngero watanga utagombye kumwubahuka utyo!
None se waba ufite umuhigo utararangira maze ugataha ngo ni uko isaha igeze?
Nyakubahwa Min, niba ubasha gusoma iyo comment yanjye cg se abajyanama bawe bakayigusomera nyemerera nkubwire. Politiki y’umurimo mu Rwanda ntabwo inoze. Abakoresha (bose na leta irimo cyane ko ariyo mukoresha urusha abandi ingufu) bafata abakozi babo nk’ibikoresho bidafite agaciro. Kandi ibi niba mudashatse uko muhindura bizagira ingaruka mbi vuba cg cyera. Dore impamvu nshingiraho ibyo nkubwira:
1. Mu itangwa ry’akazi ka leta harimo ikimenyane, icyenewabo, itoneshwa n’ibindi bitari byiza kandi byinshi.
2. Ubusumbane bw’imishahara bwo ni ikibombe kizasandara umunsi nanjye ntazi. eg: koko umwarimu ufite BSc akwiye guhembwa 125,000Frw mugihe gitifu biganye kandi baturanye ahembwa muri 500,000Frw? mwumva koko ibyo bikwiriye muri 2015?
3. Uretse mu nzego zishinwe umutekano (RDF&RNP) ntahandi umukozi aba azi uko bazamuka mu ntera? Ndetse hamwe na hamwe usanga abakozi bakinjira mu kazi barusha umushahara kure abo basanze muri office. Ibyo koko si akumiro! Cyakora no muri University bitewe n’imirimo y’ubushashakashatsi (publications) ndetse na degree bishobora gufasha kuzamuka mu ntera. Ahandi ibyo sinjya mbyumva rwose.
4. Mu bigo byigenga ho ni agahoma munwa ni ukuri. Uziko hari ikigo gisigaye gihemba abakozi bacyo mu ntoki (amafaranga ngo bise motivation of volunteers). Abakozi babo babagize abakorerabushake mu rwego rwo kunyereza imisoro n’imisanzu yabo y’ubwishingizi (bwaba RAMA cg CSR byose byo muri RSSB).
Iyo hari ibintu nk’ibi abantu bakicecekera namwe mukiyicarira muri office mugatimaza mujye mumenya ko muri gutegura ikintu kitari kiza ku gihugu cyacu: “failing to plan is unknowingly planning to fail”.
Simpamya ko aya ari amakuru mashya mbahaye ariko niba aribwo bwambere mubyumvise nyamuna nimubikosore dore ntarirarenga kandi rwose ibyinshi biroroshye. Erega harushya kubitangira.
Murakoze murakara kandi muzagire umunsi mwiza w’umurimo 2015
Ikindi kibazo gihari ni uko hari abantu MIFOTRA yashyize mu myanya muri iyi reforme iherutse, aho usanga umuntu ayagira bagenzi be ngo banshyize mu mwanya ariko nta kazi gahari nirirwa nicaye. Naho iby’umushahara wa mwalimu byo byarananiranye, uziko arushwa umushahara n’umuntu wihingira imirima ye.
Ikibazo si ugukora amasaha y’ikirenga, ikibazo ni ugucunga ko amasaha yagenwe akoreshwa uko bikwiye bihereye ndetse kubayobozi. Kumara amasaha menshi mukazi ntibivuga kugakora cyane
Ariko sinumva ukuntu kujyeza ayamasaha hakiri abantu bajyishakira igisubizo mubintu bidasobanutse…kweli amasaha niyo atuma ibintu bijyenda nabi mubuyobozi?
ahubwo kigaragara mwabuze uko mwashaka ibisubizo…kandi hano hanze hari abantu bazi icyo gukora ariko wamugani ikimenyane,icyenewabo,..ugasanga kizana abantu mu mirimo batanashoboye…
plzz mushake ibisubizo neza mutavuga ibintu bimwe tumaze kumenyera
u Rwanda rufite inzira ndende abantu batudindiza bakagobye kuba bijyira inama
bekareka ababishoboye bakadufasha…apana abaganira ku masaha muratakaza igihe ahubwo
Ibintu byose bitarimo urugero rwiza (balance), bigira ingaruka zitari nziza. Iyo udakoze inshingano zawe uhemberwa na leta, uba uhombya leta kubera ko uba uhembwa amafaranga utakoreye. Ibyo ntawabyifuriza igihugu cyacu. Dukwiriye gukora cyane tugatera imbere, kandi nemeza ko abanyarwanda muri rusange bitangira umurimo ku kigereranyo gishimishije.
Ariko na none, Leta gusaba abakozi gukora amasaha y’ikirenga idahembera abakozi, numva nabyo atari byiza. Icya mbere ni exploitation, ndetse byaba biganisha ku bucakara kubera ko abacakara aribo bakora badahembwa. Ikindi, bimaze kugaragara ko hari abantu benshi bapfa urupfu rutunguranye kubera kunanirwa cyane (AVC). Ikindi na none, n’ukwirengagiza inshingano buri wese afite mu muryango mugari. Abantu benshi bafite abana. Gutererana abana ukabasigira abakozi bakakubona muri weekend gusa, ntabwo ari ukurerera igihugu. Abantu bajya gushyiraho amasaha ntarengwa y’akazi, n’uko byari byaragaragaye mu bihe byashize ko habaga abuse of power y’umukoresha, abakozi bagahinduka ibikoresho. Rero kugira ngo tugere ku iterambere rirambye, dukeneye ko haba balance umukoresha n’umukozi bose bakabyungukiramo.
Murakoze
ikimenyane cyo ntikizacika niyo mpamvu tudatera imbere. Iyaba hazaga organisme international ikaba ariyo ijya ikoresha ibizamini, abiyemera ubu ngubu nibo baba abambere mu guhunga kuko abadoshoboye ni benshi cyane. Nanibo birirwa bajujubya abantu kubera complexe bafite .
sha ni muge mwicecekera ko natsindiye umwanya wa kazi mu karere ka gasabo imyaka ntishize ari 3 ngo bazampamagara nge gufata ibaruwa sinkuyeyo amaso !(ubushomeri butera imitekerereze mibi).
ahaaa!!
Murakoze Nyakubahwa Ministre ku bitekerezo byiza muduhaye. ariko nanone twabasabaga ko nkabantu mushinzwe abakozi mwajya mushyira ingufu mu itangwa ry’akazi ndetse n’abashinzwe kurenganura abantu ntibagire aho babogama mu gihe uwahuye n’ikibazo akibagejejeho. naho ubundi usanga umuntu yinjira mu kazi akora ibintu atigiye ngo za related fields mwatubwiye ubushize,………..ku bwanjye mbona mu guca akajagari nibimenyane mwazareba ukuntu umuntu yajya akora akazi kajyanye nibyo yize neza apana kongeraho ririya jambo rya related field kuko niho benshi baprofitira baturenganya bakakwima akazi watsinze wawundi waje kuko ari related field kuko nyine bamushaka akaba yinjiyemo. kdi ikintu maze kubona nuko abantu nkabo nta nicyo bakora barica bagakiza utugambo, gushyanuka, kwiyenza ku bandi kwiyemera kuko ngo bafite abo babwira, guteranya….mbese amatiku yose nibo abarizwaho kuko nyine ntiwabura kugemura utugambo ngo bakubone neza mu gihe akazi kakunaniye. gusa njyewe mbona dukwiye gusenga cyane kuko umuvuduko witerambere umukuru w’igihugu cyacu atugejejemo ibi ntibyagombye kuba bikirangwa mu gihugu cyacu.
Basomyi ba museke mugire amahoro. Jye mbona mifotra itashobora gushyira mungiro ibyo muyisaba mugihe cyose ubwayo itaranoza imikorere yayo nka minisiteri ubukungu bw’ibihugu byose bushingira ku misaruro w’abakozi na capital.jye ndakeka ko n’abakozi ba mifotra harimo abakora bakavunika cyane.. abandi ntibakore kandi wenda bakanahembwa angana bitewe n’inshingano zidakoze neza. Nawe se ko mubindi bihugu dushaka kumera nka byo umwaka utangira bazi umubare w’imirimo leta izashyiraho mishya, ikigereranyo cy’imirimo abikorera bashyiraho mishya kikaba kizwi. Ariko hazagire umunyamakuru ubaza ikibazo nkicyo minisitiri ubwe Muzambwira… imishahara yo ni igitangaza. Ubundi umuntu akora akazi ngo ave mu bukene Akire. Ariko hanze aha hakira abakorera uru rwego urundi bagahora mubukene…. ni byinshi ntawabivuga ngo abirangize. Ubu amasendika y’abakozi arihe? Amariye iki abakozi. Aho naho twagombye kuhareba ntitubaze mifotra gusa.
Ndumva nabo atari abana izi commentaries bazazisoma hanyuma bashake umuti w’ibi bibazo byose. Thx
Ikibazo cy’ubusumbane bukabije mu mishahara ni ikibazo gihambaye cyane. Leta yari ikwiye kugihagurukira ubwo busumbane bukavaho.
Nibaza impamvu abanyamakuru bahora bahura na Perezida wa Repubulika buri kwezi batamubaza icyo kibazo. Wenda we amenye ko gihari bakamuha n’ingero zifatika yagira icyo agikoraho, dore ko mbona ibibazo byose byananiranye ariwe ubyikemurira.
Ntabwo byumvikana ukuntu abantu biganye bakarangiza amashuri bagahabwa impamyabumenyi iri ku rwego rumwe bajya ku isoko ry’umurimo bombi hanyuma bamara kubona akazi ugasanga umushahara w’umwe ukubye incuro zirenga eshatu uwa mugenzi we. Biratangaje kandi birababaje. Nta kindi gihugu ndabyumvamo uretse mu Rwanda.
Mbona ibihugu bimwe biza kwigira ku dushya tw’u Rwanda, ariko nta gihugu na kimwe ndumva kivuga ko gishobora kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imishahara y’abakozi ba Leta. Bagomba kuba babona iby’imiterere y’imishahara mu Rwanda nabo bibateye ikibazo ariko bakanga kubivuga ngo batiteranya.
Comments are closed.