Digiqole ad

Kenya: Abanyamakuru 2 batawe muri yombi bazira gukora inkuru icukumbuye

 Kenya: Abanyamakuru 2 batawe muri yombi bazira gukora inkuru icukumbuye

Abanyamakuru bafashwe bazira gukora neza akazi kabo

Abanyakuru bakorera televiziyo yitwa K24 muri Kenya batawe muri yombi ku mugorabo w’ejo bazira inkuru icumbuye bakoze yerekanye uburangare inzego z’umutekano zagize bigatuma babasha kwinjira ibintu biturika mu cyicaro gikuru cy’Ikigo GSU(General Service Unit) kandi kiba kirinzwe ariko ntihagire ubafata.

Abanyamakuru bafashwe bazira gukora neza akazi kabo
Abanyamakuru bafashwe bazira gukora neza akazi kabo

Umunyamakuru witwa Purity Mwambia ukora inkuru zicukumbuye kuri iriya televiziyo na mugenzi we ushinzwe ishami ry’Igiswayiri witwa Frankline Wambugu bafashwe bari kwitegura kujya gucisha ikiganiro kuri K24 cyari kigamije kwerekana ko mu nzego z’umutekano za Kenya harimo icyuho bashingiye kubyababayeho ndetse no ku makuru bari barakusanyije mbere yo kujya mu gikorwa nyirizina.

Iki kiganiro bari bahaye mutwe uvuga ngo Bweta La Uhalifu(tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze inkomoka y’amabi) cyagombaga gucaho nijoro ejo ariko babata muri yombi kitaratambuka.
Bafunganywe kandi n’umushoferi wari ugiye kubajyana ku kazi nijoro.

Cya kintu giturika ariko kidakomeretsa bari bitwaje cyaje guturika bityo bica igikuba ariko bo bavuye muri GSU.

Abapolisi bafashe aba banyamakuru nyuma yo kubona ko byazabakoraho inkuru n’ijya ahagaragara cyane cyane ko byari bwereke Kenya n’amahanga ko hari icyuho mu nzego z’umutekano za Kenya.
Byakunze kuvugwa ko inzego z’umutekano za Kenya zidakorana neza bigatuma hari abagizi ba nabi bazica mu rihumye bakoreka imbaga.

Al Shabab niyo ikunda kubyungukiramo kubera ibitero imaze iminsi igaba muri Kenya haba muri Westgate Mall(2014) haba no muri Garissa University muri uyu mwaka.

Nairobi News

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • BARAZIRA UBUSA RWOSE.UKURI KUJYE KUVUGWA

  • Rega ruwa yabo ntautabwijiza itwaro muri kenya

Comments are closed.

en_USEnglish