Month: <span>April 2015</span>

Menya uburyo wamenya kuvuga indimi nyinshi

Kumenya kuvuga indimi nyinshi hari ababyita impano. Ariko ni akazi nk’akandi umuntu yitoza kandi ageraho akabishobora. Hari uburyo icumi ushobora gukoresha ukamenya indimi nyinshi. 1.Menya impamvu wumva ushaka kumenya indimi nyinshi Ibintu byose mbere yo kubitangira ugomba kubanza ukamenya impamvu zabyo. Ku bijyanye no kwiga ururimi rw’amahanga, ho birihariye kuko niba wiga ururimi rw’amahanga utazi […]Irambuye

Huye: Urubyiruko ruvuga ko kumenya gukora inkweto bizarufasha

Ku bufatanye na AEE, Kompanyi Kiato Afadhal ikora inkweto irimo guhugura urubyiruko rugera kuri 40 rwiganjemo abakobwa rwo mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, k’ugukora inkweto. Iki gikorwa kigamije gufasha ururubyiruko kwihangira imirimo ngo rubone imibereho y’ahazaza. Abiga uyu mwuga bemeza ko bizabafasha kwibeshaho. Egide Iraguha umwe mu barimo guhugurwa, ngo yarangije […]Irambuye

Karongi: Abaturage bararega abashinzwe ubuhinzi kutabagira inama

Ejo ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gérardine yaganira n’abahinzi bo muri Karongi bamuregeye abashinzwe ubuhinzi y’uko batabegera ngo babasobanurire akamaro ko gukoresha ifumbire mvaruganda ndetse ngo babasobanurire ibyiza byo gukoresha imbuto igezweho. Abaturage bavuga ko kubera kudahabwa amakuru ahagije kuri ziriya ngingo bituma bahitamo gukoresha imbuto ya gakondo, ingaruka zikaba y’uko umusaruro ukomeza kuba […]Irambuye

Murekezi yitabiriye inama y’Iterambere kuri Aziya na Afurika

Ku va kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mata 2015, Jakarta muri Indonesia , hatangiye inama  y’iminsi 2 y’Abakuru  b’ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Aziya ndetse na  Afurika nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Mu ijambo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi  uhagarariye Prezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku  bitabiriye […]Irambuye

Mu rubanza, Mbarushimana aho kuvuga Jenoside avuga AMAHANO

“ Igihe cyo kwibuka abacu, abenshi barahungabana  kandi ntawe bitabaho”; “ Abanyarwanda twese aya MAHANO tuyabona nk’ayabaye ejo hashize”. Ni bimwe mu byavuzwe na Emmanuel Mbarushimana kuri uyu wa 23 Mata ubwo yasabaga Inteko y’abacamanza bamuburanishaga ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda gusubika urubanza rwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo we atayita atyo ahubwo […]Irambuye

Kenya: Yafatiwe imbere y’urugo rwa Kenyatta ashinjwa ubutasi

Kuri uyu wa kabiri nibwo inzego zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu za Kenya zafashe umugabo witwa Said Mirre Siyad wari hafi y’urugo rwa Uhuru Kenyatta ruri ahitwa Gatundu zimushinja ko yarimo gutata ngo arebe uko bazahatera ibitero by’ubwiyahuzi. Ejo yagejejwe mu rukiko, asabirwa gufungwa kugeza iperereza rigamije kumenya icyamugenzaga rirangiye. Ubu uru rugo rwa President Kenyatta […]Irambuye

Abahuriye mu mwuga wa cinema bateguye ijoro ryo kwibuka

Abakinnyi ba filme, aba producers, aba directors bahuriye mu muryango bita ‘Let be connected’, bateguye ijoro ryo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizabera mu Mudugudu wa AVEGA ku Kimironko. Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, Aho biteganyijwe ko icyo gikorwa kizabanzirizwa n’urugendo ruzava kuri Gereza rugana muri uwo […]Irambuye

FERWAFA ‘yemeye’ kwakira CECAFA itabwiye MINISPOC none biri kwanga

23 Mata 2015 -FERWAFA yatangaje  ko ihakana amakuru avuga ko u Rwanda ruzakira CECAFA y’ibihugu mu kwa 11/2015, aya makuru yari yemejwe nyuma y’Inama umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yitabiriye i Nairobi muri Kenya kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Ministeri y’Imikino yatangarike Umuseke ko FERWAFA itigeze ibamenyesha ibyo kwakira CEFAFA bityo batazi niba koko […]Irambuye

Nyabihu: Ku Mukamira barifuza ibitaro hafi yabo

Kuva kuri Centre y’ubucuruzi ya Mukamira kugera ahubatswe Ikigo nderabuzima ku Ikora cyangwa Rwankeri hari urugendo rutari munsi ya kilometero eshanu( kugenda no kugaruka ni ibirometero icumii). Kubera uru rugendo abatuye Mukamira bahangayikishijwe n’uko iyo hagize umuntu wabo urwara mu masaha y’ijoro batabona imodoka ibafasha kumugeza kwa muganga, bityo bagasaba ko bakubakirwa ibitaro hafi yabo […]Irambuye

en_USEnglish