Digiqole ad

Nyabihu: Ku Mukamira barifuza ibitaro hafi yabo

 Nyabihu: Ku Mukamira barifuza ibitaro hafi yabo

Kuva i Mukamira kugera kuri iki kigo cya Rwankeri bigora abaturage bakifuza kwegerezwa service z’ubuzima

Kuva kuri Centre y’ubucuruzi ya Mukamira kugera ahubatswe Ikigo nderabuzima ku Ikora cyangwa Rwankeri hari urugendo rutari munsi ya kilometero eshanu( kugenda no kugaruka ni ibirometero icumii). Kubera uru rugendo abatuye Mukamira bahangayikishijwe n’uko iyo hagize umuntu wabo urwara mu masaha y’ijoro batabona imodoka ibafasha kumugeza kwa muganga, bityo bagasaba ko bakubakirwa ibitaro hafi yabo kuri centere ya Mukamira.

Mukamira iratera imbere
Mukamira iratera imbere, abayituye bakifuza ko bakwegerezwa ibitaro

Abatuye mu murenge wa Mukamira bavuga ko bakora urugendo runini iyo bagiye kwivuza ku bitaro, bakavuga ko iyo umubyeyi utwite afashwe n’ibise cyangwa abana bakarwara bitunguranye, kumugeza kwa muganga biba ari ikibazo gikomeye kuko ashobora ko kuhasiga ubuzima, bityo bagasaba ko bakubakirwa ibitaro hafi yabo.

Umwe mu babyeyi bafite izi mpungenge witwa Murekatete Divine yagize ati: “Hari n’ushobora kubura ubuzima bitewe nuko ibitaro biri kure yaho dutuye cyane cyane mu ijoro. Hari igihe duhamagara imbangukiragutabara(ambulance) bakubwira ko yagiye kuzana abandi barwayi, kubona tagisi muri iryo joro nabyo bikaba ikibazo.Turasaba abo bireba kudukemurira iki kibazo kuko kiduteye inkeke.”

Bizimana Emmanuel nawe avuga ko Centre ya Mukamira ikeneye ibitaro kuko iri kwaguka bitewe n’abaturage baza bayimukiramo buri munsi kandi hakaba hari no kuza ibikorwa by’amajyambere byinshi.

Yagize ati: “ Njya numva bavuga ko ariho hazaba umujyi w’Akarere ka Nyabihu. Ibi byose bituma biba ngombwa ko aha hantu hajya ibitaro aho kugira ngo abaturage bajye birirwa basiragira hirya no hino mu bitaro biri kure.”

Umukozi mu Karere ka Nyabihu ushinzwe ubuzima Dusabe Pierre yabwiye Umuseke ko hari gahunda y’Akarere yo kubaka ibyo bitaro abaturage bifuza ariko ngo birahenze cyane.

Kubera ikiguzi byasaba, ngo akarere kasabye MINISANTE kureba uko yabafasha kuko ngo akarere ubwako kaTabona amafaranga arenga miliyari esheshatu zo kubaka ibitaro.

Yongeyeho mu rwego rwo korohereza abaturuge babashyiriyeho imbangukiragutabara ndetse ngo hari n’ibigo nderabuzima bitandukanye bifasha abaturage mu bushobozi bwabo ariko ngo byarushaho kuba byiza bahawe ibitaro hafi yabo.

Muri Mukamira ngo hari kwaguka cyane ndetse hari no kubakwa inganda bityo hagakurura abantu benshi baje kuhashakira imirimo.

Kuva i Mukamira kugera kuri iki kigo cya Rwankeri bigora abaturage bakifuza kwegerezwa service z'ubuzima
Kuva i Mukamira kugera kuri iki kigo cya Rwankeri bigora abaturage bakifuza kwegerezwa service z’ubuzima.

Photos: KigaliToday

Maisha Ntaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish