Month: <span>April 2015</span>

Muhanga: Abikorera biyemeje gukusanya Miliyari 3 zo kwiyubakira Isoko

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Karongi  wahuje abikorera mu karere ka Muhanga, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’Intara y’Amajyepfo n’abikorera bo muri aka kerere  bavuze ko bagiye kwishakamo miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka isoko rya kijyambere muri uyu mujyi. Zimwe mu mpamvu nyamukuru zashishikaje urugaga rw’abikorera muri aka karere, ngo ni ukurebera […]Irambuye

Umugabo wari watorotse Gereza ya Mpanga yafatiwe i Kigali

Umugabo witwa Claude Hakizimana wari ufungiwe ubwicanyi muri Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza yatorotse gereza tariki ya 21 Mata 2015, gusa mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki 24, umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza yatangarije Umuseke ko yamaze gufatwa. Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza (RCS), Gen. Maj. Paul Rwarakabije yabwiye Umuseke ko uyu mugabo […]Irambuye

Indatwa.net na MINAGRI rurageretse mu rubanza rwo kurengera ubunyamwuga

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mata, Ikinyamakuru Indatwa.net cyashyikirijwe RMC gishinjwa na MINAGRI ndetse n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ku buhinzi n’ubworozi (RAJA) gukora inkuru itarimo ubunyamwuga kandi igambiriye gusebya MINAGRI n’abakozi bayo. Iyi nkuru yatangajwe tariki ya 23 Werurwe, ikaba yari ifite umutwe ugira uti “Bamwe mu bakozi ba MINAGRI babonera indonke mu mahirwe agenewe […]Irambuye

Urukiko rwongeye kwanga ubujurire bwa Uwinkindi

Kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura, abacamanza batesheje agaciro ubujurire bwa Uwinkindi wari wajuriye avuga ko ashaka kwihitiramo abamyunganira aho gukorana n’abo yahawe avuga ko batamenya neza uko urubanza rwatangiye n’uko babyitwaramo. Uwinkindi mu bujurire bwe yavugaga ko afite uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira kuko ngo abo yahawe nta burambe mu kunganira abantu […]Irambuye

UEFA CHAMPIONS LIGUE: FC Barcelone vs Bayern Munich muri ½

Muri tombala y’uburyo amakipe yageze muri ½ ry’irushanwa rya UEFA Champions Ligue, azakina, amakipe akomeye yahabwaga amahirwe yo kuba imwe yakwegukana irushanwa yatombolanye. Ikipe ya Juventus Turin yabashije gusezerera iya AS Monaco yo mu gihugu cy’Ubufaransa, yatomboye Real Madrid, yo yakuyemo muri ¼ mukeba wayo basangiye umujyi, Atletico Madrid. Umukino uzaba ukomeye cyane, abanshi bemeza […]Irambuye

œBosenibamwe yasabye urubyiruko gukorera igihugu kurushaho

Hari mu gikorwa cyo gusibura umugezi wo mu gishanga cya Nyarububa mu kagali ka Mberuka ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé wari waje gufasha abaturage muri iki gikorwa yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu kubaka igihugu aho kuzikoresha mu bintu bidafite akamaro nko kunywa ibiyobyabwenge no mu kwiyandarika. Guverineri Bosenibamwe yibukije urubyiruko ko ingufu bafite […]Irambuye

Nta nyungu u Rwanda rwakura mu gutuma Abarundi bahunga –

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’ibiza yavuze ko u Rwanda rwahaye ‘status’ y’ubuhunzi Abarundi 11 000 bahungiye mu Rwanda, ahakana yivuye inyuma ko u Rwanda nta ruhare rufite mu gutuma Abarundi bahunga nk’uko biherutse kuvugwa n’abategetsi mu Burundi. Minisitiri Mukantabana Seraphine yavuze ko u Rwanda rugendeye ku mategeko y’imbere […]Irambuye

Ku Isi hari ahantu hari ‘amanegeka’ atangaje

Ku Isi hariho ahantu ushobora kureba ukibaza byinshi ku bahatuye, bitewe n’imiterere yaho igaragarira umuntu ko igoye ndetse. Hari aho abaturage bagiye bubaka inzu z’ibyatsi hagati mu kirunga kimaze igihe kitaruka, ariko kitarazimye ku buryo isaha n’isaha cyakongera kikaruka. Hari abubatse umudugudu munsi y’urutare runini cyane ku buryo umutingito uje nta wasigara, n’abandi benshi bagiye […]Irambuye

Burera: Ukuriye ibiro by’ubutaka yatawe muri yombi akekwaho ruswa

Dusabimana Sylidio ukuriye ibiro by’ubutaka mu karere ka burera ari mu maboko ya police y’igihugu aho akurikiranyweho ibyaha byo gutangira ibya Leta ubusa na ruswa nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa police mu ntara y’Amajyaruguru CIP Andre Hakizimana. Dusabimana kugeza ubu afungiye kuri station ya police ya Rusarabuye mu karere ka Burera mu gihe iperereza ku byaha […]Irambuye

Tumbouktu ngo izaba yasanwe neza bitarenze Nyakanga

Nyuma y’imyaka itatu abarwanyi bashenye amazu yari abitse inyandik za kera ndetse n’ibirango by’umuco ndetse n’amateka y’Umujyi wa Toumbuktu muri Mali, ubu batangiye kuwubaka no gusana amarimbi ashyinguwemo abanyabwenge b’Abasilamu bagishaka mu misigiti yaho mu binyajana byinshi nyuma ya Yesu Kristu. Biravugwa ko bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka aya mazu akomeye mu mateka y’Africa azaba […]Irambuye

en_USEnglish