Digiqole ad

Karongi: Abaturage bararega abashinzwe ubuhinzi kutabagira inama

 Karongi: Abaturage bararega abashinzwe ubuhinzi kutabagira inama

Abahinzi baranenga abashinzwe ubuhinzi kutabegera ngo babasobanurire imihingire igezweho

Ejo ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gérardine yaganira n’abahinzi bo muri Karongi bamuregeye abashinzwe ubuhinzi y’uko batabegera ngo babasobanurire akamaro ko gukoresha ifumbire mvaruganda ndetse ngo babasobanurire ibyiza byo gukoresha imbuto igezweho.

Abahinzi baranenga abashinzwe ubuhinzi kutabegera ngo babasobanurire imihingire igezweho
Abahinzi baranenga abashinzwe ubuhinzi kutabegera ngo babasobanurire imihingire igezweho

Abaturage bavuga ko kubera kudahabwa amakuru ahagije kuri ziriya ngingo bituma bahitamo gukoresha imbuto ya gakondo, ingaruka zikaba y’uko umusaruro ukomeza kuba muke.

Ndayisaba Israel atuye mu murenge wa Twumba, yavuze ko nta makuru abahinzi bakunze kumenya ajyanye n’inyongeramusaruro kubera ko abashinzwe ubuhinzi batajya babegera ngo babasobanurire ibijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere.

Iyi ngo niyo mpamvu ubuhinzi muri aka karere budatera imbere. Yongeyeho ko niyo imbuto nziza zibonetse zihabwa abifite, abakene bakaburiramo.

Dr Mukeshimana Gérardine yanenze abashinzwe ubuhinzi muri Karongi kuko batuzuza inshingano zabo kandi babihemberwa.

Ku rundi ruhande yakomwe urusyo akoma n’ingasire, acyaha abahinzi bagikoresha imbuto ya kera bitwaje ko nta bakangurambaga mu buhinzi babageraho, abibutsa ko aba mbere bahura n’ingaruka zabyo ari abahinzi ubwabo.

Yagize ati:“Birababaje kubona mu Rwanda hakiri abahinzi bagikoresha imbuto gakondo yo mu mwaka w’1950. Ndifuza ko muhindura imyumvire kandi n’abashinzwe ubuhinzi babibafashemo”

Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yavuze ko bagiye gufatanya n’izindi nzego zifite mu nshingano ubuhinzi, bakoresheje ubukangurambaga, kugira ngo abahinzi bareke gukomeza gukoresha imbuto zashaje zidatanga umusaruro bahinge kijyambere.

Nawe yavuze ko uruhare runini mu kutegera abahinzi rufitwe n’abashinzwe ubuhinzi mu karere, abasaba kwikosora.

Ikibazo cy’abahinzi bakoresha imbuto gakondo kiboneka cyane cyane mu mirenge itanu ariyo: Gitesi, Twumba, Mutuntu na Rwankuba.

Ndayisaba avuga ko kuri ubu imihigo ijyana n’ubuhinzi muri rusange igeze kuri 93% yeswa.
Ingano, ibigori, ibishyimbo, ibirayi nibyo bihingwa bikunze guhingwa muri aka gace,.

Minisitiri Dr Mukeshimana Gérardine, yavuze ko abahinzi bakwiye guhindura Imyumvire ariko abashinzwe ubuhinzi bakaba hafi
Minisitiri Dr Mukeshimana Gérardine, yavuze ko abahinzi bakwiye guhindura Imyumvire ariko abashinzwe ubuhinzi bakaba hafi
Uwa gatatu iburyo Minisitiri w'Ubuhinzi,  Dr Mukeshimana Géradine, hamwe n'Umuyobozi w'akarere ka Karongi Ndayisaba Francois.
Uwa gatatu iburyo Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Mukeshimana Géradine, hamwe n’Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois.
Abahinzi bo mu murenge wa Twumba bavuga ko bagikoresha imbuto yo mu mwaka w'1950.
Abahinzi bo mu murenge wa Twumba banenzwe kuba  bagikoresha imbuto yo mu mwaka w’1950.

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW-Karongi.

5 Comments

  • Abagronome bibera muri bureau gusa ?????????? ese ubundi icyo baba bandika niki?

  • HAHAHAHAH!!!!!!!!!!!UTI NTIBADUSHISHIKARIZA GUKORESHA IMBUTO IGEZWEHO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!KO NUMVA BABIZI SE BATEGEREJE GO AHEAD?

  • Si aho mu karere ka Karongi gusa, abashinzwe ibihinzi hose usanga bibereye mu biro bagategereza ko ikwezi kurangira ngo bahembwe imisoro y’abaturage.

  • Mbega ikinyoma! Ariko kuki abahinzi basigaye babeshya koko? None se abagoronome niba batabegera bo bazabegereye kuri ibyo biro byabo bakabagisha inama ko nabyo byemewe! Abahinzi banze guseba kuko ahubwo bivumbuye kuri gahunda nshya zo mu buhinzi ngo imirima yabo irapfa, aha ni ukubitondera!:Ubwo gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro igihe yatangiriye 2007 abo bahinzi babuze agoronome babura n’abafashamyumvire mu buhinzi babura n’imiryango nka TUBURA … yemwe bafite ikindi bashaka di!

  • Yibanze kubuhinzi iyo aza kubaza uko amata agura muri bwishyura 700rwf /liter narumiwe pe banza kwisi ariho Amata ahenda nayo hariho igihe wabura inshushyu mu mugi wose. Maya NDAYISABA please ufite imirimo myinshi 1kuzamura umusaruro wabaturage uzazamuka ute rero! inka barazifite ahubwo zihindukemo izitanga umusaruro ubuhinzi bahingire kuri gahunda ya letat bakore kuburyo imbuto zakijyambere uhinga imyumbati ahinge itanga umusaruro uhagije, uhinga ibishimbo ahinge ibigezweho bitanga umusaruro naho nuza upirata ibya Kayumba Yaje akuraho ahinga ibigori gusa pe byareze ariko kuko aribyo byonyine bari bahinze ntibyababujije gusonza. Iyo gahunda ntiyanamaze2 kuko nawe yabonye ntacyo bimaze. ariko nta nisomo yabonyemo ngo imuhe icyakorwa ngo akure abaturage ba Karongi ubwo atangira kubeshya ISI kuba 1 abura umusimbura kumwanya wo kubeshya awumaraho imyaka6 yose atekinika niko yabyiye urukiko. Rwose reka gutekekinika va mu office wegere abaturage mu miganda mukore agronome ajye mu mirima yabaturage abereke ibikwiye veterenaire ashake intanga aterere abaturage intanga z’amata inyama ukoze umushinga w’ubworozi agrinome amugereho amufashe kandi agronome 1 urumva ko bitamworohera uruwumurenge gusa biragusaba imbaraga nyinshi cyane. Ariko singuca intege rwose abahanga bavuze ko gushaka aribyo gushobora. Vouroire est pouvoir kandi pe Karongi abaturage ifite abasore n’inkumi abasaza bumvira ubuyobozi ushingiye kubaturage uzayobora Karongi kandi pe byoroshye kubi kuko bigusaba gutanga akazi no gukurikirana ko bikorwa niyo mpamvu HE abaturage bashaka kumugwaho basaba ko atabacika kuko yahakikishije ko byibuze buri munyarwanda abona inka kandi ashyiraho no gukurikirana ko bazibonye koko. Namwe nawe zibyaze umusaruro uhagije. Nubona amata ahagije uzabaze isoko muri DRC kuko nkeka ko ariyo mpamvu amata abura karongi kuko abakomani bayitwarira ubwo byagompye kuguha ubukire bwinshi. Kwifurije kuzagira ibihe byiza mubuyobozi bwawe imbunda yambere nukwegera abaturage ukabakunda ukajya mu makwe yabo byibuze buri mudugudu ukagiramo abaturage baguha amakuru batiri mu bubuyobozi kuko bamenyerejwe gutekenika nkuko byagaragajwe n’uwari umuyobozi wa AKARERE K B.

Comments are closed.

en_USEnglish