Digiqole ad

Abahuriye mu mwuga wa cinema bateguye ijoro ryo kwibuka

 Abahuriye mu mwuga wa cinema bateguye ijoro ryo kwibuka

Aaron Niyomwungeri umwe mu barimo gutegura icyo gikorwa

Abakinnyi ba filme, aba producers, aba directors bahuriye mu muryango bita ‘Let be connected’, bateguye ijoro ryo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizabera mu Mudugudu wa AVEGA ku Kimironko.

Aaron Niyomwungeri umwe mu barimo gutegura icyo gikorwa
Aaron Niyomwungeri umwe mu barimo gutegura icyo gikorwa

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, Aho biteganyijwe ko icyo gikorwa kizabanzirizwa n’urugendo ruzava kuri Gereza rugana muri uwo mudugudu ahagana saa 17h00 z’umugoroba.

Ku bufatanye na Let be connected n’urubyiruko rwo mu mudugudu wa AVEGA ruhuriye mu muryango witwa Refta, barimo gutegura igikorwa cyo gufasha imiryango igera kuri itanu iri mu mudugudu wa AVEGA mu gihe kigera ku mezi atatu babaha ubufasha ifunguro.

Mu kiganiro na Umuseke, Niyomwungeri Aaron umwe mu bari mu muryango w’abakora ibijyanye na cinema Let be connected, yatangaje ko barimo gukusanya ubwo bufasha ngo barebe ko mu minsi mike icyo gikorwa cyatangira.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza gufasha imwe mu miryango yagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, niyo mpamvu twishyize hamwe dusanga hari ikintu tugomba gukora nk’urubyiruko ruzi amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Igikorwa cyo gufasha imiryango igera kuri itanu mu gihe cy’amezi atatu tuyifasha mu bijyanye n’ifunguro, ni gahunda turimo gutegura igomba gutangira vuba kuko hari abantu bagiye batanga imfashanyo zitandukanye tukirimo gukusanya”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nibyiza kwibuka abacu.

Comments are closed.

en_USEnglish