Month: <span>April 2015</span>

Umuyobozi wa ISIS ngo yakomerekejwe bikomeye n’amasasu y’indege

Amakuru aravuga ko Abu Bakr al-Baghdadi uyobora umutwe wa ISIS yaba yakomerekejwe bikomeye n’ibisasu by’indege z’ingabo zishyize hamwe zo kubarwanya kandi ngo n’ubwo atapfuye ariko ngo yasigaye ari igisenzegeri ku buryo atabasha gukomeza kuyobora ISIS. Amakuru aturuka muri Iraq avuga ko uyu mugabo yakomeretse ubwo imodoka eshatu zari zimuherekeje yari arimo zaraswagaho n’indege. Ibi bitero […]Irambuye

Impamvu Umutare yemera Sentore na Melodie mu bahanzi nyarwanda

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bamaze kugenda berekana ko bafite imbere heza muri muzika nyarwanda, ngo kuri we asanga Jules Sentore na Bruce Melodie ari bamwe mu bahanzi bashobora kugeza muzika nyarwanda kure mu gihe cyose baba babishyizemo imbaraga nubwo nabo hari icyo umwe arusha undi. N’ubwo abo bahanzi bombi abona hari imbaraga bagaragaraza […]Irambuye

Abarwaye Cancer y’amabya ngo ikizere cyo kuramba kirahari

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri AstraZeneca ifitwe na Kaminuza yitwa the Institute of Cancer Research and the Royal Marsden hospital bwakorewe ku muti usanzwe ufasha abagire barwaye cancer y’amabere bwagaragje ko uyu muti witwa Olaparib ushobora no gufasha abagabo barwaye cancer y’amabya koroherwa bakabasha kuramba. Uyu muti witwa Olaparib niwo wa mbere ubonetse ushobora guca […]Irambuye

J.Paul ngo ntazibagirwa ubuhemu Senderi yamukoreye

Habineza Jean Paul ni umwe mu bahanzi bakizamuka uzwi ku izina rya Simple A, ngo mu rugendo rwe rwa muzika ntashobora kuzigera yibagirwa ubuhemu yakorewe na Senderi International Hit nk’umwe mu bahanzi yafataga ko bazi agaciro k’umuhanzi ndetse n’ingorane bahura nazo kugirango bagere aho bamenyekana. Ikibazo nyamukuru uko giteye, ngo n’indirimbo ivuga bimwe mu bitatse […]Irambuye

France: Padiri Wenceslas Munyeshyaka agiye kuburanishwa kuri Jenoside

22 Mata 2015 – Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze ari Padiri kuri Paroisse ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali urubanza rwe ubu ngo rwaba ruri hafi gutangira kuburanishwa mu Bufaransa aho amaze igihe afungiye. Rwaba ari urwa kabiri ruburanishijwe n’iki gihugu cyahungiyemo benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside. Abacamanza b’abafaransa batangaje ko barangije iperereze kuri uyu […]Irambuye

Nigeria: Indwara itazwi imaze kwica abantu 18

Indwara bavuga ko hataramenyekana ikiyitera imaze kwica abantu 18 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta yitwa Ondo. Inzego z’ubuzima zo muri iki gihugu ndetse no mu mahanga zihangayikishijwe n’iyi ndwara itaramenyekana. Mu bimenyetso biyiranga harimo kuribwa umutwe cyane, guta ibiro, kutabona neza, hanyuma umurwayi akitaba Imana mu gihe cy’amasaha 24 akurikiraho. Ibi bimenyetso byatangiye […]Irambuye

Musanze: Urukiko rwanze ubujurire bwa Bahame Hassan

Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwanze ubujurire bwa Sheikh Bahame Hassan wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ndetse n’uwari noteri w’aka karere ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi cyo kubafunga iminsi 30 by’agateganyo. Aba bombi bari bafashwe muri Werurwe bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa yatanzwe na Mukamitari Adrienne ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda zafatanywe […]Irambuye

Urumogi, amaraso ashyushye, kwamamara, kwangirika…gupfa nabi

Ubu ni ubutumwa bw’umwe mu bajeune bo mu Rwanda wahoze anywa ibiyobyabwenge bya mugo, urumogi na Cocaine yandikiye urubyiruko abicishije k’Umuseke. Ntiyifuje gutangazwa umwirondoro.   Mujeune, rimwe inshuti yawe nigusaba ko igusogongeza ku rumogi, cocaine cyangwa mugo, nushaka ntuzongere kuyita inshuti no kuyegera. Ari kugufungurira umuryango uganga urupfu rubi. Ufunguka iyo usomyeho rimwe gusa ugafungwa […]Irambuye

en_USEnglish