Digiqole ad

Menya uburyo wamenya kuvuga indimi nyinshi

 Menya uburyo wamenya kuvuga indimi nyinshi

Kwiga urundi rurimi birashimisha

Kumenya kuvuga indimi nyinshi hari ababyita impano. Ariko ni akazi nk’akandi umuntu yitoza kandi ageraho akabishobora. Hari uburyo icumi ushobora gukoresha ukamenya indimi nyinshi.

Kwiga urundi rurimi birashimisha
Kwiga urundi rurimi birashimisha

1.Menya impamvu wumva ushaka kumenya indimi nyinshi

Ibintu byose mbere yo kubitangira ugomba kubanza ukamenya impamvu zabyo. Ku bijyanye no kwiga ururimi rw’amahanga, ho birihariye kuko niba wiga ururimi rw’amahanga utazi icyo uzarukoresha, bizatuma udohoka bityo imihati(efforts) yawe iba impfabusa.
Niba ushaka ko nuvuga Igifaransa abantu bazakwemera gusa, uzaba urimo uta igihe , ahubwo iga Igifaransa kubera ko ushaka kubana n’abakizi aho kugira ngo ikige nk’umuntu ushaka ko bamwemera gusa.
2.Shyiramo agatege!

Kwiga ururimi rw’amahanga ni nko kwiga koga(swimming ), bisaba gukora. Igikoresho cyose wakoresha ariko ugashyiraho ingufu, cyagufasha kumenya urundi rurimi.

Niba ugize amahirwe yo kunguka ijambo runaka, gerageza kurisubiramo kenshi ntirikuve mu mutwe.
Ushobora kuryandika ku gapapuro kenshi, kugenda urwumva kuri radio,, CD, flash disk n’ahandi bityo rizakuguma mu mutwe gahoro gahoro.

Nugira amahirwe ukabona ukuvugisha muri urwo rurimi uru kwigam uzaba ubonye ikintu cy’agaciro kenshi kandi uzamusubize hanyuma umushimire ko agufashije.

Komeza ugerageze uko ushoboye gahoro gahoro uzabimenya. Wibuke ko bitari ngombwa ko uvuga kimwe n’uko abenerurimi bavuga ariko uko uzagenda ubigana niko uzamenya byinshi ku rurimi rwabo ndetse n’umuco wabo.

3.Shaka umuntu uzagufasha kunguka amagambo mashya
Nta kintu kiza cyafasha umuntu kumenya urundi rurimi kurusha kugira umuntu umuba hafi uzi urwo rurimi kandi uzi kumutera inkunga kandi akamumara ubwoba.

Iyo akwitaho akakubwira aho utabigenje neza nawe ukahakosora ntutinda kumenya urundi rurimi. Ikindi cyiza cyo kugira umuntu nk’uyu ni uko iyo muri kuganira wumva ufite umutekano

4.Gerageza guhuza ibyo uvuga n’ibyo usoma mu bitabo.

Niba hari amagambo wumvise mashya wagira amahirwe ukabona inyandiko yanditsemo, reba niba nta nyunguramagambo nshya zagufasha kongera ubumenyi bw’ururimi uri kwiga.

5. Bifate nk’ibintu bishimishije

Fungura radio nibavuga ubigane, gerageza gushushanya utuntu dusekeje hejuru wandikeho amwe mu magambo mashya wamenye bityo bizagufasha kumva uguwe neza mu masomo yawe.
Uwo ubonye wese muganirize muri urwo rurimi uri kwiga. Wigira isoni kandi uri kwiga. Uwiga aruta uwanga!
6. Iga nk’uko abana babigenza

Bizwi neza ko abana biga kandi bagafata mu mutwe vuba. Igituma babishobora si uko baba ari abana ahubwo n’uko biga ntacyo bikanga, ngo wenda barabaseka.
Babikora nk’aho ntacyo bivuze, bakabikora kuko babikunze gusa kandi iyo bakoze amakosa bumva ari ibisanzwe. Ntibabitindaho, nta n’icyo biba bibabwiye.

Nawe bigane ujye ukoresha ururimi wiga, wumva nta mbereka ku mutima, abaguseka baseke, wowe ukomeze ugerageze.
Gusa kuko wowe ushobora kuba uri mukuru, ujye wirinda kuvuga ururimi rw’amahanga nk’umuntu wibonekeza.

7. Emera gukora amakosa ariko ubikuremo amasomo
Ku muntu mukuru, gukora amafuti mu bintu runaka bitera ipfunwe. Ariko kuko uba uri kwiga kandi uzi impamvu uri kwiga, ayo mafuti ukora azatuma ukomeza kunguka ibindi bintu bishya nudacika integer.
Nubaza abanerurimi ikerekezo runaka ariko ukabivuga nabi bamwe bazaguseka ariko byibura bakuyobore.
Muri uko kukuyobora bazakoresha ijambo rizima bityo nawe uhite urimenyera aho.

8. Tega amatwi aho abandi bavuga
Kimwe n’uko nta muntu ushobora gushushanya ikintu atabonye, niko utavuga ururimi utumvise. Iga gutega amatwi aho abandi bantu bavuga bityo wige amagambo mashya.
Nutega amatwi uzasanga hari amagambo avugitse kimwe bityo bigufashe gukora ubushakashatsi umenye niba yandikwa kimwe cyangwa atandukanye.

9. Jya witegereza aho abantu baganira

Iyo abantu bavuga, ujye ubitegereza uzabona ko iminwa yabo, umuhogo, ibitsike, n’izindi ngingo ziba zihundukiza bitewe n’icyo bashaka kuvuga.
Ibi bizagufasha kubigana igihe uzaba uri kuvuga ijambo runaka bityo nawe utere imbere mu myigire yawe.
Si abantu mubana gusa ushobora kwigana kuko ushobora no kureba za video , ukitegereza uko baganira bityo ukabigiraho.

10. Jya wiganiriza wowe ubwawe

Nureba ugasanga nta muntu uri hafi aho wo kuganiriza, jya wiganiriza wowe ubwawe, wibaze utubazo mu mutima wawe kandi utwisubize bityo uzagenda umenye urwo rurimi uri kwibazamo.

Uko bimeze kose, kwiga ururimi rw’amahanga biragora! Nubwo bimeze gutyo ariko ni ingirakamaro kuko iyi si yacu ihora ihinduka kubera iterambere bityo rero ntawamenya aho ejo buzira ageze.

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibibitecyerezo ninyamibwa pee!ahubwo icyaduha INGABIRE yokudasekana cyaneko abasekana naje gusanga baba nuryo rurimi bataruzi.

  • NIZEYIMANA wanditse iyi nkuru, navuge source y’aho yabivanye. Niba Ari ibye nabyo tubimenye.

Comments are closed.

en_USEnglish