![Digiqole ad](http://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2019/12/tigo.gif)
Murekezi yitabiriye inama y’Iterambere kuri Aziya na Afurika
![Murekezi yitabiriye inama y’Iterambere kuri Aziya na Afurika](https://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/Murekezi-i-Jakarta.jpg)
Minisitiri w’Intebe Murekezi i Jakarta
Ku va kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mata 2015, Jakarta muri Indonesia , hatangiye inama y’iminsi 2 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Aziya ndetse na Afurika nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
![Minisitiri w'Intebe Murekezi i Jakarta](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/Murekezi-i-Jakarta.jpg?resize=561%2C317)
Mu ijambo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi uhagarariye Prezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ubufatanye hagati y’ibihugu byo ku migabane yombi mu kwishakira ibisubizo by’iterambere.
Anastase Murekezi kandi yagize ati “U Rwanda kandi rushyigikiye guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu kubavana mu bukene no mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bigize iyi migabane yombi y’isi hagendewe ku murongo watanzwe n’inama yabereye Bandung mu gihugu cya Indonesia mu mwaka wa 1955”.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi n’intumwa zitandukanye zihagarariye ibihugu 93 yafunguwe na Perezida wa Indonesia Joko Widodo.
Nyuma y’iyi nama hazaba I Bandung muri iki gihugu nyine hazaba ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 ishize habaye inama ya Bandung ndetse n’isabukuru y’imyaka 10 ishize hatangijwe uburyo bwo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya Aziya na Afurika.
Uyu mujyi wa Bandung uzaberamo ibi birori wahindutse ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’iterambere kuko mu myaka 60 ishize, intumwa z’ibihugu 29 byo muri Asia n’ Afurika byahahuriye bikaganira ku birebana n’ubwigenge, amahoro n’iterambere mu byubukungu.
Mu ntumwa Minisitiri w’Intebe ayoboye harimo Claire Akamanzi umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe Iterambere RDB ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu rugaga Nyarwanda rw’Abikorera ku giti cyabo Madamu Yvette Mukarwema.
2 Comments
inama nziza kandi ibyo bazanzura bizatubera ingirakamaro
ok
Comments are closed.