Digiqole ad

Huye: Urubyiruko ruvuga ko kumenya gukora inkweto bizarufasha

 Huye: Urubyiruko ruvuga ko kumenya gukora inkweto bizarufasha

Urubyiruko rutandukanye rurimo n’abakobwa bigishwa gukora inkweto muri Kiato Afathali

Ku bufatanye na AEE, Kompanyi Kiato Afadhal ikora inkweto irimo guhugura urubyiruko rugera kuri 40 rwiganjemo abakobwa rwo mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, k’ugukora inkweto. Iki gikorwa kigamije gufasha ururubyiruko kwihangira imirimo ngo rubone imibereho y’ahazaza. Abiga uyu mwuga bemeza ko bizabafasha kwibeshaho.

Urubyiruko rutandukanye rurimo n'abakobwa bigishwa gukora inkweto muri Kiato Afathali
Urubyiruko rutandukanye rurimo n’abakobwa bigishwa gukora inkweto muri Kiato Afathali

Egide Iraguha umwe mu barimo guhugurwa, ngo yarangije amashuri yisumbuye mu mwakaushize, ariko yabonye amahirwe yo kwiga uyumwuga. Avuga ko yishimiye kuba yarahawe amahirwe yo kwiga umwuga.

Agira ati “Gukomeza amashuri ukanaminuza ntibihagije igihe udafite umwuga wakugoboka ukaguha amafaranga igihe uyakeneye.”

Nubwo n’ubundi iyo yiyemeza gukomeza kwiga muri kaminuza atari kubibonera ubushobozi kubera ko ngo aturuka mu muryango ukennye, avuga ko umuntu yagombye kugira umwuga ukamugoboka mu gihe atabonye akazi afitiye dipolome.

Agira ati: “Ugomba kugira umwuga wagufasha mu gihe diplome zawe ziri mu kabati warashomereye, k’uburyo wabo n’amafaranga yo kwifashisha igihe uri gushaka akazi utarinze gutega amaboko.”

Bagenzi be bigana nabo bafite ikizere cyo kuzatera imbere babikesha uyu mwuga bari kwiga.
Clementine Niyonsenga, we ngo yagarukiye mu mwaka wa gatandatuw’amashuri abanza.

Agira ati: “Narinsanzwe nkora akazi gasanzwe ko mu rugo nko guhinga no guteka. Ariko nimara kumenya gukora inkweto, nzikorera, njye namamaza, abakiriya bangurire noneho mbone amafaranga.”

Fortunata Mushimiyimana we yagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko yagiye kwiga gukora inkweto abikunze kandi yizeye kuzabibyaza umusaruro.

Ati “Naje kubyiga mbikunze.Nimara kubimenya nzihangira imirimo njye njyana ibicuruzwa kuisoko, ntange n’imisoro niyubakire igihugu.”

Twizeyimana Gerard bakunze kwita Kiato bagendeye ku izina ry’Ikigo cye, Kiato Afadhal, avuga ko kugeza ubu bamaze kwigisha abanyeshuri 118, kandi hafi ya bose bafite akazi.

Yabwiye Umuseke ati: « Nibura 86% by’abanyeshuri twigishije bafite akazi. Hari abashinze ikogo cy’ubucuruzi cyitwa “Smart Shoes” bakorera mu Murenge wa Tumba, hari abakoreraza i Kigali, abandi bakora iwacu, n’ukeneye umukozi ushoboye azakumushakira iwacu. »

Abarimu bari kwigisha aba banyeshuri nabo ngo bize kwa Kiato Afadhal.
Abanyeshuri bavuga ko bashobora gukora inkweto izo arizo zose zo mu ruhu.

Jean Baptiste Nzakizwanimana, umwe muribo yaduhaye ubuhamya ati urukweto uko rwaba rumeze kose narukora.

N’ubwo utanzanira urumeze nk’urwo ushaka, ukanzanira ifoto yarwo njye ndarukora »

Uretse abarihirwa, umuntu ushaka kwiga uyu mwuga wo gukora inkweto ku giti cye kwaKiato ngo yishyura amafaranga ibihumbi 191 akiga mu gihe kingana n’umwaka.

Joselyne UWASE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish