Digiqole ad

FERWAFA ‘yemeye’ kwakira CECAFA itabwiye MINISPOC none biri kwanga

 FERWAFA ‘yemeye’ kwakira CECAFA itabwiye MINISPOC none biri kwanga

Umuyobozi wa FERWAFA yari mu nama muri Kenya yemeje iby’uko CECAFA y’ibihugu izabera mu Rwanda iy’amakipe ikabere muri Tanzania

23 Mata 2015 -FERWAFA yatangaje  ko ihakana amakuru avuga ko u Rwanda ruzakira CECAFA y’ibihugu mu kwa 11/2015, aya makuru yari yemejwe nyuma y’Inama umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yitabiriye i Nairobi muri Kenya kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Ministeri y’Imikino yatangarike Umuseke ko FERWAFA itigeze ibamenyesha ibyo kwakira CEFAFA bityo batazi niba koko iri rushanwa rizabera mu Rwanda.

Umuyobozi wa FERWAFA yari mu nama muri Kenya yemeje iby'uko CECAFA y'ibihugu izabera mu Rwanda iy'amakipe ikabere muri Tanzania
Umuyobozi wa FERWAFA yari mu nama muri Kenya yemeje iby’uko CECAFA y’ibihugu izabera mu Rwanda iy’amakipe ikabere muri Tanzania

Kuwa gatandatu nibwo inkuru yatangajwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no mu karere ko CECAFA y’ibihugu izabera mu Rwanda mu Ukuboza 2015, naho y’amakipe (CECAFA Kagame Cup) ikabera muri Tanzania.

Nicholas Musonye uyobora iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri aka karere(CECAFA) umwaka ushize yari yemeje ko CECAFA y’ibihugu 2015 izabera mu Rwanda, kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nyuma y’iriya nama nabwo yongera ku byemeza.

Nicholas Musonye yari yatangaje ati “Twashyizeho u Rwanda nk’ahazabera CECAFA y’ibihugu na Tanzania ikakira Kagame Cup. Turacyafite ibibazo bimwe tukiganiraho ariko ibi ni ibyo twemeranyijwe.”

Kuva kuri uyu wa kane FERWAFA yatangiye kunyomoza aya makuru ko u Rwanda rwasabwe kwakira CECAFA rutigeze rubyemera.

Musa Hakizimana umuvigizi wa FERWAFA akaba n’umuganga w’ikipe y’igihugu, yabwiye Umuseke mu gitondo cya none ati “Nka FERWAFA twarabisabwe (kwakira CECAFA) ariko ntabwo byemejwe.”

Nyuma y’inkuru yatangajwe muri week end ishize ko CECAFA y’amakipe y’ibihugu izabera mu Rwanda mu Ukwakira 2015, umutoza w’ikipe y’igihugu Johnny McKinstry yari yatangaje ko abyishimiye kuko bizamufasha kwitegura imikino ya CHAN izabera mu Rwanda.

 

FERWAFA ‘gufata imyanzuro’ ntimenyeshe MINISPOC

Impamvu y’uku kwisubira kwa FERWAFA yaba ari uko basabwe cyangwa bemeje uyu mwanzuro ariko batari babigiyeho inama na Ministeri ifite imikino mu nshingano zayo.

Eduard Kalisa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo n’umuco yabwiye Umuseke ko iby’uko CECAFA y’ibihugu izabera mu Rwanda nawe yabibonye mu itangazamakuru.

Ati “Ntabwo twe FERWAFA yigeze ibitubwira officially. Dutegereje ko babitubwira tukareba ibisabwa tukemeza niba twayakira cyangwa tutayakira.”

Abajijwe niba FERWAFA nibibamenyesha biteguye kwakira iri rushanwa rya CECAFA y’ibihugu, Kalisa yavuze ko bitoroshye.

Ati “Ubu turi kwitegura CHAN, biragoye cyane kwakira irindi rushanwa uri no kwitegura irindi.”

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW  

21 Comments

  • Bravo Minispoc.ni muce akavuyo kiyo Ferwafa.

  • Ariko uyu De Gaulle n’ikipe ye bakoze mu ki kweli? Nta munsi w’ubusa bataza muri saga zitandukanye, kwivuguruza, kubogama, gusaba primes, etc. Ubu se nyuma y’icyumweru niho bibutse kuvuguruza ibyo uriya muyobozi wo muri CECAFA yatangaje? niyo bakibyumva se cyangwa bari bakibitekerezaho? Nzaba ndeba aho ibi bizagarukira!

  • Biragaragara ko De Gaulle yabaye igisebo ku bamutoresheje, ndumva ko nabo bamaze kubona ko ubwenge bwe butageze ku bukenewe ngo umuntu ayobore urwego rukomeye nka FERWAFA. Byaba byiza bamusabye akegura atarabakoza izindi soni!!!

  • FERWAFA irahuzagurika!!!!!

  • Birababaje kwemera ikintu utabwiye abo mukorana ni akumiro peeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Njye namukuyeho amaboko igihe yasabaga prime muri national team, byajya mwitangazamkuru akabihakana, hagaragazwa form yujuje akavuga ko atari we wazujuje. This guy is not accountable. De gaule…, wapi kabisa. nawe ntazi ibyo arimo.

  • Muzagenzure inkuru zivugwa kuri FERWAFA ziba ari kibazo ki miyoborere ya DE GAULLE ibyo yazambije ibyo yabogamye mo ibyo yirengagihe,…( BIBA ARI INKURU ZIGAYISHA U RWANDA GUSA)

    Nta na rimwe wakumva DE GAULLE ikigo ayoboye cyageze ku kinezeza abanyarwanda !!!!

    Birahagije guso title y’inkuru gusa ivuga FERWAFA uba uzi neza kusangami incamygongo ziturutse kuri DE GAULLE.

    HE ati mwakoze stuppid things.
    De Gaulle agapfa kaburiwe n’impongo.

  • Ariko nk’ubu uyu mugabo kweri aracyakora iki mumupira wo mu RWANDA?uretse gutuma igihugu cyacu kigaragara mu makosa aturutse ku muntu umwe hari ikindi amaze?Yemera gute gutanga uruhunshya mu gihugu n’urwego rumukuriye rutarabyemeza,njye nibuka ko ikintu kizabera mu gihugu Ministre ubifite mu nshingano abanza kubivuga mu nama y’aba Ministre,gusa nawe ubanza amakosa akora ntacyo amubwira ni uwo kwihagararaho mu mafuti no guhora ahanganye n’abamubwira ibibi bye,njyewe ndi umufana wa APR ariko aradusebya njya nibaza ahantu azajya aca umunsi azaba atakiyobora Ferwafa kuko ari mu bantu banzwe muri iki Gihugu

  • It is very unfortunate that despite the looks, the head is full of porridge. De Gaulle nta capacity afite yo kuyobora federation nka Ferwafa. Icyo cyagaragaye kera gusa sinzi abafata ibyemezo ibyo barimo naho ubundi sinamuha no kuyobora federation ya ascoc. Kalisa nawe aritapagura gusa abeshya ni gute twe tutaba muri ministeri tumaze hafi ibyumweru tubizi yarangiza akavuga ngo nibwo akibyumva. Yari gufata iya mbere akabaza iyo ngirwa perezida wa federation. Ariko na Kalisa mbona igihe cyo kuba hari igishya yakora cyararenze!

  • Aka ni akajagari kbs.Babona batoba FERWAFA bakagirango n’ahandi ni ahabo!

  • ntahagarikiwe ningwe se? ngaho nihagire uwikwega ngo arashaka igikombe shampiyona cg icyamahoro turebe! jyembona dusabwa kwihanganira ubusembwa bwo mumupira tukabubamo tukayoborwa na degaule nawe utwawe kuri telecommende tugaseba tugiye hanze bikigumira uko nyine. DEGAULE OYEEE!!!! INTEGO ZIRIKUGERWHO

  • Arikose uyumugabo ntabwo yigeze yiga isomo narimwe ry,uburyo bayobora(Edication politique)ahaa,njye bigitangira nagizengo nuko aribwo agitangira none abigize umuco,ntabyishimo duteze muri football kabisa.

  • Abakurikirana neza kandi bakibuka muzatubwire ibyiza iyi komite ya Ferwafa na Degaule bakoze bikakirwa neza bidateje induru. Ni ukuri Degaule amaze kuba umu star kbs kandi mu gihe gito. Aba rayon baravuga, abantu bakagirango ni aya ba rayon ariko urabona ko bari bafite ukuri igihe bagaragazaga impungenge ku itorwa ry’uyu mugabo muri ferwafa. None namwe muribonera ko nyuma ya Ferwafa noneho yatangiye no kwinjira mu nshingano za MINISPOC. Ni ugutangirira hafi, kuko CECAFA irenga imbibe z’u Rwanda, urumva ko bisebya isura y’igihugu.

  • Mana yanjye Mana yanjye!!!!
    Bon reka dutuze mu mitima naho ubundi hatabayeho gutuza ibintu byinshi byakwangirika. ariko nyine nta wutabibona na nyirubwite arara adasinziriye buriya tu, kuko nta kuntu mu kwezi bakuvuga inshuro zirenze ebyiri ubwo se waryama?

    Naho ubundi abashinzwe kubigenzura nibarebe niba nta cyakorwa twe bisa nibimaze kurenga ubwenge bwacu
    Gusa ikibazo ni iterambere ry’umupira ahanini riba riri kumanuka kandi ibi bikora ku mpande nyinshi cyane zishobora kuba zagaragara mu gihe cya vuba n’izindi zagaragara mu bihe bitinze cyane kandi kugaruka mu buryo bikunda kugorana cyane.

    Turashaka gutsinda za Ghana,Nigeria ariko hari ibihererwaho kandi ndabona aho byakagobye gutangirira ariho hafpuye mbere

  • Ndamukunda ni beau gars!!!!!!!!!!!!!!!! ari attirant

  • Kubavuga ngo barashaka kumenya ibyiza Degaule yaba yarakoze reka mubwire bibiri yakoze kandi byiza,Equipe y’urwanda Amavubi yagize umwanya mwiza inshuro ebyiri kuri classement y’isi,yatangije championat w’umpira w’amaguru y’Abana.murakoze

  • Bwana Mutuzeeee, ntabwo twemeranya kuri ibi byiza ngo DEGAULE yagukoreye. None se u Rwanda rwagize umwanya miza kuri classement y’isi, rwari rwakinnye?Oya oya aha nti turi kumwe. Championat y’abana se yo iba he, keretse niba bakinira ku mbuga y’iwe? Keretse ibyo nigeze kumva ngo bagiye gutangiza niba ari i Nyagatare. None se byarakomeje? Cyagwa kwari ukujyanyo abanyamakuru ngo bamuvugire gusa ko ibintu biri gukorwa naho byahe. Nagiraga ngo nkubwire ko Foot ball ari tekiniki atari politiki. Ni mukibuga nta handi, naho kuri radio gusa no mu binyamakuru , iyo ugeze mu kibuga abantu babona ibindi, kandi ibyo mukobuga nibyo bihabwa agaciro. Nitugire amahor.o

  • Aba rayon babivuga mukavuga ngo ni aba rayon bananiranye!! None bimaze kuba ubukombe hanze y’igihugu! BIRARI DADY avuyeho nonehaje CECAFA!! Naho ibyo kuvuga ngo yashyize ku mwanya mwiza equipe nationale? Hari umukino n’umwe se AMAVUBI yigeze atsinda kugirango agere kuri uwo mwanya mwiza? Ibyo kuzamura abana se ko mba Nyagatare ko mbona abana bahari ari abahakiniraga kuva na kera?!! Kereka De gaule yaba abiyitirira. Ahaa! Ababantu bagira umutima ukomeye!!

  • degaule degaule degaul degaule wakweguye ukajya kuroba amafi ko ariwo mwuga wawe? cg ugashinga club de dence ko naho ubishoboye cyane? nzaba ndeba

  • Bwana sds singonbwa kwemeranya nawe kimwe nuko nanjye atari ngombwa kwemeranya nawe biterwa nuko umuntu abona ibintu ahubwo hari nikindi noneho Rayon yashyize yemererwa gukora yigenga ubu za 200 zabadage ntizizongera kuyicika ibyo abarayon babigezeho kungoma ya Degaule,sinshyigikiye amakosa ariko ndasubiza abavuze ko ntakiza cyabayeho naho classenent yaba yarabayemo politiki njye ibyo ntabwo mbizi icyo nuko amavubi yabonye umwanya mwiza kungoma ya Degaule.

  • deagule ni urukozasoni mu mupira wacukabisa yego nahandi amakosa yarakozwe ariko nubwambere football iyobowe numufana kurusha uko yaba uumukozi. ese yasubiye kuba sg hahanid akongera akabazina abazairwa? aho gushiraho degaule washyiraho rujugiro kukowe ni umufana wisiga irangi nah degaule we nukurya amafarnga gusa no gutekinika. ibikombe byose byatanzawe kungoma ye mwambwira icy yatanze kwikipe yagitsindiye itakibye? dorenubu icya shampiyona cyaratanzwe nicyamahoro tuzi nyiracyo. uyu niwo mupira se? ntacyo bizabamarira kuko competition international ziri imbere aha zizatugaragura twese dusebe nabambari ba degaule dusangire igisebo. birirambiranye uko beraho yavuyeho byakabaye bitanga urugero uyu nawe akanaryozwa ibyo yahutereye ngo ni umupira wabakiri bato tutazi nimpamvu yabibeshye rubanda kd azi neza ko yamaze kuyashingamo umuheha

Comments are closed.

en_USEnglish