Month: <span>April 2015</span>

Africa yunze ubumwe iracecetse ku bibera muri Africa yepfo, Kubera

Kuva imvururu n’ubwicanyi byatangira muri Africa y’epfo aho ba kavukire badukira amaduka y’abimukira bagatwika abandi bakabicisha imihoro n ibyuma, sindumva hari umuyobozi runaka wo mu Muryango w’Africa yunze ubumwe (African Union)ugira icyo abivugaho! Robert Mugabe uyobora uyu muryango akaba ba President wa Zimbabwe sindumva agira icyo abivugaho mu rwego rw’uyu Muryango, ngo abyamagane mu izina […]Irambuye

Somalia U23 yageze i Kigali ije guhangana n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Somalia y’abatarengeje imyaka 23 yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu mbere y’uko ikina umukino n’Amavubi y’abatarengeje iriya myaka kuwa gatanu mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya Africa n’imikino Olempike. Somalia yazanye n’indege ya Rwandair ibavana i Nairobi, ikazakina n’Amavubi kuri stade Amahoro mu mukino ubanza naho umukino wo kwishyura […]Irambuye

Uganda: Abarimu bamwe ngo nta bumenyi buhagije bafite

Raporo yasohowe n’Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe ibizamini,Uganda National Examination Board(Uneb) ivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye bamwe na bamwe nta bumenyi buhagije bafite mu byo bigisha. Iyi raporo yamuritswe na Mr Amos Opaman, wo muri Uneb yerekana ko abarimu bigisha Icyongereza, Ibinyabuzima n’Imibare nta bumenyi buhagije bafite kandi ngo […]Irambuye

Volleyball: Ikipe y’igihugu yerekeje muri Cameroun

Nyuma y’impinduka zabayeho kuko byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu yerekeza muri Cameroun ku italiki 20 Mata 2015, iyi kipe yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa  taliki 22 Mata 2015. Ikipe y’u Rwanda igiye muri Cameroun mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka 5 mu gushaka itike y’imikino ya Afurika “All Africa Games 2015” nk’uko bitangazwa […]Irambuye

Minisiteri y’uburezi yongeye kuvugurura Integanyanyigisho

Mu rwego rwo gusobanurira abanyarwanda ibijyanye na gahunda yo guhuza integanyanyigisho y’u Rwanda n’iyo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba( EAC) hagamijwe kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’uburezi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mata 2015 ibabwira ko hagiye kuvugururwa ibitabo by’integanyanyigisho(curriculum) bityo umunyeshuri wiga mu Rwanda agahabwa ubushobozi n’ ubumenyingiro kuruta uko […]Irambuye

Mugesera yongeye kuririra mu rukiko

“Igihe yavugiye ko nari ndi mu nama yo ku Muhororo nari ndi muri USA”; “Ibyo yavuze kuri Mugesera binyuranye n’ukuri”; “Ni ukugira ngo Abatutsi banyange ariko Abatutsi bazi ubwenge ntabwo banyanga”. Ibi byatangajwe na Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubwo yahabwaga umwanya n’Urukiko Rukuru ngo avuge ku batangabuhamya […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi zatangiye kwimurirwa i Kirehe

Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi batangiye kuri uyu wa gatatu igikorwa cyo kwimurira impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe. Impunzi 9 572 z’Abarundi niyo mibare y’abaraye mu Rwanda kuri uyu wa kabiri nijoro. Inkambi ya Mahama iherereye mu murenge wa Mahama uhana […]Irambuye

Abanyeshuri bari kwiyandika basaba ko ingingo ya 101 ihindurwa

Muri Kaminuza y’u Rwanda agashami kigisha iby’uburezi ahahoze hitwa KIE abanyeshuri barenga 5 000 bamaze kwandika ku mpapuro amazina yabo n’imikono yabo basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga itemerera Perezida wa Republika kurenza manda ebyiri yahindurwa. Izi mpapuro ngo barifuza ko zigezwa kuri Perezida.  Aba banyeshuri mu mashuri bigamo ababishaka bariyandika ku rupapuro rufitwe […]Irambuye

en_USEnglish