Digiqole ad

Kenya: Yafatiwe imbere y’urugo rwa Kenyatta ashinjwa ubutasi

 Kenya: Yafatiwe imbere y’urugo rwa Kenyatta ashinjwa ubutasi

Sayid ejo ubwo yari mu Rukiko

Kuri uyu wa kabiri nibwo inzego zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu za Kenya zafashe umugabo witwa Said Mirre Siyad wari hafi y’urugo rwa Uhuru Kenyatta ruri ahitwa Gatundu zimushinja ko yarimo gutata ngo arebe uko bazahatera ibitero by’ubwiyahuzi. Ejo yagejejwe mu rukiko, asabirwa gufungwa kugeza iperereza rigamije kumenya icyamugenzaga rirangiye.

Sayid ejo ubwo yari mu Rukiko
Siyad ejo ubwo yari mu Rukiko. Photo Paul Waweru

Ubu uru rugo rwa President Kenyatta rurinzwe cyane n’itsinda ryihariye ry’ingabo za Kenya zitwa General Service Unit. Kugeza ubu ntibirasobanuka neza uko uyu mugabo yabashije kwinjira muri ruriya rugo.

Uyu Said ejo yahise ashyikirizwa ubutabera ariko asabirwa kuba afunzwe kugira ngo babashe gukora iperereza ku cyamugenzaga.

Umushinjacyaha Daniel Karuri yabwiye urukiko ko ukekwa kugeza ubu atarasobanura icyamugenzaga ubwo yinjiraga mu rugo rwa President Uhuru.

Karuri yavuze ko iperereza rizamara igihe kirekire kuko bazabanza kureba za nomero za telefoni yahamageaye n’ibyo baganiriye kandi ngo iri perereza rizabasaba ko bajya ahitwa Pokot gukusanya ibimenyetso.

Urukiko rwemeje ko uyu mugabo agomba kuba afunze kugeza iperereza rirangiye nk’uko ubushinjacyaha bwabisabye.

Amakuru atangwa na Nairobi News avuga ko Siyad ari mu bantu umunani bakekwaho gutegura umugambi mubi wo gutera ibiro bya Uhuru.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Kenya nidakaza umutekano wayo ndabona yibasiwe kabisa!Inzego zishinzwe umutekano nizikanguke zimenyeko iyo umwanzi yica intiti nkaziriya zabanyeshuri isi yose iba ihombye uwo nawe bamukoreho iperereza ryimbitse wabo avuga uko bategura ibitero ndetse naho banyura .Gusa nahamwa nicyaha bazamukanire urumukwiriye.

  • Uburyo areba biramusa rwose!

  • Mumukame mo amakuru after mufanyire aduyi.

  • Uyu ni umwicanyi biramusa

Comments are closed.

en_USEnglish