Digiqole ad

Mu kubonana na V/Minisitiri w’Ingabo, Runiga yaciye amarenga y’Intambara

 Mu kubonana na V/Minisitiri w’Ingabo, Runiga yaciye amarenga y’Intambara

Runiga aganira na Rene Nsibu

*V/Minisitiri w’Ingabo yabwiye M23 ko batazahora baza kubasaba gutaha.
* Yavuze ko M23 batazigera bavugana na yo kuko ari umutwe watsinzwe utakibaho.
*Runiga we yavuze ko M23 ikiriho uretse ko yahagaritse imirwano.
*Yavuze ko M23 iri ‘ organisé ’ kandi aho  buri musoda wabo ari hose bahazi.
*14 barimo umu Colonel biyemeje gutahana na V/Ministre waje kubibashishikariza.

Kuri uyu wa kane mu nkambi iherereye mu mujyi wa Kibungo icumbikiyemo abari abarwanyi ba M23, Bishop Runiga Lugerero umuyobozi wa M23 yavuze amgambo akomeye nyuma y’ibiganiro bagiranye na René Nsibu Matabuka Vice Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa ushinzwe ibyo gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo wari waje kubashishikariza gutaha. 14 muri bo barimo n’ufite ipeti rya Lt.Colonel biyemeje gutaha ako kanya. 

Runiga aganira na Rene Nsibu
Runiga aganira na Rene Nsibu

Aba bahoze ari abarwanyi ba M23 bari kumwe n’abayobozi babo ba Politiki ubwo Lt Col René Nsibu yageze aho bacumbikiwe i Ngoma mu mujyi wa Kibungo babanje kongera gusomerwa urutonde rw’abari abasirikare ba M23 bahawe imbabazi bagera ku 150.

Biganjemo abafite ipeti ryo hasi, nta mu ‘cadre politique’ cyangwa umusirikare mu bakuru ba M23 uri kuri urwo rutonde. Mu basomwe bababariwe, abenshi banze gutaha baracyari mu Rwanda nk’impunzi.

René Nsibu Matabuka yasabye aba bari abarwanyi ba M23 kwirinda ibuhuha bakemera gutaha kuko ngo u Rwanda rutazemera gukomeza kubacumbikira kuko ngo rwasinye amasezerano yemeza ko M23 yatsinzwe bityo rutakomeza kwakira abantu bashinjwa ibyaha by’intambara.

Nsibu ati: “Leta ntizumvikana na M23 nk’ishyaka kuko uyu mutwe utakibaho, ukwiye kujya witwa ex M23.

Uzashaka imbabazi akwiye kuzaza kuvugana natwe ku giti cye kuko ntabwo tuzongera kuvugana na M23 kuko uyu mutwe waratsinzwe ntukibaho. Uwumva ashaka kuba umunyepolitiki ashobora kuza akajya mu yandi mashyaka cyangwa agashinga irye, ariko M23 ntikibaho yarashyinguwe.”

Nyuma yo kuganira n’uyu muyobozi w’i Kinshasa, abari abarwanyi ba M23 bagera kuri 14, biganjemo abari abasirikare bato, bahise bavuga ko biteguye gutaha. M. René Nsibu ababwira ko hari indege yamuzanye bakwitegura bagahita batahana.

Muri bo, umukuru ni Lt.Col Bantu Kakira alias Juif ukomoka i Bukavu, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko nubwo babwirwa ko abataha bicwa we yiteguye kwakira ibizamubaho byose.

Ati “Imbunda irinda amahoro cyangwa ikayabuza. Ndatashye uzandasa na we azapfa. Niteguye ikizambaho cyose.”

René Nsibu abajijwe n’abanyamakuru ku kibazo cya FDLR ndetse n’impunzi z’Abanyecongo zikeneye gutaha, yavuze ko FDLR ari umutwe w’amabandi udashoboye kurwana, ariko utega ibico ingabo za Congo ukanagirira nabi abaturage ariko ngo ikibazo cyawo kiri gukemurwa ubu, naho impunzi zo ngo Kinshasa iri gushaka umuti ngo zitahe.

Barasoma amazina y'abantu 150 bahawe imbabazi
Barasoma amazina y’abantu 150 bahawe imbabazi

 

Nidutaha bizaba nko gutangiza match – Runiga 

Lt Col Karangwa Bihire Justin umwe mu ngabo z’umutwe wa M23 we yavuze ko igihe cyose abantu bose bo muri uyu mutwe batazaba bahawe imbabazi batazigera bataha, kabone ngo n’iyo yaba ari umuntu umwe uzaba asigaye atababariwe.

Bishop Jean Marie Runiga Lugerero uyobora umutwe wa M23 yabwiye Minisitiri Nsibu Matabuka ko bo bashaka gutaha kandi bagataha nka M23, ndetse ko ibi biri mu masezerano Leta ya Kinshasa yagiranye na bo i Nairobi muri Kenya.

Runiga yavuze ko M23 ikiriho uretse ko yiyemeje kureka kurwana.

Avuga ko  Leta ya Congo kubahiriza amasezerano yose; yaba aya Nairobi yo guha imbabazi abari abarwanyi ba M23, ibyo gusubiza muri Politiki abahoze ari abanyepolitiki, ndetse bakubahiriza na ‘Accords cadres’ yasinyiwe Addis Ababa muri Ethiopia, avuga uko Congo Kinshasa yakongera ikubakwa nk’igihugu kuko ngo ubu gikennye cyane mu bikorwaremezo kandi hakiri abaturage bimwa uburenganzira bwo gutora nk’abanyagihugu kandi ari Abanyecongo.

Abajijwe ikizakorwa niba ibi bidashyizwe mu bikorwa uko babishaka, Runiga yongeye kugaruka ku muzi w’ikibazo cya M23.

Ati “Twebwe turashaka gutaha tukajya gufatanya n’abandi kubaka igihugu. M23 yashinzwe kubera impamvu z’uko Leta ya Congo itubahirije amasezerano yasinyanye na CNDP mu 2009, yubahirije 34% gusa. Turashaka ko ibyasigaye 64% na byo byubahirizwa ubundi tugataha.”

Avuga ko M23 yahagurukije aka karere kose n’isi kuko ngo bose bazi ibibazo byayo.

Ati “Ujya gufata inzoka ntafata umurizo, afata umutwe. Ufata ifi ntafata umurizo afata ifi. Umunsi tuzajya gutaha buri muntu wese  azabimenya, bizaba ari nko kuvuza ifirimbi ngo match itangire. Abantu bose bazi uburyo umutwe wa M23 uri organise, ufite ‘cadre politique iri ‘organise’ kandi ufite n’ingabo. 

Abari ingabo zacu aho bari hose turahazi, nitujya gutaha abantu bazabimenya, kandi tuzataha.”

Runiga ariko avuga ko agifite icyizere ko ibintu byakemuka bagataha neza kuko kumvikana ku itaha ryabo bikiri mu biganiro. Avuga ko afite icyizere ko Leta izemera gushyira mu bikorwa ibyo basaba kandi yasinye mu masezerano.

V/Mininisitiri w’ingabo René Nsibu Matabuka we yavuze ko Leta itazaguma mu rujya n’uruza iza kubwira abantu ngo batahe, ko abashaka gutaha bagomba kubikora kuko Leta yiteguye gukora ibikubiye mu masezerano, abashaka kuba abasirikare bagashyirwa mu ngabo, abatabishaka bakaba abasivili kuko leta yashyizeho miliyoni 3 z’amadorari zo gukora icyo gikorwa.

Lt Col Rene Minisitiri w'Ingabo muri Congo wungirije asubiza ibibazo by'abanyamakuru
Lt Col Rene Minisitiri w’Ingabo muri Congo wungirije asubiza ibibazo by’abanyamakuru
Bageze hanze, uyu muyobozi muri M23 arabwira intumwa ya Congo ko bakunda igihugu ariko ngo ntibashobora gutaha amasezerano yiyemejwe atujujwe
Bageze hanze, uyu muyobozi muri M23 arabwira intumwa ya Congo ko bakunda igihugu ariko ngo ntibashobora gutaha amasezerano yiyemejwe atujujwe
Bamwe mu bayobozi bakuru ba M23 barakurikiye, barimo Gen Bodouin na Bishop Runiga Jean Marie
Bamwe mu bayobozi bakuru ba M23 barakurikiye, barimo Gen Bodouin na Bishop Runiga Jean Marie
Benshi mu basomwaga ni abari abasirikare bo hasi mu mutwe wa M23 bari aha ariko banze gutaha
Benshi mu basomwaga ni abari abasirikare bo hasi mu mutwe wa M23 bari aha ariko banze gutaha
Lt Col Bantu alias Juif yiyemeje gutaha, ngo ibizamubaho byose azabyakira
Lt Col Bantu alias Juif yiyemeje gutaha, ngo ibizamubaho byose azabyakira
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda Col Joseph Rutabana ahana ikinganza na Minisitiri w'ingabo wungirija muri  Congo byerekana ko bemeranyijwe ko hari abo muri M23 batashye
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda Col Joseph Rutabana ahana ikinganza na Minisitiri w’ingabo wungirija muri Congo byerekana ko bemeranyijwe ko hari abo muri M23 batashye
Gen Bodouin wo muri M23 aritegereza uko ibintu bigenda
Col Bodouin Ngaruye wo muri M23 aritegereza uko ibintu bigenda
Yiyemeje gutaha iwabo
Yiyemeje gutaha iwabo
Umurwanyi wa M23 agiye kwinjira mu modoka
Umurwanyi wa M23 agiye kwinjira mu modoka

 

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Nonese bashobora gutera Kongo baturutse mu Rwanda?

  • baramenye batazadukururira umurimo mu gihugu!

    bazashake ahandi batera baturutse!!!

  • Kuki batatera se bahaturutse iba bafite impamvu ???

    Gusa sinangombwa ko ibyo bitero bihera ku mipaka yacu, mwese muzi neza yuko ingabo za congo FARDC uwazishukisha ndombolo ya solo ni nyama hirya gato yu mupaka…, rwose yaba azibashije urufaya rwahera ku butaka bwabo ubwacu tukabugenzura neza.

    Solution congo nice bugufi yumvikane ataribyo izagira ikibazo.

    • Munyarwanda jya umenyako ibyabaye mu Rwanda muri 1/10/1990 ubundi bitabaho ku bihugu byubahiriza amategeko mpuzamahanga kandi niba ntibeshya ibyo binyuranyije n’inshingano za buri gihugu kiri muri CEPGL ihuriweho n’u Rwanda-Kongo nu Burundi.Tureke gukomeza kubaho kinyeshyamba.

      • Ntimukavange ,ibya Congo ni ibyayo namwe mujye muvuga ibyurwanda nnaho kuba badashaka gushyira amasezerano bagiranye mu bikorwa ntakizatuma batarwanira icyo biyemeje kugeraho,you remember mbere ya 1990 habanje mu rwanda udutero shuma kandi kuko RPF yarwaniraga ukuri yabigezeho .(urwanira ukuri aratsinda kandi nabo icyo twabasaba bashira hamwe bagacyura bene wabo nkuko babyiyemeje kuko ntacyiza cy’ubuhunzi)

  • Mukosore, Baudouin ntabwo ari generale.

    • Bose nta generale mbonyemo, uba generale utaraigeze uba officier? Kuba officier ubivana mu mashuli uvanamo impamyabushobozi. Ariko mu nyeshyamba siko bigenda. upfa kuba uzi kwica abaturage ngo uri jenerali. Akaga karagwira.

  • natahe nihagira icyo aba bazabibazwe

  • Umwana yageze iwabo sha harya ko bari 800 none ngo ubu ni 200!!!!!!!!!!!!!!! Ariko ngo runiga azi aho buri musoda ari!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • KANYAMASYO niko se mwayo masezerano uvuze hari ibgingo ivuga ko hari amoko azicwa agatotezwa ???
    Ko ntayirimo se ubona bidakorwa ???

    Ibyanditse byose iyo bibaye ngombwa ku mpamvu zumvikana bishobora kwirengagizwa.

    Ex: mu gihe kiza kandi cyari gikwiye Uganda yarirengagije imfura zigota u Rwanda zirenganura abantu ibintu bijya mu buryo umusaruro urivugira …,nawe urabibona cg urabyumva.

  • @ Munyarwanda. Ndagirango nkubaze akabazo koroshye: ese wemera yuko M23 yakoze ubwicanyi abaturage binzirakarengane bakicwa bazira ubwoko bwabo cg yuko badashyigikiye intambara ya M23? Niba utigiza nkana igisubizo cyakagombye kuba “yego”. None se abo bantu kubera batari abatutsi ni ukuvuga yuko uwabishe nta cyaha yakoze nkaho ari inyamanswa bicaga!! None se bene uwo muco waguha bamwe ubudakumirwa kabishywe nubwo bakora amabi atagira ingano ubwo nibwo butabera tugomba kwimakaza muri region des grands lacs? Tugomba kumenya yuko twese turi abantu kandi ko dusangiye kubaho no gupfa. Ubu se ko nta muntu ujya avuga abantu bamaze gutikizwa na AFDL mu ntambara yo kwimika Kabila, CNDP, M23 iyi mitwe yose ikaba yarateraga Congo ibifashijwemo n’ u Rwanda ariko buri gihe bamwe bakiyerekana nka aba Malayika bumvikanisha yuko abandi aribo banyabyaha!!
    M23 niba yifuza gushoza intambara nta kabuza izabikora kuko ihagarikiwe n’ingwe ifite uburenganzira bwo gukora icyo ishaka gusa birababaje!!

  • @Kanyarwanda, baravugango utazi ubwenge ashima ubwe.Ibyisi namabanga kandi na nyina wundi avyara umuhungu.Imana ikurinde ahurihose.

  • ibini iki di???????????????????????birakaze kdi birashoboka

  • BANTU,TU AS PRIS UNE BONNE DECISION QUE DIEU TE BENISSE ET TE PROTEGE

  • Runiga yasetsa nuvuye guta nyina, arakomeza kuririmba intambara kuko ntayo arwana !!! Kuki atibaza uko yageze aho ari ubu !?!?!?
    Aba yibereye mu mahoteri bene wabo barimo barabasukaho umuriro … Ubutaha azavanemo amakote na bibiliya ubundi asange abandi mu mashyamba aho kwirirwa abashuka !!!

  • Kassim ; umuntu uguye ku rugamba ntuzamwite ngo yafashwe aricwa hoya.
    Abo uvuze ni bamwe bumva ibtambara ntibahubge bagahangana abo baticwa niko intambara imera.

    Mbonere ho gushimira abarundi bagize ubutwari bakihubgira ejobundi aho kwicwa nubwo ubuhubzi busharura ariko buruta kwicwa urubozo.

  • un certain présidents du Congo actuel a dit ” après moi c’est le délige” nibatahe ejo bazaba bagarutse!!!!

  • Hahaha Ngo Ngo FDR Yinjiye Iburundi? Urwanda Rurebere Hafi.

Comments are closed.

en_USEnglish