Month: <span>April 2015</span>

Amag The Black ntazi icyo Kamichi akora muri Amerika

Hakizimana Amani umuraperi uzwi nka Amag The Black muri muzika nyarwanda, ngo ntazi icyo Bagabo Adolphe wamenyekanye cyane nka Kamichi icyo amara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kamichi akaba nawe yari aherutse kuvuga ko Amag ameze nk’uba muri Diaspora kuko atakimwumva. Kamichi yari yavuze ko abona Amag The Black ntaho atandukaniye n’abahanzi baba mu mahanga […]Irambuye

Ni inde byabazwa….Africa? Libya? EU? cg Abari gupfa?

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi (EU) uhangayikishijwe cyane n’impunzi ziva muri Africa zikanyura mu nyanja ya Mediteranee mu mato birundamo ari benshi cyane bikabaviramo impanuka. Abarenga 1 000 bamaze kwitaba Imana minsi 30 ishize naho abagera ku 12 000 bo bageze mu Butaliyani, ikibazo cyabo cyashoberanye. Abayobozi b’ibihugu kuri uyu wa 24 Mata bateraniye i Bruxelles […]Irambuye

Ubudage bwemeye Jenoside yakorewe Abanyarumeniya, n’uruhare rwabwo

Kuri uyu munsi hibukwa ku nshuro ya 100 Jenoside yakorewe AbanyArumeniya, Perezida w’Ubudage Joachim Gauck ku nshuro ya mbere yemereye muri Cathedral ya Berlin ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarumeniya ikozwe n’icyahoze ari Ubwami bw’abami bwa Ottoman (Turkiya ubu) igahitana abantu miliyoni imwe n’igice. Yemeye ko igihugu cye cyabigizemo uruhare rutaziguye ariko yirinda kubisabira imbabazi. Jenoside y’abanyarumeniya […]Irambuye

Rubavu: 7 bagize akanama gashinzwe amasoko batawe muri yombi

23 Mata 2015 – Abantu barindwi basanzwe bagize akanama gashinzwe amasoko mu karere ka Rubavu batawe muri yombi kuri uyu wa kane bakurikiranyweho ibijyanye n’isoko rishya rya Gisenyi ryagurishijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko buvugwamo ruswa. Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu avuga ko abagize aka kanama bitabye Police kuri uyu wa kane kuva ku gicamunsi babazwa ibijyanye […]Irambuye

UR –CAVM: bibutse abari abakozi ba ISAE bazize Jenoside

Igikorwa cyo kwibuka abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ISAE cyatangijwe n’urugendo rwitabiriwe n’abakozi, abanyeshuri , imiryango y’abibutswe ndetse n’abaturiye Koleji y’Ubuhinzi ibarizwa mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze.  Mu ijambo rye umuyobozi wa Koleji y’ubuhinzi Dr Laetitia Nyinawamwiza yavuze ko kwibuka abahoze bakorera cyangwa bigira muri ISAE ari ubundi buryo bwo kubaha no kuzirikana […]Irambuye

Kigali: Umumotari ukora ubufindo butangaje kuri moto

David Ababajintwari w’imyaka 22 agaragaza ibintu byihariye abasha gukorera kuri moto isanzwe atwaraho abagenzi, avuga yagiye abyitoza buhoro buhoro akabimenya. Bene ibi bisanzwe bikorwa cyane kuri moto zabugenewe ndetse n’ababigize umwuga. Ni umumotari ubimazemo imyaka ine, yamenye gutwara moto akiri muto ndetse uruhushya rwo kuyitwara ngo yarubonye bitamugoye na gato kuko yari ayizi cyane. Uyu […]Irambuye

Rwanda: Indangagaciro y’igihe duhora tuyivuga ku munwa mu ngiro ntayo

Mu Rwanda kubahiriza igihe bisa n’ibyabaye guca umugani ku manywa ku bantu bamwe ndetse n’inzego za Leta n’abikorera. Umuntu ntatinya kugutumira mu birori runaka cyangwa mu gikorwa yateguye, wahagera ugategereza isaha imwe ikarangira, iya kabiri ikaza ndetse n’iya gatatu ikaba yakwihirika! Ahanini dukunda kuvuga ko igihe ari amafaranga, ndetse tukanabyubahira ‘Abazungu’ ngo uyu muntu ni […]Irambuye

Umwanda wica w’iburayi woherezwa muri Africa

Raporo nshya yasohotse yerekana ko toni miliyoni 41 z’ibyuma by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga bihumanya bitagikoreshwa I Burayi byoherezwa muri Africa, bikajugunywa mu nkengero z’imijyi minini n’imito. Muri iyi myanda harimo ihumanya ikirere ku buryo bukomeye n’itera indwara zirimo Cancer ku bayegera n’ababakomokaho. Urugero rw’umujyi wabaye ikimoteri cy’imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje biva i Burayi ni Accra muri Ghana […]Irambuye

en_USEnglish