Digiqole ad

Mu rubanza, Mbarushimana aho kuvuga Jenoside avuga AMAHANO

 Mu rubanza, Mbarushimana aho kuvuga Jenoside avuga AMAHANO

Mbarushimana ubwo yagezwaga mu Rwanda avuye muri Denmark

“ Igihe cyo kwibuka abacu, abenshi barahungabana  kandi ntawe bitabaho”;

“ Abanyarwanda twese aya MAHANO tuyabona nk’ayabaye ejo hashize”.

Ni bimwe mu byavuzwe na Emmanuel Mbarushimana kuri uyu wa 23 Mata ubwo yasabaga Inteko y’abacamanza bamuburanishaga ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda gusubika urubanza rwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo we atayita atyo ahubwo yirinze iryo jambo agakoresha kenshi ijambo AMAHANO. Uyu mugabo araregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu ashinjwa gukorera imu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare.

Mbarushimana ubwo yagezwaga mu Rwanda avuye muri Denmark
Mbarushimana ubwo yagezwaga mu Rwanda avuye muri Denmark

Mu gitondo cya none akigera mu cyumba cy’iburanisha Mbarushimana, woherejwe n’igihugu cya Denmark, yahise atanga inyandiko irimo impamvu eshatu ngo zisobanura impamvu urubanza rwe rukwiye gusubikwa mu minsi 100.

Asobanura izi mpamvu zo gusubika urubanza rwe; Mbarushimana yavuze ko atarabona abamwunganira mu mategeko ndetse ko n’ibikoresho by’ingenzi byamworohereza kuburana atarabihabwa, ikindi ngo ni ukubaha abagizweho ingaruka na Jenoside bityo agasaba Urukiko ko urubanza rwe rwakongera kuburanishwa nibura nyuma y’iminsi 100.

Atangira gusobanura izi mpamvu; Mbarushimana yagize ati “ impamvu yo kubaha victime z’amahano yabereye mu Rwanda mu 1994, twese tusi neza ko igihe nk’iki cy’icyunamo ari igihe cy’ishavu n’agahinda, ni igihe twibuka abacu ndetse abenshi barahungabana.”

Yakomeje avuga ko kuba umuntu yahungabana mu gihe cy’icyunamo ntawe bitageraho kandi ko n’uwo bitageraho ari ugushinyiriza bityo ko no kutabogama bw’abantu kuba kugerwa mashyi.

Ati “ Yaba ari abanshinja; yaba ari mwe abacamanza munyumva, ndetse na audience (abakurikiye iburanisha) impartialite (ukutabubogama) iba ari nke kandi mu iburanisha iba ikenewe cyane.”

Mbarushimana akavuga ko igihe nk’iki cy’icyunamo abantu bagifata nk’icyo guhana kuko ngo AMAHANO yabereye mu Rwanda akiri mu mitwe y’Abanyarwanda.

Ati “ imyaka 21 ishize, ugereranyije n’amarorerwa yo muri 94 iracyari micye,… Abanyarwanda twese aya mahano tuyabona nk’ayabaye ejo hashize, igihe nk’iki rero muri kamere ya muntu yumva ko ari igihe cyo guhana.”

Urukiko rumubajije niba ibyo avuga ko kuba igihe cy’icyunamo abantu bagifata nk’icyo guhana byaba ari imyumvire ye cyangwa hari ikibigaragaza, Mbarushimana yasubije agira ati “ mushobora kwemeza ko ari imyumvire yanjye ariko ni kamere ya muntu.”

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko iyi mpamvu idafite ishingiro ndetse bunamunenga ku mvugo yakoresheje.

Mutangana Jean Bosco, umwe mu bagize Inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “ umuntu yumvise uko abivuga byaba byumvikana ko yifatanyije n’abibuka ariko byari kuba byiza iyo anabiha agaciro akavuga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho kuvuga amahano.”

Ubushinjacyaha bwakomeje busobanura ko igihe cyo kwibuka gifite amabwiriza agenderwaho buvuga ko hagenwe igihe cy’icyumweru cy’umwihariko cyo kuzirikana abishwe muri jenoside ariko ko nyuma y’icyo cyumweru gahunda za Leta harimo n’iz’inkiko zikomeza.

Izindi mpamvu uregwa yatanze asaba ko urubanza rwe rwasubikwa;  yagaragaje ko n’ubwo urutonde rw’abavoka yarushyikirijwe ariko yandikiye ‘Batonier’ amugaragariza abavoka yifuza ko bamwunganira ariko atari yasubizwa.

N’ubwo ubushinjacyaha bwabifashe nk’impamvu ifatika kuko atashobora kuburana atunganiwe ariko bwavuze ko ari uburangare bw’uregwa kuko ngo yabikoze ku munsi w’ejo mu gihe yari azi neza ko iburanisha riteganyijwe kuri uyu wa kane bityo bikaba bitari gushoboka ko batonier aba yamuhaye umwanzuro.

Naho kubijyanye no guhabwa ibikoresho, iyi mpamvu yatewe utwatsi n’impande zombi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko nk’uko bwabimusobanuriye ibi bireba ubuyobozi bwa Gereza afungiyemo; Urukiko narwo ruvuga ko ibijyanye n’ibikoresho hari inzego zibishinzwe.

Impamvu yo kubona uzunganira uregwa, niyo yonyine Urukiko rwahereyeho rufata umwanzuro rugena ko iburanisha ryimurirwa ku itariki ya 20 Gicurasi, naho izindi mpamvu zose uko ari ebyiri ruzitesha agaciro.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Jenoside se inteko y’ururimi yarigize ikinyarwanda?

  • @ mirima

    Kuba iyo nteko uvuga se itaragize Jenoside ikinyarwanda bivuze ko abantu bagomba gukinisha ibyabaye bita Jenoside amahano n’andi magambo akunze gukoreshwa n’abapfobya bakanahakana Jenoside?

    • Ariko rero twoye guterana amagambo kuko ibyabaye mu ururimi rwacu ni amahano aha rwose ntawabica iruhande. ibyo kuvuga inteko y’ururimi byo tube tubiretse.

      Umwana yishe umubyeyi, umubyeyi yica umwana, umukwe yica nyirabukwe/sebukwe……amahano arenze aya ni ayahe koko. ibyabaye ni amahano. Genocide ni indimi z’amahanga.

      • @ Kamugisha

        Ntabwo rwose nemeranya nawe kuko amahano yose si Jenoside. N’ubwo rero iri jambo ridafite inkomoko mu Kinyarwanda, ntabwo abantu bakwiye kubyitwaza ngo baryitirire ibindi bishakiye mu gihe ryamaze kwemezwa rikaninjizwa mu kinyarwanda cya buri munsi. Kuki se abantu bavuga ishuri cyangwa imodoka kandi atari amagambo y’ikinyarwanda y’umwimerere? Kujijisha bibi!!!

        • @Kalisa, wabwira se Kamugisha jenoside mu kinyarwanda uko yitwa? Imodoka bavuga ikinyabiziga.Njyewe nsanga itsembabwoko ariryo rikwiye sinzi ababihinduye abaribo.

      • haha nones iyo usambanye na nyoko byo si amahano cg ugasambana na so ?amahano si genocide muvandi….gusa nanjye genocide sinzi uko byitwa mukinyrda !

  • banyarwanda mureke tuvuge GENOCIDE kuko niyo yabaye ntabwo ar’amahano kuko n’itsemba abatutsi.

    • @ Gashabizi
      Ni ITSEMBABATUTSI ntabwo bavuga ITSEMBA ABATUTSI .Noneho mu ndimi z’amahanga bakavuga ngo GENICIDE YAKOREWE ABATUTSI .

      • Rka nkosore aho navuze GENICIDE ahubwo ni GENOCIDE

  • Uliya muhungu Mbarushimana aravugisha ukuri ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda: Ni amahano yagwiriye u Rwanda; ONU yo ivuga “Genocide Nyarwanda”; bigitangira bavuigaga “Itsemba-bwoko n’itembatsemba”; nta na hamwe higeze havugwa ngo ni genocide yakorewe abatutsi. Ahubwo ibi byaje nyuma, aho abakoze ayo mahano mu Rwanda guhera le 1/10/1990, bashatse kubyerekeza kuli iliya mvugo ya nyuma, kugirango buliya bwioko bubashigikire. Aliko ukuri gucya mu ziko ntigushya.

  • muragahura n’Imana gusa ntakindi.mubyite uko mushaka ntibiri buyibuze kuba jenoside kandi ndabizi namwe ni ko mubizi muba mugirango mwumve akava mu bantu. Ubwo uwo mutima udahinduka uzababeshaho nyuma y’ubu buzima?Yesu araje

  • @ Rumiya

    Ntabwo rwose bikenewe gusemurira ba Kamugisha ijambo Jenoside mu Kinyarwanda kuko ririsemura ubwaryo, haba mu ngaruka ndetse. N’ibindi bimenyetso. Naho ko byavuye ku Itsembabwoko bikaba Jenoside ntekereza ko atari cyo kibazo kuko ngirango byakagombye gusobanura kimwe uretse ku bahakanyi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bigatandukanira ko Jenoside yumvikana neza kubera ururimi bivuzwemo. Naho ubundi gusemura imodoka ntibihagije nari kwemera usobanura ikidage “ishule”!

  • @ Rugina

    Warasibiye kabisa niba wumva ibyo wita amahano byaratangiye 01/10/1990! Nta n’ubwo ushobora kwimuka niba wumva ukanemerra ko mbere y’iyo tariki wabaga muri paradizo. Wa mugani wa Rugamba Sipiriyani “ntumpeho”!

  • ? ok

  • ark abantu bayita amahano ni bazima??? Iriya ni genocide kuko yarateguwe ntabwo byatugwiririye mwa bantu mwe!! Hano ndabona hari abantu mu gifite umutima udahinduka wuzuye amacakubiri kbsa!!

  • Ndumva kujya impaka ku ijambo amahano bishobora gutuma namwe mugwa mu mutego wo gupfobya genocide twese tuzi yakorewe abatutsi. Gusa uriya mugabo yari akwiye kuburanishirizwa aho yakoreye ibyaha abo yahemukiye bakamubona yigaragura ahakana ngo ntiyakoze ibyo we yita amahano kangi Kambanda yariyemereye ko ari genocide.
    Qu’il dégage devant nous les paroles qui nous font mal durant cette période de 100 jours de chagrin, ubwo rero yigize umuntu w’impuhwe ngo udashaka gutoneka abagezweho n’ingaruka za genocide!!! Kuki yarindiriye ko azanwa mu Rwanda ku ngufu niba adufitiye impuhwe?

Comments are closed.

en_USEnglish