Mu birori byo gufunga ukwezi kwa Kisilamu kwa Ramadan byabaye ejo kuwa mbere, Ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda cyasangiye n’abisilamu batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwishimana n’abandi. Iyi nkunga igizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa bifite agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda. Mu kiganiro UM– USEKE wagiranye na Hassan uyu ni umunyamabanga mukuru wa Fondation pour l’Avenir de […]Irambuye
Kuva mu mwaka wa 2007 imibare igaragaza ko mu Rwanda abitabira uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro yiyongereye ikaba yaravuye kuri 7% ikagera kuri 40%. Nubwo imibare ishimishije, abagabo gahunda yo kuboneza urubyaro abenshi ngo bigize ba ‘ntibindeba’, bayiharira abagore babo. Ku kigo nderabuzima kimwe gikurikirana abaturage baboneza urubyaro 3 403 muri bo 12 gusa ni […]Irambuye
Umukambwe w’imyaka 85 witwa Gahama Thomas, atuye mu kagari ka Karera mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera, avuga ko mu 1949 Umwami Rudahigwa yabohereje gucukura zahabu muri Congo mbiligi (DRCongo) bityo akaba asaba imperekeza zijyanye n’akazi yakoze. Muzehe Gahama na bagenzi be bavuye mu Rwanda mu 1949 ku itegeko ry’Umwami Rudahigwa berekeza muri […]Irambuye
Urutonde rwashyizwe ahagaragara muri week end ishize n’impuzamashyirahamwe y’amarushanwa yo gusiganwa ku magare ku isi rwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu muri Africa, umusore w’umunyarwanda aza ku mwanya wa 14 mu banyonzi bakomeye mu marushanwa yemewe muri Africa. UCI (Union Cycliste Internationale) yatangaje uru rutonde kuwa 25 Nyakanga, u Rwanda ku rutonde ruheruka rwari […]Irambuye
Mbanje kubasuhuza basomyi b’Umuseke, mungire inama,kuko niho tucyubaka urugo ariko ndikwibaza niba ntarahubutse nkibaza n’uko nabigenza amazi atararenga inkombe. Hashize umwaka n’igice twubatse urugo, umugabo wanjye twamenyanye naje mu biruhuko mu Rwanda, anyereka ko anyitayeho cyane karahava nanjye nari namukunze cyane ku buryo nyuma y’umwaka nagarutse kumureba ndetse umwaka wakurikiyeho dukora marriage. Murumva twakundanye nko […]Irambuye
Ikipe ya Rayon Sports yahawe umutoza uzungiriza Jean Francois Loscuito, uyu ni uwahoze ari umutoza wa AS Muhanga ndetse na ASEC Habimana Sostène, kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nyakanga nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangarije Umuseke ko bwa maze kumvikana n’uyu mutoza. Ntampaka Theogene umuyobozi wa Rayonsport yavuze ko Mbusa Kombi Billy yarangije amasezerano […]Irambuye
Akiri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, ubu wagizwe Ministre w”intebe w’u Rwanda yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru w’Umuseke, ni mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Iki gihe yabwiye Umuseke ko ubuhinzi n’ubworozi arirwo rwego rukwiye guhabwa imbaraga kuko rutanga akazi kandi rugatuma n’inganda zirushaho gutera imbere n’imibereho y’abaturage ikazamuka. Muri iki kiganiro yagiranye n’Umuseke […]Irambuye
Indwara z’umwijima Hepatitis C na B, zikomeje guhitana abantu batari bacye mu Rwanda no ku Isi muri rusange kubera ko kuzivuza bikomeje kuba ku giciro cyo hejuru, dore ko kugeza ubu bisaba nibura amafaranga agera kuri miliyoni imwe buri kwezi kugira ngo ubashe kubona ubuvuzi n’ubwo n’abazivura ari bacye mu gihugu. Ejo kuwa mbere tariki […]Irambuye
Mu gihe kingana n’amezi abiri gusa, ngo itsinda rya Urban Boys ribarizwamo abahanzi Safi, Nizzo na Humble, rimaze kwinjiza akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 ku ndirimbo imwe ‘Tayali’ bakoranye n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Iyanya. Muri Mata 2014 nibwo iri tsinda ryerekeje mu gihugu cya Nigeria aho bari bagiye mu mugoroba wo […]Irambuye
29 Nyakanga – Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba iratangaza ko abagabo bane; Sibomana Faustin, Karangwa Charles, Mulisa Iridahemba na Isiniyande Emmanuel, bari mu mugambi wo kwiba Banki y’Abaturage ya Mimuri mu karere ka Nyagatare, bagafatirwa mu cyuho Sibomana Fustin akahasiga ubuzima agerageza gucika naho mugenzi we arakomereka. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SS Benoit Nsengiyumva […]Irambuye