Digiqole ad

Sostène yasimbujwe Billy mu ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yahawe umutoza uzungiriza Jean Francois Loscuito, uyu ni uwahoze ari umutoza wa AS Muhanga ndetse na ASEC Habimana  Sostène, kuri uyu wa kabiri  tariki 29 Nyakanga nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangarije Umuseke ko bwa maze kumvikana n’uyu mutoza.

Habimana Sostène yasimbuye Mbusa Kombi Billy
Habimana Sostène yasimbuye Mbusa Kombi Billy

Ntampaka Theogene umuyobozi wa Rayonsport yavuze ko Mbusa Kombi Billy yarangije amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports kandi n’ubushobozi bwe buri munsi y’ubwa Sosthene.

Ntampaka yagize ati “Sostène twamaze kumvikana, ubu yatangiye no gukoresha imyitozo kugirango amenyerane n’abakinnyi mbere ya CECAFA

Ntampaka avuga ko Billy adashoboye nk’uko hari abashobora kubyizaba, gusa ahubwo batamuhaye amasezerano mashya kuko bashakaga kongera imbaraga mu batoza ba Rayon kandi Habimana Sostène akaba amurusha.

Mbusa Kombi Billy yabaye rutahizamu wa Rayon Sports mu gihe kirenga imyaka itanu, akaba ari mu batwaye igikombe cya CECAFA mu 1998, Billy kandi yatwaye igikombe cya shampionat umwaka wabanjirije ushize ari kumwe na Rayon Sports nk’umutoza wungirije

Ati “ Billy ni umuntu wacu mu ikipe turamushakiramo indi mirimo.”

Billy hari imikino imwe n'imwe yatohe nk'umutoza mukuru
Billy hari imikino imwe n’imwe yatoje nk’umutoza mukuru
We na Didier Gomes begukanye igikombe cya shampionat
We na Didier Gomes begukanye igikombe cya shampionat

Photos/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • buriya mubushishozi bw’Abayobozi baba babibonye kandi ndumva nta kibi kirimo gusa Mbusa Kombi Billy tugomba kumwibuka nk’umuntu w’ikipe kuko mu bushobozi bwe yitwaye neza.

Comments are closed.

en_USEnglish