Airtel na FAJ basangiye n'Abayisilamu batishoboye kuri Idr- Il Fitri
Mu birori byo gufunga ukwezi kwa Kisilamu kwa Ramadan byabaye ejo kuwa mbere, Ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda cyasangiye n’abisilamu batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwishimana n’abandi. Iyi nkunga igizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa bifite agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro UM– USEKE wagiranye na Hassan uyu ni umunyamabanga mukuru wa Fondation pour l’Avenir de la Jeunesse ( FAJ), yadutangarije ko muri iki gisibo hari ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza umubano mu Basilamu harimo imikino y’umupira w’amaguru wabereye Kigali ndetse no mu tundi turere 5 tw’u Rwanda.
Hari kandi na gahunda zo gufasha abatishoboye baba Abasilamu cyangwa abandi baba mu yandi madini. Yagize ati: “Muri Islam tugira umuco wo gufasha abatishoboye ndetse tukagira n’umuco wo gusangira hamwe cyane cyane kuri uyu munsi wa Idri-IL-Fitri, tugatumira abantu batishoboye barimo abapfakazi, imfubyi ndetse n’abageze mu zabukuru.”
Amafaranga tubafashisha tuyakura mu misanzu urubyiruko rwa FAJ rubona bityo rukaboneraho tugafasha abatishoboye. Kubera ko ubushobozi buba budahagije cyane hari imiryango dutoranya tukabaha ibokoresho by’ibanze harimo amasabune, imifuka y’umuceri, isukari n’ibindi.”
Hassan avuga ubufasha batanze kuri uriya munsi babutewemo inkunga na Airtel. Uretse ubufasha bw’ibiribwa n’ibyo kunywa, Hassan yatubwiye ko baha urubyiruko ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi buganisha ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Airtel Uwizeye John yongeye kwibutsa abari aho ko Airtel idakora ibikorwa by’ubucuruzi gusa ahubwo ikora n’ibikorwa byo gufasha abantu batishoboye.
Yagize ati: “Uyu munsi twebwe Airtel twifuje gufatanya n’Abasilamu ku munsi wa Idri-Il-Fitri aho twatanze inkunga ya miliyoni imwe n’igice mu gufasha abatishoboye kandi iki gikorwa ntabwo gihagarariye aha kizakomeza kuko Airtel tugira ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, abanyeshuri ndetse n’abandi bantu batandukanye.”
Badaga Abdu umwe mu batishoboye wafashijwe yavuze ko uyu munsi w’irayidi bawishimiye cyane kuko usanzwe ari umunsi w’ubusabane mu ba Islam hamwe n’inshuti zabo zitari Abasilamu.
Yagize ati: “Ubutumwa byansigiye ni uko tugomba kubana neza n’abagenzi bacu kandi iyo umuntu aduteye inkunga gutyo tumusabira ku Mana kugirango imwongerere imigisha, isubize aho yakuye n’ikindi gihe tukiriho bazadutere indi nkunga.”
Badaga Abdu yakomeje avuga ko ashimira abantu bose bagize uruhare mu kubafasha arimo FAJ ndetse na Airtel.
FAJ n’umuryango ugizwe n’urubyiruko rw’Abasilamu. Uyu muryango ufasha urubyiruko rwa Islam mu bikorwa byinshi binyuranye harimo uburezi, kwihangira imirimo bagashakirwa inkunga zinyuranye mu rwego rwo kugira ngo imishinga yabo irusheho gushyirwa mu bikorwa bagamije kwivana mu bukene, n’ibindi. Ubu uyu muryango ugiye kumara imyaka itatu ukora.
Urubyiruko rwishyira hamwe rugatanga imisanzu, ikongererwaho n’inkunga y’abafatanya bikorwa batandukanye mu rwego rwo gushaka inkunga yo gufasha urubyiruko.
Abisilamu 100 batishoboye nibo bahawe iriya nkunga ifite agaciro ka Miliyoni n’igice. FAJ yatewe inkunga na Airtel, GT Bank, SFH.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW