Digiqole ad

“Mu mezi 2 gusa ‘Tayali’ imaze kutwinjiriza miliyoni 12”- Urban Boys

Mu gihe kingana n’amezi abiri gusa, ngo itsinda rya Urban Boys ribarizwamo abahanzi Safi, Nizzo na Humble, rimaze kwinjiza akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 ku ndirimbo imwe ‘Tayali’ bakoranye n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Iyanya.

Hano bwari ubwa mbere bareba amashusho y'indirimbo yabo yari izwanywe n'umujyanama wabo kuri telefoni
Hano bwari ubwa mbere bareba amashusho y’indirimbo yabo yari izanywe n’umujyanama wabo kuri telefoni

Muri Mata 2014 nibwo iri tsinda ryerekeje mu gihugu cya Nigeria aho bari bagiye mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batumiwe na Ambassade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Nyuma y’aho gato rero muri Gicurasi 2014 nibwo Urban Boys yasubiye muri Nigeria ikorana indirimbo bise ‘Tayali’ n’umuhanzi ukomeye muri icyo gihugu cya Nigeria witwa Iyanya.

Iyo ndirimbo byaje gutangazwa ko yaba yaratanzweho akayabo kagera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu itunganywa ryayo. Gusa iki giciro benshi mu bakurikira muzika nyarwanda baza gusa n’aho batabyemeye ko hari umuhanzi w’Umunyarwanda washyira akayabo kangana n’ayo mafaranga ku ndirimbo imwe.

‘Tayali’ indirimbo ya Urban Boys ni yo ndirimbo ya mbere yo mu Rwanda yaciye kuri television mpuzamahanga ya ‘Trace’ yo muri Afurika na ‘Trace Urban’ yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro na Isango Star, Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko iyo ndirimbo kuva aho imaze kumenyekanira cyane haba mu Rwanda no mu mahanga imaze kugaruza miliyoni zigera kuri 12.

Yagize ati “Ntabwo mu Rwanda abahanzi turatangira gutungwa no gucuruza indirimbo imwe imwe uko uyishyize hanze, ahubwo iyo ikunzwe cyane utumirwa mu bitaramo byinshi kandi biguhemba neza.

Kugeza ubu rero ‘Tayali’ imaze kutwinjiriza miliyoni zigera kuri 12 mu mezi abiri imaze igeze hanze. Ariko wenda azanakomeza kwiyongera kuko iracyakunzwe.”

Mu minsi ishize rero byanavugwaga ko iri tsinda rishobora gusubira muri icyo gihugu cya Nigeria rigakorana n’undi muhanzi urimo kubica muri kino gihe witwa Davido. Dore ko uyu muhanzi yanaje mu Rwanda ku iasbukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 20.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=-oLultxRicY” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Total lie

  • Hhahahaahha! Mbega Investment ikaze! Indirimbo Tayali njye mbona irutwa na Ndagutegereje  cg Imotoma, cg nasara, cg Icyaha ndacyemeye, etc……….! Nimba mutirarira bya bindi by`umusore…… muriyemera cyane!

  • Nice bakomereze aho kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish