Iki cyorezo kimaze hafi amezi atatu gitangiye kwica abantu mu gihugu cya Guinee, Cameroun n’ibindi ubu ibihugu by’i burayi na aziya birikanga ko bamwe mu baturage babyo batembera muri Afurika bashobora kuba barazanye virus itera iriya ndwara. Ubu mu gihugu cya Hong Kong kiri mu Majyepfo y’Ubushinwa haravugwa umugore wari uturutse muri Kenya wagaragayeho bimwe […]Irambuye
Ku gicamunsi cya none kuwa 30 Nyakanga nibwo ku kicaro cya Ministeri y’Uburezi ku Kacyiru Dr Vicent Biruta yahererekanyije ububasha na Prof Silas Lwakabamba Ministre w’Uburezi mushya w’u Rwanda. Dr Biruta wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya yavuze ko uburezi ari ikintu gihindagurika kugirango hagenderwe ku ngamba nshya na politiki nshya hagamijwe kunoza ireme […]Irambuye
Kuri uyu wa 30 Nyakanga kugera kuwa 1 Kanama mu Rwanda hatangijwe ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwizihiza umunsi w’Umuganura. Ibikorwa byatangiwe n’Umutambagiro ubaye ku nshuro ya mbere waturutse i Nyamirambo kuri Club Rafiki usorezwa kur stade Amahoro i Remera. Lauren Makuza ushinzwe iterambere ry’umuco muri Ministeri y’umuco na Siporo avuga ko uyu munsi wibutsa abanyarwanda […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi kuva saa munani z’amanywa umutoza w’ikipe y’igihugu Stephen Constantine yavuze ko yatumiye myugariro Salomon Nirisarike na rutahizamu Uzamukunda Elias ngo baze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi ariko bikarangira bataje ndetse batanavuze impamvu. Uyu mutoza w’umwongereza avuga ko yari yifuje gukoresha aba bakinnyi bombi ariko ko nta n’umwe muri bo wigeze […]Irambuye
Murekeyisoni Ellen, umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko kuri uyu wa 30 Nyakanga 2014 yasinye kuzabana akaramata na Bikorimana Eliphaz, umuhango wo gusinya mu rukiko kw’aba bombi ukaba wishimiwe n’abantu benshi i Gitwe mu karere ka Ruhango, aba bombi bafite uruhu rw’abo bakunze kwita ba Nyamweru. Benshi mu bafite uruhu rumeze gutya bakunze guhezwa, kunenwa no kutitabwaho […]Irambuye
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bahinga mu gishanga cya Mukunguri gisangiwe n’uturere twa Ruhango na Kamonyi, bibumbiye mu ishyirahamwe rihinga umuceri ryitwa Mukunguri Rice promotion and Investment Campany barasaba MINAGRI ko yasana kiriya gishanga vuba kuko isuri izanwa n’amazi kikavamo amazi ibangiriza imirimo, bigatuma bateza neza. Ubusanzwe igishanga cya Mukunguri cyera toni 1800 ku […]Irambuye
Kanombe – Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2014, urubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe rwasubukuwe, ubushinjacyaha bukaba bwatanze imyanzuro yanditse bunasabira ibihano buri wese muri 16 bakurikiranweho ibyaha bikomeye byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho n’iterabwoba, Lt Mutabazi na Nshimiyimana alias Camarade basabiwe gufungwa burundu ariko bo basabye […]Irambuye
Abantu benshi babura ibitotsi nijoro, kubura ibitotsi akenshi ni ikimenyetso cy’uko hari ibiba bitagenda mu mubiri cyangwa mu buzima. Indwara zo kugwa agacuho utakoze kandi ntusinzire, umuvuduko w’amaraso n’indwara z’umutwe zidasobanutse ni ibimenyetso by’ikibazo cy’ibitotsi, indwara bita obstructive sleep apnea (OSA). Kuki abantu bafite iriya ndwara batabona ibitotsi bifuza nijoro? igisubizo gishobora kugutungura. Ni ukubera KUGONA. […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 28 Nyakanga nibwo Manirakiza Martin uzwi cyane nka Mani Martin yahagurutse i Kigali yerekeza mu Bufaransa, bamwe mu nshuti ze za hafi baravuga ko yaba yahabonye uburyo bwo gukorerayo akagumayo, nubwo we atabivuze gutyo agenda. Mani Martin ni umuhanzi wagiye kenshi mu bihugu by’amahanga kuririmba no kurushanwa agataha. Bamwe […]Irambuye
Umwe mu bayobozi b’ingabo bakuru ba Hamas yavuze ko batazemera guha agahenge Israel mu rwego rwo gutuma amahoro agaruka mu Ntara ya Gaza. Hamas ivuga ko hari akagambane hagati ya Misiri na Israel cyane cyane ko aka gahenge kari gusabwa na Misiri nk’umuhuza. Mu butumwa bukoresheje amajwi, Mohammad Deif, ukuriye ishami rya gisirikare rya Hamas […]Irambuye