Digiqole ad

Kuboneza urubyaro mu Rwanda. Abagabo ngo bigize ba ‘ntibindeba’

Kuva mu mwaka wa 2007 imibare igaragaza ko mu Rwanda abitabira uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro yiyongereye ikaba yaravuye kuri 7% ikagera kuri 40%. Nubwo imibare ishimishije, abagabo gahunda yo kuboneza urubyaro abenshi ngo bigize ba ‘ntibindeba’, bayiharira abagore babo. Ku kigo nderabuzima kimwe gikurikirana abaturage baboneza urubyaro 3 403 muri bo 12 gusa ni abagabo.

Abagabo benshi gahunda zo kuboneza urubyaro ntibazitaho
Abagabo benshi gahunda zo kuboneza urubyaro ntibazitaho

U Rwanda ni igihugu gito kandi gifite ubucucike buhanitse aho ibarura riheruka ryagaragaje ko Kilometero kare imwe ituweho n’Abaturage 415, u Rwanda nta mutungo kamere nka zahabu, peteroli, gazi n’ibindi bishobora kugira uruhare rwihuse mu mibereho myiza y’abaturage.

Mu guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage Leta yashyize imbaraga mu gukangurira abantu kubyara abo bashoboye kurera, kugaburira, kurihira amashuri n’ibindi byangombwa by’ubuzima.

N’ubwo bigaragara ko imibare y’abitabira gahunda yo kuboneza urubyaro yiyongereye, abakozi bo mu bigo bitanga iyi gahunda baratunga agatoki abagabo bavuga ko bigize nka ba ntibindeba kandi nabo hari uburyo bwabagenewe ndetse batajya banagaragara kuri ibi bigo ahubwo bakohereza abagore babo.

Naomie Musabirane umwe mu bakozi bakora ku kigo cy’ubuzima cyashyiriweho kuboneza urubyaro cya Gikondo ( Gikondo Secondary Health post) yadutangarije ko kubona umugabo kuri iki kigo bidakunze kubaho.

Yagize ati “ nubwo uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro bureba abagore ariko na none ntawakwirengagiza ko bukorwa hashingiwe k’ubwumvikane mu muryango, ku buryo nk’uko bose biba bibareba baba banakwiye kwitabira iyi gahunda bari kumwe cyangwa se n’abagabo ubwabo bakaba bakitabira uburyo bubagenewe”.

Musabirane avuga ko mu buryo bugera kuri bubiri bwo kuboneza urubyaro bugenewe by’umwihariko abagabo (Agakingirizo na Vasectomy), ubwo abagabo ngo bagerageza kwitabirwa ari agakingirizo. Kandi nabo ngo si benshi cyane bagakoresha mu ngo.

Agaragaza ubwitabire bw’uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro ku kigo akorera, yatangaje ko mu baturage basaga 3 403 iki kigo gikurikirana muri iyi gahunda harimo abagabo 12 gusa.

Musabirane atangaza ko aba nabo usanga abenshi ari abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA babagana bakurikiranye udukingirizo bahabwa ku buntu bitwaje kuboneza urubyaro.

Mu kuboneza urubyaro Musabirane asanga ngo abaturage babibwirwamo ibihuha byinshi, aho ngo usanga muri iki gihe abagore bose baza bavuga ko bashaga guterwa agashinge kabarinda gusama mu mezi atatu kuko ngo ‘babwiwe ko ari ko keza’.

Musabirane avuga ko abagabo bitabira kuboneza urubyaro ari bacye cyane
Musabirane avuga ko abagabo bitabira kuboneza urubyaro ari bacye cyane

 

Kwifungisha ku bagabo “Vasectomy”. Abarenga 3 000 nibo babikorewe

Mu Rwanda mu 2011 nibwo ubu buryo bwatangiye kumvikana cyane mu Rwanda, ni uburyo bwo gufunga urubyaro ku mugabo ubyifuza kandi wabyaye. Bamwe batangiye kubikwizamo ibihuha ko ari ugukona umugabo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mwaka wa 2013; ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu muri MINISANTE; Dr Kagabo Leonard yatangaje ko umugabo wifungishije burundu bitamubuza kuba umugabo kuko nta mpinduka n’imwe iba ku mikorere y’umubiri we, uretse gusa kutabyara.

N’ubwo umubare w’abagabo bamaze gukorerwa ubu buryo ukiri hasi hari intambwe imaze guterwa aho umubare w’abakorewe “Vasectomy” wavuye kuri 2 500 mu mwaka wa 2012 ukaba ugeze kuri 3200.

Bamwe mu bagabo bamaze kwitabira ubu buryo bwo kwifungisha burundu batangaza ko byatumye amakimbirane mu miryango yabo agabanuka by’umwihariko abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye byabaviragamo kubyara abana mu gasozi.

Mu ngo kandi abagabo ngo usanga aribo batumva nezagahunda zo kuboneza urubyaro, batita ku makuru ajyanye nabyo bahabwa n’abagore babo ndetse bashobora gutera amahane mu gihe umugore yagiye muri iyi gahunda, mu gihe nyamara ngo baba barabasabye ko bajyana guhabwa amakuru kwa muganga.

Ingo nyinshi mu Rwanda ziracyugarijwe no kubyara abana mu buryo budakwiye, kubyara benshi, kubyara indahekana n’ibindi bigaragaza kutamenya neza no kudakora gahunda zo kuboneza urubyaro izo arizo zose. Akenshi abagabo nibo batungwa agatoki.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish