Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nyakanga haratangizwa amahugurwa ku banyamideri bo mu Rwanda, ayo mahugurwa yateguwe na company ya One shot photography & Design, akazamara iminsi irindwi. Iyi company yashinzweho n’urubyiruko rw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa Gicurasi, mu rwego rwo kwigisha no gusobanura urubyiruko kumenya kwigirira ikizere no […]Irambuye
Gasabo – Mu murenge wa Rusororo Akagari ka Gasagara, Umudugudu wa Gasagara, amazu icyenda (9) yangiritse atatu muri yo arasenyuka bikabije. Ni mu mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga. Nyuma y’iri sanganya, abaturage bahise bakora umuganda wihutirwa wo gufasha ba nyiri aya mazu yangiritse mu kuyasana. Atatu yangiritse cyane abayabagamo bahise […]Irambuye
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize tariki 25 Nyakanga, isosiyete nshya y’ubwishingizi yitwa “Britam” yafunguye imiryango ku mugaragaro. Mu muhango wo gutangiza ibikorwa byayo ku mugaragaro, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yatangaje ko sosiyete z’ubwishingizi mu Rwanda zihagaze neza n’ubwo ubukungu bw’igihugu bukiri hasi. Minisitiri Kanimba yahaye ikaze iyi Kompanyi, ashimangira ko bishimishije kuba ibigo by’ubwishingizi […]Irambuye
Tuyishime Joshua umuraperi uzwi muri muzika nka Jay Polly, ngo ntabwo yaje mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya kane aje mu gukora ibitaramo gusa. Ahubwo ngo yaje aje kuritwara. Ibi abitangaje nyuma y’aho kugeza ubu ahanganye n’abandi bahanzi bagiye berekana imbaraga nyinshi mu bitaramo bakoze barimo, Dream Boys na […]Irambuye
Abahinzi ba Kawa bo mu Karere ka Ngoma barinubira uburyo umutungo w’uruganda rutunganya Kawa rwabo n’uwa Koperative muri rusange ukoreshwa ngo kuko batajya bamenya uko amafaranga asohoka, igihe asohokera n’icyo akoreshwa kandi ari imigabane yabo. Ubuyobozi bw’uruganda bwo bushinja abavuga kuriya ko ari abagamije gusenya Koperative. Ubuyobozi mu nzego z’ibanze buvuga ko bugiye gukurikira iki […]Irambuye
Washington DC – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Nyakanga i Washington, Perezida Obama yakiriye itsinda ry’urubyiruko rugera kuri 500 rw’abanyafrica, aba ni abatoranyijwe kujya muri gahunda ya Perezida Obama yitwa YALI, muri bo harimo abanyarwanda batandatu, umwe muri bo akaba ari Marcel Mutsindashyaka umuyobozi wa Umuseke IT Ltd ifite uru rubuga www.umuseke.rw Perezida […]Irambuye
Ejo ku mugoroba Hamas na Israel bari bemeranyijwe ko bongereye igihe cy’amasaha 24 y’agahenge ku mpande zombi kugira ngo abaturage ba Gaza babone uko bahabwa ibyangombwa by’ibanze bakeneye. Mu ijoro ryacyeye kandi Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi gahagarariwe n’u Rwanda muri uku kwezi kwa Nyakanga kari kasabye ko aka gahenge kakomeza bityo ibisasu […]Irambuye
Kuri uyu wa 28 Nyakanga, ibiro bikuru bya Airtel byatangajeko ubu iki kigo cy’itumanaho kimaze kugira abakiriya barenga gato miliyoni 300 ku isi yose. Aba bakiriya ba Airtel bakoresha itumanaho rigezweho ririmo irikoresha telepone zigendanwa, irindi bita Digital Subscriber Line( DSL) n’irindi bita Direct-to-Home (DTH) mu cyongereza. Iki kigo ubundi cyitwa Bharti Airtel mu rwego […]Irambuye
Iyamureye Serge wamenyekanye mu ndirimbo “Uwiteka agarutse” ndetse “Uwiteka arampagije” ku cyumweru tariki 27 Nyakanga yamuritse umuzingo (album) we wa mbere uriho indirimbo umunani zicurangitse mu njyana zitandukanye. Muri iki gitaramo cyaratangiye ahagana saa kumi n’ebyiri nubwo byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi z’amanywa, byagaragaye koSerge atangiye gukundwa cyane kuko kitabiriwe ku buryo bugaragara, . Muri […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’indege cya Uganda’s Civil Aviation Authority (CAA) cyahaye uburenganzira ibigo by’indege by’u Rwanda ( RwandAir) n’icya Ethiopia(Ethiopian Airlines) uburenganzira bwo gukora zimwe mu ngendo yakoraga kubera ko ubu hari amasezerano ataranozwa ngo yongere ikorane n’ibibuga yagwagaho. Ibi bigo by’u Rwanda na Ethiopia byahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga bya Juba na Nairobi mu […]Irambuye