Digiqole ad

Gahama arasaba imperekeza ku kazi yakoreye Rudahigwa muri Congo Belge

Umukambwe w’imyaka 85 witwa Gahama Thomas, atuye mu kagari ka Karera mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera, avuga ko mu 1949 Umwami Rudahigwa yabohereje gucukura zahabu muri Congo mbiligi (DRCongo) bityo akaba asaba imperekeza zijyanye n’akazi yakoze.

Uwo ni muzehe Gahama Thomas wakoze imirimo myinshi akaba ategereje imperekeza
Mzee Gahama Thomas ahora yambaye iyi ngofero imeze nk’izo ngo bambaraga muri Katanga mu birombe by’amabuye y’agaciro

Muzehe Gahama na bagenzi be bavuye mu Rwanda mu 1949 ku itegeko ry’Umwami Rudahigwa berekeza muri Katanga ahitwa Shinkolobwe habaga ibirombe by’amabuye ya za kobaliti, zahabu, diyama  n’andi atibuka amazina.

Mbere y’aho Gahama yabanje gukora ahitwa Gatumba muri Gitarama, nyuma ngo baza kuhava batwarwa mu ndege n’uwitwaga Kiyome w’umuzungu [Umenya ari Guillaume] abajyana aho muri Congo Belge.

Mu buhamya bwa Gahama ati « Baje kutubarura kera hakora ifaranga rya Rwanda-Urundi-Congo Belge. Twacukuraga imari yitwa ‘nor’ [umunyamakuru agenekereje yasanze ari ‘Or’ cyangwa zahabu], akomeza agira ati ‘Zahabu yagiraga agaciro cyane. »

Gahama iyo muganira wumva ibyo akubwira byo mu myaka ya za 1950 – 60 abyibuka nk’ibyabaye ejo,  avuga ko uretse bo bagiye muri Congo Belge, hari n’abandi Banyarwanda bajyanywe muri Uganda.

Aho muri Congo Belge ngo hari Abanyarwanda benshi bahapfiriye bazira amabuye yabagwagaho ikuzimu aho bacukuraga, ikindi ngo bacukuraga bakubitwa n’abazungu babaga babahagarikiye. Ndetse ngo uwo bafataga cyangwa bakekagaho kwiba yahitaga yicwa.

Gahama umwana we w’imfura yamubyariye muri Congo Belge amwita Vatiri. Gahama avuga ko muri Congo Belge basanze Abakongomani barya imbwa, ariko Abanyarwanda barabyanga babibwira Umwami Rudahigwa.

Ibyo byakuye Rudahigwa mu Rwanda, ajya aho bacukuraga zahabu yihaniza Abakongomani ko batazagaburira Abanyarwanda imbwa gusa ngo n’abazungu ntibaziryaga.

Umushahara wa Gahama na bagenzi be wari igiceri cy’amafaranga 10 gishushanyijeho Umwami w’Ububiligi Leopold II, ndetse ngo ni we wari warumvikanye na Rudahigwa ngo amwoherereze abantu bo kujya gucukura zahabu nk’uko Gahama abivuga. Kuko abanye congo bari abanebwe.

Agaciro k’icyo giceri cy’amafaranga 10 muri icyo gihe, Muzehe Gahama avuga ko yashoboraga kukiguramo ihene ebyiri, ati « Twari abazungu icyo gihe. »

Gahama yaje kuva muri Congo Belge, nk’umuntu wari ufite ubunararibonye amaze imyaka itandatu muri Katanga, Umwami Mutara Rudahigwa yamugaruye mu Rwanda akora mu mirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka.

Nyuma Gahama ngo yabaye gapita (ukuriye itsinda ry’abantu mu mirimo y’ubwubatsi) akoresha imihanda yacaga muri Paysanat [uburyo bw’imiturire yari igezweho kera] mu Kinigi muri Perefagitura ya Ruhengeri [ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru].

Kubera iterambere yari agezeho, Gahama yahisemo guhunga agace yari atuyemo kuko ngo bari bamugiriye ishyari, ajya gushakisha isambu mu Bugesera, hari mu 1972. Icyo gihe ngo bageze mu Bugesera haba inzovu nyinshi cyane.

Mu Bugesera Gahama yahagiriye umugisha, avuga ko umusozi wose wuzuyeho abuzukuru be ngo kuko yabyaye abana 12.

Ubwo twaganiraga yari amaze guhabwa amafaranga y’ingurane ku isambu ye iri ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, agura igare ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 85 ndetse ngo n’abazukuru be yagiye aha umunani, baguze amapikipiki.

Mu gutebya yakomezaga kubaza umunyamakuru ati « Ubundi harya uvuka he mwa ? Uramvuga abana bange baragukubita ! Nafashe amafaranga yanjye ngura igare, andi nyaha umwuzukuru wanjye w’umukobwa uzampamba, urumva Gahama ntazagenda [gupfa] neza ?»

Iyo mirimo myinshi Gahama yakoze kubwa Rudahigwa na nyuma ye niyo avuga ko yumva Leta yari ikwiriye kumuha imperekeza, yumva igice kimwe yakagihawe na Leta y’u Rwanda ikindi na Leta mbiligi kuko ngo bacukuraga zahabu yo guha umwami w’Ababiligi.

Gahama avuga ko mbere ngo bari barakorewe dosiye kuri minisiteri yitwaga, ‘Min Mineur Congo Belge’ ariko na n’ubu ngo ntibigeze babona imperekeza kandi barakoreye igihugu.

Thomas Gahama ati « Ndasaba Leta ko yansabira amafaranga nakoreye muri Congo Belge- Chimporobwe. »

Gahama ngo ntajye atana n'ingofero z'ubwo bwoko kuko iyo yakuye Katanga bamuhaye amafaranga y'u Rwanda 18 000
Gahama akunda ingofero z’ubu bwoko kuko iyo yakuye Katanga bamuhaye amafaranga y’u Rwanda 18 000
Gahama arimo guhaha ibirayi
Gahama, n’isaha ku kuboko, ishati nziza n’ikoti n’ingofero yo muri mine, aha ari guhaha ibirayi
Iryo gare ahagaze iruhande rishya ni ryo yaguze frw 85 000
Iryo gare ahagaze iruhande rishya ni ryo yaguze frw 85 000
Umwe mu buzukuru be aramufungurira ingufuri y'igare, agafunguzo akajyana ku mukaba w'ipantalo ye
Umwe mu buzukuru be aramufungurira ingufuri y’igare, agafunguzo akagendana ku mukaba w’ipantalo ye

 

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • J’adore le vieux!!! Aracyakomeye di!!!

  • bayiguhe 2

  • UWO MUSAZA NI INARARIBONONYE IMPEREKEZA ARAYIKWIYE PE !!!!TWEBWE YATUBEREYE UBUSOMERO KUKO TWAMUVOMYEHO BYINSHI !!!!!!!!!!!!!!!

  • uyu musaza akunda kuganira cyane nda muzi cyera twari duturanye arishyuza ni mirima ya cooperative yahitwa RWAVUNINGOMA ntajya yibagirwa

  • yes,aba basaza ni bazima kabisa bafashije afrika kubona amahoro kuva kera….bakwiye ibihembo kabisa

  • i shinkolobwe nta zahabu zigeze zihacukurwa, hacukuwe uranium kugeza muri 1964. icyo gihe mine za katanga zari iza sosiyete yitwa union miniere du haut katanga ifite imigabane ya sosiyete generali (banki). akazi uyu musaza yakoze yagakoreye congo. ubundi niyo yakamuhaye imperekeza ariko uko mbizi yayitangaga hashize imyaka 21 y’umurimo. abandi bayujuje barayibonye. yabaza abakomoka ku babyeyi bakoze i katanga barahari mu rwanda.

  • Gahama akwiriye guhabwa amafaranga ya koreye, kandi menshi ave mu Bubirigi kuko ba koreshejwe uburetwa, nandi ave muri leta yu Rwanda kuko bakoreye Umwami warwo

Comments are closed.

en_USEnglish