Digiqole ad

Umugabo wanjye yitwara nk’ingaragu, ntajya anyitaho

Mbanje kubasuhuza basomyi b’Umuseke, mungire inama,kuko niho tucyubaka urugo ariko ndikwibaza niba ntarahubutse nkibaza n’uko nabigenza amazi atararenga inkombe.

Hashize umwaka n’igice twubatse urugo, umugabo wanjye twamenyanye naje mu biruhuko mu Rwanda, anyereka ko anyitayeho cyane karahava nanjye nari namukunze cyane ku buryo nyuma y’umwaka nagarutse kumureba ndetse umwaka wakurikiyeho dukora marriage.

Murumva twakundanye nko mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko harimo no guteretana dukoresheje ikoranabuhanga (a distance).

Rero ikibazo giteye gutya kuva yaza aho ndi nsigaye nibaza niba muzi cyangwa niba ari undi wihinduje kuko kenshi maze gufata ama message kuri Facebook agiye nko kuri toilette abwira bagenzi be yasize mu Rwanda ko yaje mu  mahanga mu biruhuko (vacances), abandi akababwira ko yaje mu mahugurwa (formation), ndetse abakobwa bo ntajya anababwira ko afite umugore.

Ubu aho tuba mu mahanga umugabo wanjye ntashobora guhingutsa ko yakoze marriage ku buryo aho tuba benshi ntibabizi.

Ikibazo rero kirankomereye kuko numva njye aricyo gihe twagombye gufata umwanya ngo tumenyane ariko we kuko aribwo akiza mu mahanga amasaha yose abonye nta cyo arimo akora ahita ajya kuri facebook akamara amasaha menshi avugana n’abantu bo mu Rwanda kandi abenshi aba ari abakobwa (aha ntimugire ngo ni ugufuha ibyo mbabwira ni byo) kandi turi munzu twembi nanjye nkeneye ko anyitaho, Imana zanjye mpita njya kwirebera umwana akaba ampugije.

None ndi kwibaza, ese naba naraguye mu mutego w’umuntu washakaga kwiyizira i Burayi, munyumve neza ndashaka kureba aho ikibazo kiri, cyangwa ntaramenya ko yahinduye ubuzima?

Ese bizashira, cyangwa ahubwo bizaba bibi kurushaho?

Byaba byiza kurushaho mbonye inama z’abantu banyuze mu buzima nk’ubu ndimo (experience de cette vie). Murakoze.

Umusomyi wa Umuseke.rw

0 Comment

  • Birababaje rwose! Ariko tega amatwi nkubwire uko numva wasohoka muri iki kibazo, mbere na mbere gerageza kuganira nawe ukoresheje ineza kuko muri kamere y’abagabo ntibagaruzwa inabi! Hanyuma umwereke impungenge zawe zose! Uko azabyakira nibyo bizaguha igisubizo cy’intambwe ikurikira ho, niba azabyumva akihana ni byiza! Ariko ubonye atabihaye agaciro, niba muri abakristo, uzageze iki kibazo ku mushumba w’itorero musengera mo hanyuma abagire inama, aha nibyanga uzasenge usabe IMANA igisubizo, kuko Biblia ivuga ko iyo bigeze aha nta kiba gisigaye usibye gutandukana. Yesu abane nawe.

  • muraho muvandimwe!rero mbanje kukwihanganisha kuko byumvikana ko ubabaye kdi birumvikana..rero uko njye mbitekereza ni uku,soit uwo mugabo wawe yar yifitiye targetyo kwibonera visa akajya kwibera i burayi aho benshi mubanyafrica bibeshya ko ari paradise rero inshuro nyinshi bakajya murukundo nabantu bavuye muri europe kuko yumva ariyo shortcut yo kugerayo rero bene uwo iyo mubanye bikubera ibibazo kuko siwowe aba akunze ahubwo aba yikundiye amahanga.cg se birashoboka ko wasanga ari umuntu utari mature kuburyo yari ready yo gushaka,ibyo bigatuma nkuko ubivuze yaba atariyumvisha ko ari murugo rwe,arko ibyo umuntu yabiha % nkeya kuko ntago bikunze kubaho cyane cyane iyo amaze kubyara bihita bimushiramo akaba umugabo nkabandi..rero inama nakugira nuko wamusengera ikindi ugashaka abakuru bo mumuryango bakamuganiriza wenda IMANA yagufasha akajya kugihe kdi nkagira n’inama abandi benshi bari murizo nkundo ko bakwitonda burya nyuma y’urukundo burya uburere bw’umuntu nabwo burubaka ntimugapfe kuva iyo ngo mwakunze hanyuma upfe kubana numuntu utazi uburere afite niba ari bucye cg ari ntabwo kuko bene uwo iyo umuzanye akwereka imico ye ukumirwa.Imana Ikurinde muvandimwe

  • Mugore mwiza wahuye n’umutekamutwe wishakiraga impapuro zo kwibera i Burayi.Nta kindi pfukama usenge cyane utabaze Imana niyo yonyine izaguha igisubizo.

  • Kubaka biragoye, ntukuke umutima. Banza wibaze niba wowe umwitaho uko abishaka,noneho umuganirize nkuko Vicky abivuga,urebe niba ayo mahanga atariyo amutonda agatuma umutimawe ugaruka mu Rwanda kubera ko atiyumva muri ayo mahanga. Wowe wahamutanze mwereke umwonga uhuma nudahuma. Rushaho kumuba hafi, ukomeze umwererke urukundo cyane ko mufite umwana mufatanye kumurera bizamuha gutekereza ku nshingano ze.Imana ibafashe.

  • Ganira nawe utuje ntaburakari umubaze ibikubabaje byose nyuma uzongere utugishe inama bitewe nuko yagusubije mukiganiro muzagirana Hari igihe yahita akanguka akagusabimbabazi ko atarazi ko byakubabaje cg se nibazirakaza mukiganiro muzagirana ubwo azaba yarishakiraga uburayi Atari wowe yashakaga kandi kubimenya biroroshye uzahita ukuramo igisubizo cyawe . 

  • nshiti mbere yabyose ndagirango nkwihanganishe pee ihangane kuko biravuna cyane kuburyo utekereza ukabura iherezo ariko rirahari kandi uko biri kwose uzabyakire ariko inama nakugira wimutinya mwegere umuganirize ndetse umwereke nimpungenge zawe  kuko niba adashobora kuvugako afite umugore  byaba bibabaje kandi ufite numwana kandi muribyobyose ugewegera imana ntugatware umwanya munini ubitekerezaho  ahubwo uge utwara munini usenga niba udasanzwe unasenga ubikore kandi imana izakwumva pe igucire inzira aho itari kandi izakunezeza humura.

  • Muvandimwe, Mugabo/Madamu, (1) Mubyo uzafata nk’umwanzuro, uwo gutandukana n’uwo mwashakanye uzawugire uwanyuma (last option) kandi uzabitekerezeho igihe kirekire cyane! (2) Dear Sir/Madam, the battles of life are not won by the Strongest nor the Fastest but those who “NEVER GIVE UP” (3) Dear Sir/Madam, remember: When married, you’ll die married, no more “being single”, no retreat, no surrender” keep on trying (4) Mugabo/Madamu, niba hari ibihe byiza mwagiranye n’uwo mwashakanye, either 3, 6,…months to years, nyuma bigahinduka, menyako wabigizemo uruhare (Mugabo/Mudamu)!  (5) Bwana/Madam, Fata akanya usubire inyuma mu muzima/mu bwenge bwawe/bwanyu, imibereho yawe na we, wisuzume neza “Conscious self examination” maze urebe icyaba cyarabiteye! Ibuka impamvu ishobora kuba ingana “URURO” Akantu wita gato gashobora kuva imvano y’amakimirane akomeye udashobora gutekereza! (6) Bwana/Madam, nyuma, Ganira n’uwo mwashakanye wiyoroheje, nibiba ngombwa wicishe bugufi usabe imbabazi! Nsoza, Dear Sir/Madam, colleagues/Friends…”Do not blame people for disappointing you, blame yourself for expecting too much from them” Plz, do not expect too much for your friends if you do not want to be hurt! Find yr own solutions/satisfactions to your needs/problems! Ne soyez pas trop exigeants! Courage! When life become hard, be strong! Best wishes.

  • Yewe birashoboka ko atarakumenyera cyane aracyafite urukumbuzi rwabakobwa yasize i kigali , ariko nanone yakagombye kuva muribyo akakwegera dore ko unasanzwe umurusha kumenyera i burayi donc gerageza umuganirize neza abanyaburayi namwe ntimworoshye ndavuga abakobwa mumaze igihe mwigize banyirandabizi na liberite yanyu izabakoraho ibi ndabikubwira kuko nihondi wasanga turi no mugihungu kimwe. ca bugufi va mumiteto nagasuzuguro wasanga umubwira amagambo amubabaza akicuza icyamuzanye iwawe isuzume rero hanyuma umwegere ugabanye amarere yiburayi ube umunyarwandakazi kandi wumugore ushaka kubaka azatuza mubane . ngayo nguko.

  • Hello Sister,  ihangane, ba intwari kugirango ubashe gushungura munama tuguha kuko niwowe uri kuri field,  twe dukora hypothesis. Dore uko mbibona:Kubera iminsi ntazi umaze I Burayi hari imico yi Rwanda ita agaciro kuko imwe aba atari  myiza nyamara ikagira uruhare mukubaka cg gusenya. Kuba utarabyibajije ndetse ngo mubiganire ni ikibazo kuri foyer ingero: mumuco wacu kimwe nizindi societies ziri more primitive umugabo niwe ushaka umugore ndetse akamujyana iwabo. None wowe washatse umugabo ndetse umujyana iwawe(simvuse ko ari wowe wamupropoje, oya ahubwo ari iwawe) nk’umunyarwanda waruvukiyemo ntashobora kwiyumvamo ubugabo keretse mubanje kubiganira akabohoka. Dore ikitwa umugabo iwacu: Il domine: Bivuga ngo arahaha, ashaka inzu cg akayikodesha n’ibindi. Njyewe ndumugabo nashatse ndi kwandika memoire umugore wanjye amaze umwaka akora urumva niwe wahembgaga nubwo 4 mois zarangiye nararangije ndetse mfite nakazi. Gusigara murugo kwanjye byabangamiraga nuwo twashakanye kandi narandikaga. Hari ubwo umukozi yagiye asanga natetse ibishyimbo nibindi ariko yazenze amarira mumaso, nanjye ariko numvaga nkora ikintu kiri contre ma nature ariko kuko ngira principle yo gucecekesha kamere yanjyekuri bimwe narabikoze ubu numva ndi very free kkuburyo nabyigisha nabandi bagabo(kuhagira abana banjye kubagaburira, kubakinisha….). Uwo washatse rero umuco we ntumwemerera kwiyumva nk’umugabo kandi ntacyo contribua uretse sex. Mwabonye ko abagabo binjira abagore ko bahorana complex ndetse biravugwa ko nabagore bakomeye cyane bagirana ibibazo nabagabo iyo bo batabaye promoted. Aho yari umugabo rero niho yakomeje kuko yqbaguriraga nindazi akabemeza cg abajyanye iwabo. Banza umbwire ibyo ngerageje gusobanura niba warabitekereje nicyo wakoze maze nkubwire uko uzabigenza. Mbonereho mbwire nabandi ba sisters bafite revenue iri hejuru cyane cg Amashuri menshi ko muba conscientes ko biri contre culture maze mukaba wise muri gestion yabyo. Simvuga ko ibyo mwagezeho ari bibi ariko society ihinduka nyuma ya victims biyo change. Bikore rero muburyo bwubuhanga kuburyo utazaba victim kuko urugo rwiza rurubaka uku

    • Muraho neza! umva nshuti y’Imana inma nabagira nugusenga Imana yonyine gusa. kuko njye ntabwo nashakiye hanze njye ndi mu rwanda, ariko what sap na facebook birenda kunsenyera kuko amasaha yose niho ayamara pe! mwe muvuga ngo kuganiriza umuntu ntako ntagize, nahamagaye mukuru we  turicara twese, ahubwo icyo yakoraga ubwo twari kumwe namukuru we yarantukaga gusa ngo wamusenzi! we? mukuru we yampa ijambo ngo mvuge agahita vuga ngo urumva uyu musenzi, ngo zibaho se! ikindi yajya kuvuga ngo ngenda musebya ngo ese iwacu nta bakuru (mbese ba masenge) ngo babayo? umva ikindi twe ntituramarana n’umwaka kandi ntamwana dufite, ikindi dushakana yari wamurokore ngo uhora mubyumba byamasengesho, ariko kwari ukwiyoberanya kuko n’umunywi winzoga mu rwego rwohejuru. mbese atangira kuzinwa kuwa mbere byagera kucyumweru ntawe umutanga murusengero, uburyo benshi harimo abo basengana, abo babana muri mwitsinda ryivugabutumwa, Pasteri, bamwe bo ri famille yabo bazi ko ari umuntu witonda, inyangamugayo, umugabo ugira ishyaka kandi ukunda abantu bose.

      kandi ubwo muri phone ye abantu yitaba gusa n’abakobwa, kuri chat nabakobwa gusa kuri skype nibo gusa yitaba kandi nibo ahamagara, harabo ahamagara bakamubaza ngo ese sindikubumva akababwira ngo nibo bagore be ba mbere ndi kumwumva twicaranye atari byabindi byokunyuza hirya. ikindi nuko murugo nta ration atanga kandi yarangiza akaza bene wabo abana bamukuru we munzu abo yishurira ishuri itegeko nuko ngomba guhaha bakarya kandi ntaba ashaka ko harabiwacu bagera mururwo rugo rwe.

      nkabyakira neza abaza bakantuka, abitwara uko bashaka mbese umve ko ibikenewe byose murugo arinjye bireba, harigihe nakira nka bene wabo 10 ngatangira ukwezi kugeza aho kurangira ari njye ubagaburira amanwa n’ijoro tekereza, sindi ingumba. ndateganya kubona umwana ngomba gutegura maternite, ibyo nibyanjye harigihe nibaza niba ntwite ikinyendaro nkayoberwa pe! nibyinshi gusa sibyo nashakaga kuvuga, gusa njye inama yanjye  ntayindi nugusenga Imana kuko niyo itanga umutima utuje kuko nibintu byagusaza, byagusenyera vuba utabaye maso, harigihe inama zabamwe nazo zigutera gufata umwanzuro utariwo,  ariko iyo wisunze Imana n’Umugabo wunga ingo nkizo zananiranye gusa iyo wayi tabaje. komera rero usenge kuko nabyo harigihe binanirana iyo wakomeje gukomereka. ubu ndatujye ndi muri Yesu kandi nizeye neza ko nzatsinda.

      • ehhh ko wahuye nuruva gusenya wamubyeyi we!!!!!arko umbabarire si ukugusonga reka ngire icyo mvuga kumago y’ubu…abakobwa benshi basigaye bashaka gushyingirwa kurusha gushinga ingo..i mean hari abirukira abasore bafite ibintu kdi bashaka kurongora rero yahura n’umwana w’umukobwa akamwishushanyaho(doreko abenshi babashakira munsengero)hanyuma ugasanga umukobwa niba yarafite undi muhungu bakundana akaba atarabona ubushobozi bwokumutwara akaba aciyeho…rero ugasanga nyuma y’igihe gito cyane abonye ko yibeshye…NB. urukundo nyarwo naho mwatinda kubana mukisuganya ntago rujya rusaza..ARKO ingo zidashingiye kurukundo zisaza kare ndetse zikanarangizwa na divorce…rero my dear sisters,mujye mwitonda mushake urukundo aho ruri ntimugashake ibintu mwizeye ko bizavamo urukundo.NEVER….Kdi mumbabarire siwowe mbivugiyeho gusa nuko numvise ngomba gutanga inama kugishobora kuba cyatera situation nkiyo yawe.GOD BLESS Y’ALL

  • Wowe wiyise Inararibonye rwose ibyo uvuga nibyo. Nabanze arebe niba ibyo uwo mugabo akora atabiterwa na complexe yo gutungwa n’umugore de A a Z. Namuganirize mu ituze amubaze impamvu ibimutera kandi umugabo niyemera kwisubiraho umugore ajye amwubaha nk’uko abagore b’abanyarwandakazi bubaha abagabo maze amuteteshe kuko abagabo bakunda guhabwa affection nk’abana.

  • ubundi wamuzanaga ushaka iki….ko hano huzuye abahungu uzaze nkuhoze amarira nakundi 

  • birakomeye ihangane gusa igisubizo nukujya mu mana kurusha ibindi byose kuzubakwa kuko ingo zose zukakwa n’amasengesho

  • inama baguhaye ndazishimye iga ubwenge wa mukobwa we kora kuburyo umukura kurizo feceebok nibindi ahugiyemo byo kuganira ndi wowe najya ngera murugo niba ufite akazi nkamusuhuza neza cyane nurukundo  ngahita mutegurira utuntu two kumuha mugihe ntutegura nkamuha umwana akamumfasha ubundi nkamwigisha utuntu twinshi ukajya umucira bugufi ukamubwira uti ngwino nkwigishe guteka, koza ibyombo, gusasa, ukamukunda reka nkubwire abagabo baroroshye cyane numushaka uzamwigarurira ariko ntarukundo bagira barikunda nurutegereza ntarwo uzabona mukunde wowe umubuze ikintu cyose gituma atekereza hirya no hino reka nkubwire ibimbayeho nonaha.mfite mubyara wange atuye mumutara abyaye kabiri nimuto pe ntanubwo yize numuturage nijye umufasha we na mama we umugabo yari yaramutaye ashaka undi mugore abimbwiye ndamubwira nti mwihorere ntujye gushwana utuze azigarura musaba ko azajya ajya kumusura akamubwira ko abana bashonje kandi bamukumbuye ndetse akanasuhuza mukeba we ntamurakarire ejo bundi umwana ararwara mwoherereza amaf yo kumuvuza musaba guceceka mugihe bari bari kwamuganga umugabo ahura nabantu barabimubwira ajya kubasura murugo umugore arampamagara ati yaje mbigenze nte musaba ko amucira bugufi akamukorera byose kandi ntagire icyo amwaka umugore arabikora undi arataha asubira kwaya nshoreke bukeye aragaruka amwakira neza aricecekera ubu abyutse ampamagara ngo yaje gusaba imbabazi ngo agaruke murugo kuko uwo mugore yashatse yirirwa amutuka amwaka amafr nutwo yarafite yatumumazeho ayo akoreye yose arayamushyira bugacya akamwaka andi rero ineza ikemura ibibazo byose byimibanire ntugatukane ntukarakare kuko niwowe bivuna umubuze gutekereza umukoreshe murukundo azageraho yibaze kandi ujye umuganiriza uti dukoze gutya twagera kuriki nidufatanya turabaho neza gira gutya ntiwinube umubuze uburyo ntakabone umwanya wo kwandika ayo mateshwa azageraho abone ko atumwanya ajye mumurongo uzamuganirize nyuma buretse fata izindi ngamba

    • mada bakugiriye inama nyinshi nziza ubwo nawe uzahitamo izazagufasha nk ‘umuntu uri kuri terrain. gusa icyo nakongeraho, ubundi abagabo dukunda icyubahiro n’abagore nabo bagakunda gukundwa kandi abagore benshi iyo barusha abagabo ubushobozi ntibaba bacyubaha abagabo babo,ubwo rero urebe neza ko uwo mutego utawuguyemo. ikindi nkuko bakomeje kubikubwira ingo zubakwa no gusenga hamwe no kuganira. uzarebe ukundu umugusha neza muganire umubwire byose bikubangamiye. hamwe no gusenga Imana izagira icyo igukorera.natwe kandi tuzajya tugusengera.kandi ukomeze wihangane ntufate umwanzuro wihuse mubi Imana izagutabara mugihe gikwiye kandi ujye ufata n’umwanya wogusenga.

  • uzampe adresse yawe kuri 250785580511 tuganire nange mfite ikibazo nkicyo ariko nge nahise nkicyemura

  • bizasshira nanjye nkizana umugore byambayeho ariko  nkajya mvugana n’abakobwa rihishwa, ariko naje gusubiza ubwenge kugihe amashyano yose nyicaho mpitamo kwikundira umugor n’umwana wange,. ariko ikiruta uzabimubwir ko bikubangamiye natabireka ubwo azaba ari ikirara waguyeho uzamureke.

  • Bibaho iyo umugore ari we wagiye muri Afrika akazana umugabo. Ntabwo ndimo kugukina ku mubyimba, kuko umugabo niwe ubundi uhaguruka akavunika akazana umugore, ni naho rwose bigira injyana yibyitwa mariage kandi urugo rugakomera. Nta gushidikanya ko uwo mugabo afite ibibazo bikurikira: 1) icya mbere yaje i Burayi atiteguye , aha ndavuga ko yagombaga kuba yaratekereje akamenya ko atazahita amenyera i Burayi ko bizamufata agahe ko kubona n’imirimo , n’ibindi…2) Icya kabiri urukundo yagukunze ntabwo rwari rwuzuye , ahubwo rwasunitswe n’amafaranga yawe , no kuza i Burayi abenshi baririra 3) ushobora kuba nawe waramufashe nk’umuturage ugomba kujya akwigiraho buri kimwe cyose ukajya witwara nka nyirurugo witwaje ko umugabo adasobanukiwe n’iby’iburayi . 4) Inama: nubwo ritararenga , gerageza kumuha umwanya we nk’umugabo umureke afate ibyemezo kandi ubikurikize byapha byakira yumve ko ariwe wabifashe. 5) Mugishe inama kuri buri kintu kandi inama akugiriye uyifate. Mbese igire nkumuntu ukeneye uwo bafatanya kandi wigire nkutazi byose ahubwo ujye umubwira ko inama aguha zigufasha. 4) numara kubona ko yahagurutse arimo akora inshingano ze , icyo afasheho responsabilite cyose kimurekere wigireyo cyane. ,namara kwigwizaho izo responsabilite wowe noneho winjire mu bikureba cyane cyane guteka , kurera umwana , etc. 5) igihe uzaba umaze kwizera neza ko wamugejeje aho ushaka noneho mujye muganira umubaze bimwe mu bibazo bikubangamiye: facebook n’abacuti be nkurugero. 6) Niwumva iyi nama igufasha nyandikira hano umbwire kuko ibi uvuga byambayeho bangira iyi nama ndayikurikiza none byose biragenda rwose. Bonne chance

Comments are closed.

en_USEnglish