Digiqole ad

Murekezi yaba azita ku buhinzi n'ubworozi nk'uko yabibonaga?

Akiri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, ubu wagizwe Ministre w”intebe w’u Rwanda yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru w’Umuseke, ni mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Iki gihe yabwiye Umuseke  ko ubuhinzi n’ubworozi arirwo rwego rukwiye guhabwa imbaraga kuko rutanga akazi kandi rugatuma n’inganda zirushaho gutera imbere n’imibereho y’abaturage ikazamuka.

Mu cyumweru gishize ubwo yahabwaga imirimo mishya yo kuyobora Guverinoma y'u Rwanda
Mu cyumweru gishize ubwo yahabwaga imirimo mishya yo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda

Muri iki kiganiro yagiranye n’Umuseke ku munsi wa nyuma w’Inama ya Banki Nyafrica Itsura Amajyambere yaberaga i Kigali, Murekezi yavuze ko kugira ngo izi ntego zigerweho bisaba ko Abanyarwanda, urubyiruko by’umwihariko bahabwa ubumenyi ngiro kandi rukigishwa amasomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ku buryo buhoraho.

Yagize ati “Kandi rukagira (urubyiruko) ubushobozi bwo kwihangira umurimo, bityo urubyiruko rube amahirwe aho kuba ikibazo ku Rwanda.”

Muri iki kiganiro Min.Murekezi yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri gahunda y’igihugu irebana n’umurimo yasanze kugira ngo imirimo irusheho kwiyongera bisaba ko intego yo guhanga imirimo mishya igera ku bihumbi 200 igomba kurushaho kuvugururwa no kongererwa imbaraga kuruta uko bimeze.

Yagize ati “Uko dushyira imbaraga mu gushaka imirimo idashingiye ku buhinzi ni nako dukwiye gushyira imbaraga nyinshi cyane mu guhanga imirimo mishya mu buhinzi n’ubworozi kuko ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda buracyatunze Abanyarwanda benshi mu byerekeye umurimo.”

Anastase Murekezi avuga ko n’ubwo ubu imibare y’abatunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi igenda imanuka (ubu igeze kuri 72%) ngo ntibivuze ko agaciro kabyo kagenda kagabanuka.

Kugabanuka kw’imibare ntabwo ari ukuvuga ko agaciro igihugu giha ubuhinzi n’ubworozi kagabanuka ahubwo karagenda kiyongera kuko uretse n’imirimo ubuhinzi n’ubworozi bitanga, ni nabyo turambirijeho cyane mu byerekeye guteza imbere inganda ari nacyo cyiciro cya kabiri kigomba gutanga imirimo mu Rwanda.” Anastase Murekezi.

Avuga ko mu gihe ubuhinzi buvuguruwe bugatezwa imbere umusaruro ukiyongera, inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi nazo zikawutunganya, uwo musaruro ujya muri serivisi ugacuruzwa, amafaranga avuyemo akajya mu mabanki, bigatanga akazi mu bwikorezi n’ibindi byinshi usanga bishobora gutera imbere kubera ubuhinzi.

Muri uku guteza imbere ubuhinzi kandi ngo ikoranabuhanga ntirigomba kwibagirana kuko ariryo rituma imirimo iboneka kandi akazi kagakorwa ku buryo bunoze.

Murekezi kandi avuga ko amavugurura mu buhinzi nko gukoresha imbuto z’indobanure no kuzitubura, gukoresha ifumbire y’imborera cyangwa imva ruganda, ubucuruzi bw’ifumbire ni akazi, n’ibindi nabyo ngo bikozwe neza birushaho gutanga imirimo ku banyarwanda benshi.

Avuga ko uko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi byiyongera niko inganda zihari zizabona umusaruro n’inshya zikavuka, umusaruro wazo ukaguka n’imirimo ikiyongera.

Min.Murekezi muri iki kiganiro yasabye urubyiruko gufungura amaso, uko guverinoma ihangayikijwe n’aho yarubonera imirimo narwo rugashyiraho akarwo rwihangira imirimo, rukegera ibigo nka “BDF” byashyizweho ngo birufashe mu gutegura imishinga no kuyishyira mu bikorwa, ikigo nka BDF kikaba kigira ibiro muri buri karere.

Ubuhinzi n’ubworozi ubu bufite Ministre mushya, PhD Mukeshimana Gerardine, umuyobozi wa Guverinoma ubu Murekezi Anastase akaba ariwe ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi ya guverinoma irimo n’iyi y’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu byo bamwe mu baturage baherutse kubwira Umuseke ku byo bategereje kuri Guverinoma nshya harimo kuba “ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi ku isoko biri hejuru kandi bigenda byiyongera”.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • agomba kubyitaho kuko yanayoboye iriya minisiteri igihe kinini cyane ubwo rero azi akamaro ku buhinzi ndetse n’ubworozi mu Rwanda

    • harya pomiya zacitse atariwe uyiyobora? ko zatangiye zirwara udukoko nyuma zigacika ubu zikaba ari nka zahabu yarebaga he? byose ni zunguruka

      • Pomiya ni iki?

  • ubwo yabonye umwanya wo kuyobora abaministrii bose ngaho ibyo yarotaga nabishyire mu bikorwa maze iterambere mu buhinzi rikomeze ritere imbere dore ko ari nabwo bufite abantu benshi babukora, ndamwemera kandi nkemera n’uwamushyizeho

Comments are closed.

en_USEnglish