Digiqole ad

Indwara za Hepatitis C na B zikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda

Indwara z’umwijima Hepatitis C na B, zikomeje guhitana abantu batari bacye mu Rwanda no ku Isi muri rusange kubera ko kuzivuza bikomeje kuba ku giciro cyo hejuru, dore ko kugeza ubu bisaba nibura amafaranga agera kuri miliyoni imwe buri kwezi kugira ngo ubashe kubona ubuvuzi n’ubwo n’abazivura ari bacye mu gihugu.

Abayirwaye n'abaganga mu rugendo rwo kwamagana izi ndwara.
Abayirwaye n’abaganga mu rugendo rwo kwamagana izi ndwara.

Ejo kuwa mbere tariki 28 Nyakanga, Isi yose yizihizaga umunsi mpuzamanga wo kurwanya indwara z’umwijima aho, mu Rwanda hakaba haranatangijwe umuryango wo guhangana n’izi ndwara “Rwanda Organisation for Fighting Against Hepatitis(R0FAH)”.

Izi ndwara zombi zandurira mu maraso, zikaba nazo zinahererekanywa mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Imibare ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2011 ku bagore batwite igaragaza ko 3,5% bari barwaye Hepatitis B. Naho ubundi bushakashatsi bwakozwe muri 2013, ku bantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri Kigali abagera kuri 5% bari bayifite, ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 7% mu magereza yo muri Kigali nabo bayanduye.

Gusa ku rwego rw’Igihugu ababana n’ubwandu bwa SIDA bafite iyindwara ya Hepatitis B muri (2013-2014) bagera kuri 4%.

Gusa n’ubwo kwivuza izi ndwara bihenze, by’umwihariko Hepatitis C yo iracyari ikibazo gikomereye mu Rwanda ndetse n’Isi yose kuko idakira, kandi ikaba nta rukingo nayo igira.

Dr Aimable Mbiturumuremyi, umukozi muri uri RBC avuga ko n’ubwo ibiciro byo kwivuza izi ndwara bigihenze, ngo Leta ikomeje gukora uko ishoboye ngo yorohereze Abanyarwanda kubona ubuvuzi bw’izi ndwara.

Kugeza ubu ngo harimo gukorwa umurongo ugenga abaganga bavura iyi ndwara ndetse no kubaha amahugurwa atandukanye.

Ku rundi ruhande, kuva mu mwaka wa 2002 Leta yatangiye gukingira indwara ya Hepatitis B ndetse mu mwaka ushize wa 2013, itangira kujya ipimwa abagana amavuriro kwipimisha izindi ndwara.

Mbiturumuremyi avuga kandi ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga kugira ngo barebe ko Laboratory zisuzuma iyi ndwara zakomeza kwagurwa ndetse n’imiti ikaba yagabanyuka (ibiciro byayo).

Imbogamizi abaye izi ndwara bahura nazo

Karangwa Callixte wayirwaye “Hepatitis C” avuga ko nyuma yo gufata imiti neza no kubahiriza amabwiriza ya muganga nta bimenyetso igaragaza usibye umunaniro, ikibazo gusa ngo ni uko kwivuza iyi ndwara bihenze kuko umuntu ayivuza ibyumweru 48.

Uyu ni Karangwa Kallixte wayirwaye avuga ko bitoroshye kuyivuza.
Uyu ni Karangwa Kallixte wayirwaye avuga ko bitoroshye kuyivuza.

Karangwa avuga ko nibura mu cyumweru bimusaba imiti y’ibihumbi 175, wateranya mu kwezi bikaba 700 000, Kuri aya mafaranga hiyongeraho amafaranga y’ibizamini agera ku bihumbi 297, usanga igiteranyo rusange kirakabakaba Miliyoni.

Kugeza ubu ngo ivurirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, Ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe ndetse no bitaro bikuru bya kaminuza “CHUK”.

Ikigoranye kandi kuri izi ndwara ntizikorana n’ubwisungane mu kwivuza bukoreshwa n’Abanyarwanda benshi “Mutuelle de santé” n’ubwo RAMA na MMI nazo zitazivuza 100%.

Ku isi yose abasaga Miliyoni 500 barwaye Hepatitis B, naho  abagera kuri Miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka kubera indwara z’umwijima.

Abantu batandukanye mu rugendo rwo kurwanya indwara z'umwijima.
Abantu batandukanye mu rugendo rwo kurwanya indwara z’umwijima.
Uru rugendo rwaturutse kuri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) kugera kuri Stade Amahoro.
Uru rugendo rwaturutse kuri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kugera kuri Stade Amahoro.
Dr Constance Mukabatsinda umwe mu baganga bacye bavura izi ndwara.
Dr Constance Mukabatsinda umwe mu baganga bacye bavura izi ndwara.
Dr Aimable Mbituyumuremyi, umukozi muri RBC
Dr Aimable Mbituyumuremyi, umukozi muri RBC
Ababyeyi mu kwamagana izi ndwara za Hepatitis C na B.
Ababyeyi mu kwamagana izi ndwara za Hepatitis C na B.

 

BIRORI Eric

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Mwari mukwiriye kutugezaho ibiyitera n’uburyo bwo kuyirinda

  • MINISANTE ikwiye gukora ubukangurambaga cyane ku rukingo rwa Hepatite B, hanyuma hakavugwa no kubijyanye no kwirinda. Ikindi ni ukumenya ko abongererwa amaraso batayanduriramo.

  • None hapatitis B ntabwo ari cokimwe na C nashako mumpe umuco

  • Iyi nkuru ntiyuzuye. Igikenewe cyane ni uko yandura n’uko abantu bayirinda.

  • nonese ko bamwe bavuga ko hepatite c ngo nticyira kandi hari uwakize mwatubwije ukuri

  • noneseko mwavuzeko epatitec ntarukingo igira abasirikare bagiye kujya mri muri mision kobabaha urukingorwayo. mugerageze muge muvugisa ukuri

Comments are closed.

en_USEnglish