Month: <span>July 2014</span>

Rayon Sports na Police FC ziracakirana bya gicuti

Nyuma yo gutsinda  umukino we wa mbere wa gicuti ya kinnye ni ikipe ya Darling Club Virunga ku cyumweru, umutoza Jean Francois Luscuito ngo agomba gukina imikino ya gicuti myinshi harimo n’uwo bazakina n’ikipe ya Police FC mu mpera z’iki cy’umweru, kugira ngo akomeze kwitegura neza mbere y’uko irushanwa rya CECAFA Kagame cup ritangira tariki […]Irambuye

Abasilamu basoje igisibo basabwa gusenyera umugozi umwe

28 Nyakanga 2014 – Ahagana saa mbili zibura iminota kugeza saa tatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hakorewe amasengesho ya kisilamu yo gusoza igisibo gitagatifu bamazemo ukwezi. Mu nyigisho ya Mufti w’u Rwanda yasabye abasilamu bo mu Rwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe. Ibihumbi by’abasilamu i Kigali bitabiriye aya masengesho, abana, inkumi, abasore, abagabo, abagore, […]Irambuye

Inama y'umutekano ya UN irasaba ko amahoro agaruka muri Gaza

Akanama gashinzwe amahoro ku Isi ka UN ubu gahagarariwe n’u Rwanda kasabye  Israel na Hamas guhagarika imirwano yatumye abaturage benshi bo muri Gaza batakaza ubuzima abandi bagahunga. Ibi u Rwanda n’ibindi bihugu 15 bigize aka kanama rwabisabye nyuma y’uko mu ijoro ryo kucyumweru tariki 27 Nyakanga hemejwe  imyanzuro yari yatanzwe n’Umunyamabanga mukuru wa UN, Ban […]Irambuye

Namufashe asezera inshuti ye kandi bwari gucya tugatera igikumwe

Bavandimwe ba Umuseke, muraho neza Yesu abagirire neza, ndi umusore ugeze igihe cyo gushaka ariko ubu nabihiwe n’ubuzima. Mu by’ukuri nakunze umukobwa na we mbona ankunda, tugera igihe twiyemeza kurushinga tukava mu buzima bwo kubana n’ababyeyi tugashinga urugo rwacu, twese tubyemeranyaho. Birumvikana nk’uko mu muco wa Kinyarwanda bigenda, ishimwe ry’ababyeyi ‘inkwano’ narayitanze, twumvikana n’umukobwa igihe […]Irambuye

Huye: Ubukwe bwabaye amarira kubera impanuka y'abageni

Ku gicamunsi kuri uyu wa 27 Nyakanga 2014 mu murenge wa Rusatira hafi y’ahitwa i Kinkanga mu karere ka Huye ku muhanda wa Huye – Kigali, habereye impanuka idasanzwe y’imodoka y’abageni. Mu bari bayirimo abageni bari mu bakomeretse, umukobwa ku buryo bukomeye. Iyi mpanuka yabaye ubwo aba bari bagiye kurushinga bavaga mu mihango yo gusaba mu […]Irambuye

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatangijwe ukwezi kw’umufundi

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Nyakanga mu Rwanda hose hatangijwe ukwezi kwahariwe umufundi,  gufite insanganya matsiko igira iti “ Umurimo unoze, Gutanga serivise nziza no Kwizigamira.” Iki gikorwa kikaba cyahuriranye n’umunsi w’umuganda. Imihango yo gutangiza uku kwezi kwahariwe umufundi  mu Rwanda yateguwe na sendika y’abafundi mu Rwanda ariyo STECOMA.  Iki gikorwa kizihijwe ku rwego […]Irambuye

Abanyarwanda bategereje iki kuri Guverinoma nshya?

Guverinoma nshya iherutse kujyaho, nta gushidikanya ko isanze hari umurongo abandi bakoreragamo nabo batazajya ku ruhande uretse kunoza ibyakorwaga ari nacyo akenshi baba bazaniwe. Ariko buri gihe umuturage aba yiteze ikintu gishya mu muyobozi mushya. Abantu 50 baganiriye n’Umuseke kuri iyi Guverinoma nshya. Abantu 20 b’ahantu hatandukanye i Kigali bemeye kuganira no gutanga ibisubizo, 16 […]Irambuye

Ministre w’Intebe mushya: Bamuvuga iki aho atuye?

Benshi batunguwe n’ihinduka ryatunguranye rya Ministre w’Intebe, abantu bongera gutungurwa cyane no kumenya ko Anastase Murekezi ariwe wagizwe Ministre w’Intebe mushya. Murekezi ni umukozi wa Leta ubimazemo igihe kinini, ni umugabo utarakunze kuvugwa cyane, yewe no ku rwego rwa Ministre si kenshi yavuzwe mu bitari ibyerekeye akazi ke. Abaturanyi be n’abandi bamuzi babwiye Umuseke iby’imibereyeho […]Irambuye

Airtel Rwanda yeteye inkunga imiryango 50 y’Abisilamu itifashije

Kuri uyu wa Gatanu Airtel Rwanda yateye inkunga y’amafaranga imiryango y’Abisilamu 50 itifashije yo mu Karere ka Nyarugenge. Iyi nkunga y’amafaranga ifite agaciro ka Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nkunga ngo izafasha iyi miryango kubona ibyo kurya ku munsi wa Iftar (Idi-El-Fitr) uzwi ku izina ry’Irayidi. Airtel yakoze iki gikorwa mu rwego ryo kwerekana ubufatanye […]Irambuye

en_USEnglish