Digiqole ad

Urutonde rushya: u Rwanda ku mwanya wa 6 muri Africa mu magare

Urutonde rwashyizwe ahagaragara muri week end ishize n’impuzamashyirahamwe y’amarushanwa yo gusiganwa ku magare ku isi rwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu muri Africa, umusore w’umunyarwanda aza ku mwanya wa 14 mu banyonzi bakomeye mu marushanwa yemewe muri Africa. 

Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ugenda utera imbere muri iki gihe
Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ugenda utera imbere muri iki gihe

UCI (Union Cycliste Internationale) yatangaje uru rutonde kuwa 25 Nyakanga, u Rwanda ku rutonde ruheruka rwari ku mwanya wa munani muri Africa ubu rukaba rwazamutseho imyanya ibiri. Umusore Valens Ndayisenga usiganwa ku magare yaje ku mwanya wa 14 ku rutonde rushya rw’abanyonzi beza mu marushanwa muri Africa akaba ari ku mwanya wa kane u batarengeje imyaka 23. Ku rutonde rw’ibihugu mu batarengeje imyaka 23 u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu (5), ibi bikaba biha itike u Rwanda yo gukina Shampiona y’isi mu batarengeje imyaka 23 izabera i Ponferrada muri Espagne hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri 2014.

Valens Ndayisenga w'imyaka 20 y'amavuko ubu ari mu banyonzi 15 beza muri Africa
Valens Ndayisenga w’imyaka 20 y’amavuko ubu ari mu banyonzi 15 beza muri Africa

Uko ibihugu 16 byahawe amanota bikurikiranye muri Africa: 22222 Uko abasiganwa ubwabo bakurikiranye:     11111 333 Mu bandi banyarwanda bari kuri uru rutonde, hariho; Hadi Janvier (22), Bonaventure UWIZEYIMANA (62), Jean Bosco INSENGIYUMVA (64), Jean Claude UWIZEYIMANA (111), Abraham RUHUMURIZA (126), Emile BINTUNIMANA (144), Patrick BYUK– USENGE (188), Adrien NIYONSHUTI (203), Gasore HATEGEKA (208) na Joseph BIZIYAREMYE (232), UM– USEKE.RW

0 Comment

  • TEAM RWANDA  INDUTIRA AMAVUBI INSHURI IGIHUMBI BRAVO     JACK  NA TOM RICH 

Comments are closed.

en_USEnglish