Digiqole ad

Nyagatare: Abajura bashatse kwiba Banki bararaswa umwe arapfa

29 Nyakanga – Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba iratangaza ko abagabo bane;  Sibomana Faustin, Karangwa Charles, Mulisa Iridahemba na Isiniyande Emmanuel, bari mu mugambi wo kwiba Banki y’Abaturage ya Mimuri mu karere ka Nyagatare, bagafatirwa mu cyuho Sibomana Fustin akahasiga ubuzima agerageza gucika naho mugenzi we arakomereka.

Batatu bafashwe, umwe yakomeretse, mugenzi wabo yarashwe agwa aho
Batatu bafashwe, umwe yakomeretse, mugenzi wabo yarashwe agwa aho/ Photo KigalitoDay

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SS Benoit Nsengiyumva yabwiye Umuseke ko iby’ubwo bujura byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2014, ubwo abo bagabo bari baturutse i Kigali baje kwiba Banki ya Mimuri mu karere ka Nyagatare.

Abo bagabo ngo bari bitwaje igikoresho gisudira, ‘Bomboni’ ngo ni cyo bakoresheje baca inzugi n’umutamenwa wa banki bakuramo amafaranga basanzemo agera kuri miliyoni imwe n’igice (FRW 1 500 000).

Abarinzi ba banki baje kubafatira mu cyuho aba bagabo bagerageza kwiruka, babarashe umwe witwa Sibomana Faustin ahita apfa naho Karangwa Charles arakomereka abandi bafatwa mpiri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko abo bagabo bafatanywe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1,2 ariko ngo ubuyobozi bwa Banki buvuga ko mu mutamenwa harimo agera kuri miliyoni imwe n’igice Polisi iracyakora iperereza kuri ayo mafaranga ataraboneka.

Nyuma y’urusaku rw’amasasu, Polisi n’abasirikare ngo bahise batabara ku buryo nta kintu kidasanzwe cyabaye,muri  abo bagabo uwapfuye n’uwakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Nyagatare naho abandi bari ku kicaro cya Polisi Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SS Benoit Nsengiyumva asaba abaturage gutanga amakuru ngo kuko iyo yamenyekanye Polisi imenya uko iza kwitwara muri icyo kibazo ikaba yaburizamo imigambi mibisha nk’uyu.

SS Benoit Nsengiyumva asaba abafite imigambi kuyireka kuko ibagiraho ingaruka mbi byanze bikunze, ikaba ndetse yababyarira urupfu cyangwa gukomereka nk’uko byagendekeye Sibomana Faustin na Karangwa Charles.

Ntiharamenyekana niba hari abandi bantu bakoranaga n’abo bagabo bane gusa nk’uko Umuvugizi wa Polisi yabibwiye Umuseke ngo haracyakorwa iperereza kugira ngo abo bagabo bavuge niba hari abandi bakoranaga.

Ku ikarita y'Akarere ka Nyagatare, ubu bujura bwakorewe mu murenge wa Mimuri (ahaciyeho uruziga)
Ku ikarita y’Akarere ka Nyagatare, ubu bujura bwakorewe mu murenge wa Mimuri (ahaciyeho uruziga)

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ibyo bisambo nibihanwe rwose birashaka gucucura abaturage, gusa inzego zumutekano zacu ziba ziri maso iki nicyo nzikundira ntawapfa kuzica murihumye, bakomerezaho rowse turabashyigikiye abashinzwe umutekano

  • Umuntu ava amaraso bene kariya kageni aho kumujyana kwa muganga bakamwicaza, agafotorwa nkumu model.

    • Ubwo se ni ugukunda kuvuga cyangwa nawe uri mugenzi we? Ngo gufotora umuntu ava amaraso? Uzi ko uri Colgate!Nibase yari yarabikijemo iyo areka hagacya akaza habona ukareba ko hari umufotora!

  • iminsi 40 yabagereyeho ntawuzashaka kuyogoza ibyo abantu baruhiye ngo bibagwe amahoro.

  • Uyu karangwa charles arakabije ubujuru ahubwo ntibyumvikana ukuntu ahora yiba yarangiza akarekurwa , uyu yaherukaga kuba ari mu gatsiko kibye bank ya abaturage ya Kabagali , muri nyanza , none dore nubu yongeye, kandi yagiye anagaragara mu bundi bujura bwagiye buba ndetse akaba ari nacyo cyaha cyatumye yirukanwa muri gendarmerie kuko yahoze ari umu GD , Ubutabera bukurikirane ukuntu arekurwa kuko ntabwo byumvikanye peee !!!

  • kandi ubwo abagore babo bari baziko abagabo babo ari ababos bagiye kubahahira kumbe ni abajura!

  • Gufotora se bimara igihe kingana iki Bubu we? Ngo bagire ngo izo ni impuhwe rero! Kunenga gusa muzagera aho mwinenga namwe

  • uzi ko ari kuva n’amaraso mu jisho wana!

  • ahaaa! ndumva bikomeye..ariko imana tugira nuko Police yacu umutekano iba iwitayeho cyane 

  • Manzi we nubwo bwose ntarwanya ko yavurwa ariko nawe yagize nabi buriya kandi iyo abanga nawe yari kubica cg kubakomeretse rero wimugirira impuhwe cyane nabanze yumve uburemere bwibyo yakoze ningaruka zabyo sibyo?

  • Umugani wa Manzi nkubu babanza bakamugyana kwa mugaga bakabona kumufotoza, ese nkubu abaphiriyeho babisobanura gute? hanyuma ngo ikiremwa muntu kirubahirijwe mu Rwanda? nkubwo Human Right nivuga mwongere musakuze mwisobanura. 

    • Kujajwa byo murabizi gufotora harya bitwara iminsi, amasaha n’iminota ingahe? 

  • Kwiba:KuraswaGuhungabanya umutekano:KuraswaDukeneye u Rwanda rurangwamo umutekano usesuye.

  • Manzi ntabwo uzi umujura icyo aricyo niyo mpamvu uvuga ibyo, ahubwo uwamukiza akaboko kamwe n’akaguru kamwe. Ngo ajye ahora yibuka abe n’icyitegererezo ko nokumufunga ntacyo bimumarira nagera muri gereza arahinduka umukirisitu w’intangarugero. Si nkuzamfatira cyantuza!

  • Nkotanyi nimba koko uyu charles yaba asanzwe afite case nkizo zo kwiba bank ndetse akaba yarirukanywe muri Gendermerie kubera iyo Case ndumva iyi yaba ari weaknessya Police. ntibyumvikana ukuntu umuntu agira dossier zirenze imwe zisa agakomeza kurekurwa. reka twizere ko noneho bigiye gukurikiranwa

  • @Ntakindi, Bella na  Manzi :Ariko muzaba indashima kugeza ryari ? Bella we arakangisha Human Rights Watch. .. Genda uyiregere nk’uko bamwe mumenyereye maze u Rwanda rureke kubaho,sibyo ? Kandi ubwo babibye na none mwaba abambere mu kuvuga ngo inzego zishinzwe umutekano zikora iki! Ikindi mbibutsa ni uko barashwe n’abarinda bank bakora akazi kabo mu gihe bari bamaze kwica inzugi ndetse n’umutamenwa ubikwamo amafaranga. Harya ubwo abarinzi bari kubabwira ngo musigeho kugira ngo mwumve ko bubahirije uburenganzira bwa muntu ??!!! Umutekano usesuye uvuga urizana Ntakindi we ? Ndangirize ku kibazo natangiriyeho:muzaba indasima kugeza ryari ?

Comments are closed.

en_USEnglish