Month: <span>June 2014</span>

Richard Tardy nyuma y’imyakine 4 mu mupira mu Rwanda yatashye

Kuri uyu wa 28 Kamena mu gicuku nibwo yaraye asubiye mu rugo mu Bufaransa aho ashobora kuzuriza imyaka 64 y’amavuko, izina rye ntabwo abakunzi b’umupira w’amaguru bazaryibagirwa mu Rwanda, ntabwo azibukirwa ku kujyana ikipe y’igihugu y’u Rwanda (U17) bwa mbere mu gikombe cy’Isi gusa, ahubwo abukirwa no ku kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda no kwereka abanyarwanda […]Irambuye

Police na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

Mu mikino ya ½ y’igokombe cy’Amahoro yo kwishyura yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena yarangiye amakipe ya APR FC na Police FC arizo zikatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzaba mu cyumweru gitaha tariki 04 Nyakanga. Mu mukino wahuje ikipe ya Police FC n’ikipe ya SEC Academy waranzwe no kwiharira umupira mu […]Irambuye

Yirukankanye Metero 800 inda y’amazi arindwi

Kuwa kane tariki 26 Kamena 2014, Umugore witwa Alysia Montano utwite inda y’amezi arindwi (7) yagaragaye mu marushanwa yiswe ‘track and Field championships’ aho yasiganwaga muri Metero 800. Alysia Montano w’imyaka 28 yakoreye aka gashya mu marushanwa yabereye muri Kaminuza ya California, n’ubwo asa n’ukuriwe yari ashyigikiwe n’abantu benshi muri Stade ya Hornet amasiganwa yabereyemo, […]Irambuye

Gatenga: Umusore yishwe anigishijwe umukandara we

Kicukiro – Ahagana ku isaha ya Saa munani ( 14h00) kuri uyu wa gatanu mu gashyamba gaherereye mu mudugudu wa Bisambu mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Gatenga habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 bikekwa ko yahiciwe n’abagizi ba nabi bamuziritse ku giti cy’inturusu bakamunigisha umukandara we. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga […]Irambuye

Ntiyumva, ntabona, ntavuga. Ubuzima bwe buragoye, nubwo ari kwiga

Umwana w’umukobwa witwa Uwizeyimana Naomi afite ubumuga bwo kutumva, ntavuge kandi ntanabone ni uwo mu karere ka Gisagara mu majyepfo, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, amasomo n’ubuzima biragoye cyane, by’umwihariko ntabyo byorohera umuryango we kuko siwe mwana wenyine bafite mu rugo ufite ubumuga bukomatanyije. Mukandida Mathilda yatumiwe mu nama ya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga […]Irambuye

Ntiwabohora igihugu unigwa n’akatsi (urumogi) – Min. Harerimana

Mu muhango wo kuzirikana ku bubi bw’ibiyobyabwenge wabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 26 Kamena 2014, Ministre Musa Fazil Harerimana yabwiye cyane cyane urubyiruko rwari aho ko ntacyo rwakwigezaho mu gihe rukibaswe n’ibiyobyabwenge, byiganjemo cyane cyane urumogi bamwe banita akatsi.  Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwari muri uyu muhango rwaganirijwe ku mateka yo kubohora igihugu […]Irambuye

Abana 20,000 babyawe ku nterahamwe nta Politiki yihariye yo kubitaho

Mu Rwanda, abana babarirwa ku bihumbi 20 bavutse ku cyaha cya Jenoside ubwo ba nyina bafatwaga ku ngufu n’Interahamwe. Nyuma y’imyaka 20 abahuye n’iki kibazo baravuga ko nta buryo bwo kubafasha by’umwihariko, agahinda karacyashengura ababyeyi babo kubera ayo mateka no kudafashwa kw’abo babyaye. Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena wari umunsi wahariwe kuzirika […]Irambuye

Umuhungu w’imyaka12 arashinjwa kwiba Bus y’ishuri

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika polisi ya Florida yataye muri yombi Michael Wade Propst umunyeshuri w’imyaka 12 ushinjwa kwiba imodoka y’ikigo (school bus) isanzwe itwara abanyeshuri bagenzi be. Uyu mwana w’ umuhungu ngo yibye iyi modoka nyuma yo kurunguruka mu modoka abona umushoferi usanzwe uyitwara yibagiriwemo imfunguzo, niko guhita azifata yatsa imodoka asohoka mu kigo […]Irambuye

“Umuntu nakugirira nabi ntukabimwiture”- Amag The Black

Hakizimana Amani umuraperi uzwi nka Amag The Black aratangaza ko niba umuntu akugiriye nabi cyangwa se ukabona akubujije amahirwe y’ikintu wari ugiye kugeraho ntuzabimwiture. Kuko akenshi ngo aba aribwo ugiye kubona ikindi kintu cyiza mu buzima bwawe. Imwe mu mpamvu Amag avuga ko nta mpamvu yo kwishyura ikibi ugiriwe na mugenzi wawe, ngo ni uko […]Irambuye

2.2MW zo kuri Rukarara II, intambwe yatewe ku mashanyarazi ariko

Abaturage bo mu murenge wa Uwinkindi mu karere ka Nyamagabe babwiye Umuseke ko bishimiye kuzura k’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ya kabiri rwamuritswe kuri uyu wa kane ruri iwabo ubu rutanga Megawatt 2.2 z’amashanayarazi, gusa bagasaba ko aya mashanyarazi nayo yabagezwaho cyane cyane abaruturiye insinga ziyajyana zica hejuru. Mu Rwanda imibare igaragaza ko abarutuye bafite amashanyarazi […]Irambuye

en_USEnglish