Digiqole ad

Police na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

Mu mikino ya ½ y’igokombe cy’Amahoro yo kwishyura yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena yarangiye amakipe ya APR FC na Police FC arizo zikatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzaba mu cyumweru gitaha tariki 04 Nyakanga.

SINA Jerome wazonze cyane ikipe ya SEC Academy kuko yayitsinze ibitego 6 wenyine mu mikino yombi
SINA Jerome wazonze cyane ikipe ya SEC Academy kuko yayitsinze ibitego 6 wenyine mu mikino yombi

Mu mukino wahuje ikipe ya Police FC n’ikipe ya SEC Academy waranzwe no kwiharira umupira mu gice cya mbere ku ikipe ya Police FC, n’ubwo wabonaga impande zombi zifite ishyaka ryo gushaka gutsinda, byarangiye Police FC ariyo ibonye intsinzi y’ibitego 4-3.

Iyi ntsinzi y’uyu munsi ku ruhande rwa Police yaje yiyongera kuyo yari yabonye mu mukino ubanza, aho yatsinze SEC Academy ibitego 4-2, bivuze ko Police yakomeje itsinze SEC ibitego 8-5.

Nk’uko byagenze mu mukino ubanza kandi mu bitego 4 Police yatsinze harimo 3 by’umukinnyi SINA Jerome yabonye ku munota wa munani (8), uwa 41 n’uwa 43, ikindi cyatsinzwe na Mutuyimana Musa.

Mu gice cya kabiri ikipe ya SEC yagarutse yahinduye imikinire maze ku munota wa 46 ihita ishyiramo igitego cya mbere cya tsinzwe na Ntwari Evode.

SEC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Police FC, ku munota wa 52 Ganza Isaac azagushyiramo igitego cya kabiri, mu gihe Police yasaga nk’iyananiwe, maze ku munota wa 66 Ntwari Evode atsinda igitego cye cya kabiri muri uyu mukino ari nacyo cya gatatu cya SEC.

SEC yakomeje kwataka ku munota wa 78 w’umukino ibona Penaliti yari gutuma yishyura ibitego byose yatsinzwe ariko Muganza Isac ayitera mu ntoki z’umunyezamu Ganza Alex, umukino uza kurangira utyo.

Umutoza w’ikipe ya Sec Nizeyimana Saustène yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye SEC yakoze amakosa mu gice cya mbere ku mipira y’imiterekano bituma Police FC ibatsinda ibitego 4 mu gice cya mbere.

Nizeyimana ati “Twakoze amakosa mu gice cya mbere ariko ntabwo twacitse integer kuko tuziko ikipe ya Police ikina igice cya mbere gusa kubera imyaka,mwabonye ko abasore banjye bakinnye umupira kugezaho bagomboye ibitego bitatu barata na Penaliti.”

Naho umutoza mugenzi we, Sam Ssimbwa utoza Police we asanga ikipe ye yakinnye neza.

Yagize ati “Abasore banjye bakinnye neza ariko iyo ikipe ntoya irigukina n’ikipe nkuru usanga yizirika cyane kuko iyaba narindi gukina na APR FC cyangwa Kiyovu ntabwo biba byagenze gutya.”

APR vs Kiyovu

Mu gihe hagati ya Police na SEC rwari rwambikanye, kuri Stade ya Mumena, i Nyamirambo naho ntibyari byoroshye hagati y’ikipe ya APR FC na Kiyovu.

Muri uyu mukino Kiyovu yashakaga kugombora ibitego bitatu yatsinzwe mu mukino ubanza, gusa ikipe ya APR FC yahiriwe uyu mwaka ntabwo yaje kuyikundira kuko umukino nawo waje kurangira APR FC itahanye amanota atata n’intsinzi y’ibitego 3-2.

Umukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro uzaba ku kuwa gatanu w’icyumweru gitaha tariki ya 4 Nyakanga, uhuze ikipe y’ingabo z’u Rwanda APR FC ndetse n’ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda Police FC.

Igikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize cyatwaye n’ikipe ya AS Kigali, itsinze ikipe ya AS Muhanga ibitego3-0.

Sina Jerome wa Police FC ku mupira
Sina Jerome wa Police FC ku mupira
Tuyisenge Jacques ku mupira
Tuyisenge Jacques ku mupira

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bivugwako iki gikombe kizatwara Police mbere y’uko umukino uba murumva niba koko aribyo ni ukuvuga ko umupira wacu waba ujya kuba hari abashyizeho resultat zigomba kugerwaho aho kugirango tuwubone uri kuba

Comments are closed.

en_USEnglish