Digiqole ad

Ntiyumva, ntabona, ntavuga. Ubuzima bwe buragoye, nubwo ari kwiga

Umwana w’umukobwa witwa Uwizeyimana Naomi afite ubumuga bwo kutumva, ntavuge kandi ntanabone ni uwo mu karere ka Gisagara mu majyepfo, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, amasomo n’ubuzima biragoye cyane, by’umwihariko ntabyo byorohera umuryango we kuko siwe mwana wenyine bafite mu rugo ufite ubumuga bukomatanyije.

Nawomi avuga ko yibuka amasura ya Se na Nyina, ubu yarahumye kandi ntiyumva ndetse ntavuga
Nawomi avuga ko yibuka amasura ya Se na Nyina, ubu yarahumye kandi ntiyumva ndetse ntavuga

Mukandida Mathilda yatumiwe mu nama ya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bukomatanyije yabereye i Remera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 27 Kamena, Mukandinda ni nyina wa Naomi, afite abandi bana batatu bavuka inda imwe na Naomi nabo bagiye bafite ubumuga bukomatanyije, Naomi niwe ufite ubukomeye cyane, kutumva, kutavuga byiyongereyeho guhuma burundu ataragra ku myaka 10.

Mukandinda yavuze ko Naomi Uwizeyimana babasha kumujyana gusenga, ariko atari umwana bashobora gusiga mu rugo wenyine  kubera ubumuga bwe. Iyo bibaye ngombwa ko asigara mu rugo baramufungirana kugeza bagarutse.

Mukandinda ati “ Nubwo Naomi ari umwana wumvikana kandi wumvira ariko hari igihe asigara ababaye cyane iyo tumufungiranye mu nzu tukagenda, nubwo bwose impamvu aba yayumvise.”

Uyu mubyeyi yasobanuye ko ubuzima bw’uyu mwana bugoye kubera ubumuga bwe, ntabwo bishoboka ko bamujyana ahantu hose, kandi aho yiga naho ntabwo babasha kumubonera abarimu bamwigisha byose bityo ngo akenshi akunda kuba yatashye bitewe n’uko bari kwiga ibyo adashobora gukurikira.

Abantu babana n’ubumuga bwo kutavuga ntibanabone usanga nibura biga ndetse bakamenya na za mudasobwa kubera ‘softwares’ zabagenewe, abafite ubumuga bwo kutumva ariko nibura babona nabo babasha kwiga ururimi rw’amarenga ndetse bakanaminuza n’iyo baba batanavuga. Ubu bumuga bwose uko ari butatu ni bubi cyane, ariko iyo buhuriye ku muntu umwe biba bibi cyane kuko no kwisobanura biramugora kuko aba yamenye bicye.

Naomi muri iyi nama yahawe umwanya ngo agire icyo avuga, agerageza ururimi rw’amarenga, asobanura ko mbere akiri umwana yabashaga kubona ariko akaza guhuma burundu.

Yavugaga mu marenga umuntu uyazi agasobanura mu ijwi, abandi bari aho bafite ubumuga bwo kutumva ntibanabone nabo bagasobanurirwa biciye mu rurimi bakoresha rwitwa “Tactile deaf blindness language” aho bafata mu ntoki z’umuntu uri kumva agakora amarenga nabo bakumva ibyo uri kuvuga ariho avuga. Ni uburyo butangaje ku muntu ufite impano yo kuba nta bumuga afite, ariko bugenda neza ku bafite ubumuga bukomatanyije nka buriya.

Naomi yagize ati “ Mbere nararebaga, n’amasura y’ababyeyi banjye ndayibuka. Mbere nikoreraga ibintu byinshi ariko ubu nishoborera bicye. Mbabazwa n’uko hari igihe bantekerereza icyo nkeneye bakakimpa kandi yenda ataricyo nshaka, cyangwa se icyo nshaka ntibakimenye mu buryo bworoshye. Kuganira n’abandi birangora birangira cyane kubera uku kumugara.”

Ngo ababazwa n'uko bamuhitiramo icyo rimwe na rimwe aba adashaka
Ababazwa n’uko bamuhitiramo icyo rimwe na rimwe aba adashaka

Amasomo akenshi ntabwo ayakurikira yose ku ishuri kuko abarimu bacye aribo ashobora gukurikira abinyujije mu bo bigana, baba bagomba kumubwira buri kimwe cyo se mwalimu avuze kandi nabo bakeneye gukurikira. Ibi bituma amasomo menshi atayakurikira akaba ari mu rugo kenshi. Kuko abona akanamenya bicye mu bibera ku isi, mu Rwanda no mu rugo iwabo, ibyishimo ni bicye mu buzima bwe, nubwo muri iyi nama wabona agerageza agaseka. Gusa nyina muri iyi nama ubwo yari akurikiye umukobwa we avuga agahinda kamwishe ararira.

Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire ko ubumuga bukomatanyije bwemerwa nk’icyiciro cyihariye.”

Donatille Kanimba ukuriye umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutabona yavuze ko mbere babanje kubarura abafite ubu bumuga, ngo bamaze kumenya neza iby’iki cyiciro babimenyesheje Minisiteri y’ubuzima.

Donatille Kanimba nawe ufite ubumuga bwo kutabona, wanahawe igihembo mpuzamahanga ku guharanira uburenganzira bw’amafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko mu ishyirahamwe ryabo basanze bakwiye kuvuganira cyane abafite ubumuga bukomatanyije nka Naomi, nubwo nabo bafite ubu bumuga.

Ubu ngo babaruye abantu 74 mu Rwanda bafite ubumuga bukomatanyije nk’ubwa Naomi, abenshi muri aba usanga baraheze mu ngo badakunda kujya ahabona kubera ubumuga bwabo budasanzwe, ubuzima bwabo burakomeye cyane, nubwo bafite uburenganzira bwo guseka no kugera ku byiza by’igihugu abandi babona.

Donatille avuga ko icyo basaba Leta n’abafatanyabikorwa bayo ari uko abantu bafite ubumuga bukomatanyije nka Naomi hajyaho itegeko ribarengera nk’abantu bafite ubumuga ariko BWIHARIYE, bagashakishwa aho bahishwe mu ngo mu buzima bugoye bakamenyekana, bagashyirwa mu kiciro cyabo bwite kugirango n’ushatse kubafasha amenye ko bahari.

Ubumuga bwose kubana nabwo ntabwo byoroha nubwo abenshi bageraho bakaburenga bagakora kandi bashoboye bakiteza imbere bakaburenga, ariko ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona iyo buhuriye ku muntu umwe, nka Naomi Uwizeyimana, ubuzima buba bukomeye cyane.

Mukandinda Mathilda nyina wa Uwizeyimana Naomi akurikiye umukobwa we yaje kugeraho ararira
Mukandinda Mathilda nyina wa Uwizeyimana Naomi akurikiye umukobwa we yaje kugeraho ararira
Donatilla Kanimba asanga iki cyiciro cyabafite ubumuga bukomatanyije bagomba cyemerwa n'itegeko nk'icyiciro cyihariye
Donatilla Kanimba abafite ubumuga bukomatanyije bagomba kwemerwa n’itegeko nk’icyiciro cyihariye
Abaje mu nama bateze amatwi ibiganiro byahatangirwaga
Abaje mu nama bakurikiye ibiganiro byahatangirwaga
Umuhoza Yvonne waturutse muri Handicap International
Umuhoza Yvonne waturutse muri Handicap International
Uyu yasemuriraga abafite ubumuga bwo kutumva
Uyu yasemuriraga abafite ubumuga bwo kutumva
Uri ibumoso arumva ariko ntavuga yasobanuriraga ufite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona
Uri ibumoso arumva ariko ntavuga, ari gusobanurira mugenzi we uri iburyo ufite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona
Ufite ubumuga bukomatanyije aba afashe akaboko ka mugenzi we bityo akumva amarenga akoze butyo akamenya ikivuzwe
Ufite ubumuga bukomatanyije aba afashe akaboko ka mugenzi we akumva amarenga akoze bityo akamenya ikivuzwe. Ni ubuyro bwitwa ‘Tactile Deaf Blindness Language


Photos/JP Nizeyimana/UM– USEKE

NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com

4 Comments

  • Mana abe aro wowe wikorera ibitangaza kuko aba barababaje kandi twe ntacyo dufite cyo kubamarira !

  • Mana yacu tubarire pe! Kuko sinumva ububuzima bumeze butya byananiye kubyumva!! Ngaho ikorere imirimo  ubigaragarize ubahe kunyurwa tutabasha kubaha. Mana ukwiriye kubahwa naburi kiremwa, 

  • nukuri abana nkaba baba bakeneye ubufasha bwihariye kandi nishimira ko leta y’u rwanda ikora uko ishoboye kose 

  • Birabaje Pe! Iyaba Aba Bantu Bakomatanije Ubumuga Bashyirwa Mukigo Kihariye Bakitabwaho By’umwihariko Bagahabwa Abantu Babahanga Mubijyanye Nubwo Bumuga Bukomatanyije Imana Itabare Kuko Barababaye Kdi Babaje.

Comments are closed.

en_USEnglish