Digiqole ad

Ntiwabohora igihugu unigwa n’akatsi (urumogi) – Min. Harerimana

Mu muhango wo kuzirikana ku bubi bw’ibiyobyabwenge wabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 26 Kamena 2014, Ministre Musa Fazil Harerimana yabwiye cyane cyane urubyiruko rwari aho ko ntacyo rwakwigezaho mu gihe rukibaswe n’ibiyobyabwenge, byiganjemo cyane cyane urumogi bamwe banita akatsi. 

Ministre Musa Fazil Harerimana
Ministre Musa Fazil Harerimana

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwari muri uyu muhango rwaganirijwe ku mateka yo kubohora igihugu yakozwe ahanini n’abari urubyiruko bangana nabo, Ministre Harerimana ababwira ko bitajyaga gushoboka iyo urwo rubyiruko ruza kuba rwarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Ati “Weho ubu urajya kunigwa n’akatsi, urumva igihugu wakibohora unigwa n’akatsi? ako katsi ni urumogi, ni inzoga, ni ibinini biyobya ubwenge. Urugamba turimo rwo kubohora igihugu ubukene uri kurutereranamo abandi niba wibera mu biyobyabwenge. u Rwanda ruragukeneye ngo wiyubake wigire wubake igihugu cyawe, ibi ntiwabishobora uba mu biyobyabwenge.”

Mu Rwanda ikibazo cy’ibiyobyabwenge gihangayikishije imiryango myinshi y’abanyarwanda cyane cyane abo mu mijyi n’uducentre aho urubyiruko rwishora mu kunywa urumogi, inzoga zica cyane, mugo n’ibindi bibajyana no mu zindi ngeso mbi nk’ubujura, ubusambanyi, ubugizi bwa nabi….muri uru rubyiruko usangamo abana b’abanyeshuri, ndetse bivugwa ko na bamwe mu bana b’abakobwa basigaye bakoresha bimwe muri ibi biyobyabwenge.

Ministre Harerimana yabwiye urubyiruko rwari muri uyu muhango i Rubavu ko urugamba rwo kwibohora ubukene no guharanira ko u Rwanda ruba igihugu kibeshejeho rugomba kurwana abakiri bato ubu, ariko ko nibishora mu biyobyabwenge ntaho u Rwanda ruzagera n’ubwo abakuru bahari ubu ngo bari kurusiriza umusingi mwiza.

Yahaye inama urubyiruko guhaguruka bagatanga umusanzu wo kwitwara neza mu buto bwabo birinda ibiyobyabwenge kugirango bazigirire akamaro mu gihe kizaza banakagirire igihugu cyabo.

ACP Theos Badege umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi igamije cyane kwigisha no gukangurira abaturage cyane cyane urubyiruko kwitandukanye n’ibiyobyabwenge, itagamije guhana gusa.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas yavuze ko muri iyi mu mezi abiri ashize ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bimaze kugabanukaho 2,2% kubera ubufatanye bwa Polisi, abaturage n’inzego z’umutekano.

Ku wa gatatu ushize i Rubavu hatwitse ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni 30, byinshi muri ibi biyobyabwenge ngo ni ibituruka mu gihugu cy’abaturanyi mu mujyi wa Goma.

Urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 18 na 35 nirwo bivugwa ko ruba rwugarijwe cyane n’ingeso yo gufata ibiyobyabwenge, akenshi benshi muri aba ngo bibagiraho ingaruka zikomeye zishobora kubamo no kurwara mu mutwe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntabwarakatsi kaniga abanyarwanda gusa.

  • ibiyobyabwenge biri mubintu rwose bigiriye kuzatugirira urubyiruko kandi rwairi rukomeye rufite ingufu zo kwikorera ndetse rugakorera nigihugu , ariko rwose rwagizwe umucakare ni ibi bihanya byiyobyabwenge , mugihe tuzumva ko tugomba kurenga ibitorohereza tukumvako tugomba kuvunika kugira tugire icyo tugeraho gishimishije , ufata kubiyobyambenge rero ntiwabasha urutekereza

Comments are closed.

en_USEnglish