Digiqole ad

Umuhungu w’imyaka12 arashinjwa kwiba Bus y’ishuri

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika polisi ya Florida yataye muri yombi Michael Wade Propst umunyeshuri w’imyaka 12 ushinjwa kwiba imodoka y’ikigo (school bus) isanzwe itwara abanyeshuri bagenzi be.

Arashinjwa kwiba imodoka nk'iyi y'agaciro ka $100 000
Arashinjwa kwiba imodoka nk’iyi y’agaciro ka $100 000

Uyu mwana w’ umuhungu ngo yibye iyi modoka nyuma yo kurunguruka mu modoka abona umushoferi usanzwe uyitwara yibagiriwemo imfunguzo, niko guhita azifata yatsa imodoka asohoka mu kigo aragenda.

Polisi ivugako yafashe uyu mwana bisanzwe mugihe yari yaparitse nabi, bagatangazwa no gusanga ari umwana w’imyaka 12.

Batangiye iperereza basanga uyu mwana ahubwo ntabwo ari uguparika nabi gusa ahubwo iyi modoka y’ishuri yayi yayibye ndetse amaze kugenda ibirometero 20 uvuye ku ishuri.

Uyu mwana w’umusore ariko we yavuze ko yatwaye iyi modoka byo kwishimisha, cyane ko we ngo uburyo azamo ku ishuri aza n’igare atajya aza n’imodoka.

Michael Wade ibi yabikoze kuwa kabiri w’iki cyumweru, police yakoze iperereza ku cyaha cyo kwiba imodoka y’agaciro ka $100,000.

Ishuri ry’uyu musore ryo ryamaze guhanisha umushoferi usanzwe w’iyi modoka guhagarikwa ibyumweru bibiri nta gashahara abona kubera gusiga imfunguzo z’imodoka mu modoka.

Uyu mwana yaje guhita arekurwa kuko ngo basanze nta bindi byaha yigeze gukora mbere y’iki.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish