Digiqole ad

Abana 20,000 babyawe ku nterahamwe nta Politiki yihariye yo kubitaho

Mu Rwanda, abana babarirwa ku bihumbi 20 bavutse ku cyaha cya Jenoside ubwo ba nyina bafatwaga ku ngufu n’Interahamwe. Nyuma y’imyaka 20 abahuye n’iki kibazo baravuga ko nta buryo bwo kubafasha by’umwihariko, agahinda karacyashengura ababyeyi babo kubera ayo mateka no kudafashwa kw’abo babyaye.

Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka ku buryo bwinshi butandukanye ku muryango nyarwanda
Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka ku buryo bwinshi butandukanye ku muryango nyarwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena wari umunsi wahariwe kuzirika no kurwanya iyicarubozo. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri ‘Torture’ iki kibazo cyagarutsweho aho byagaragaye ko ababyeyi b’aba bana bakorewe ‘Torture’ ubwo basamaga aba bana ubu bari mu kigero cy’imyaka 20. N’uyu munsi aba bana baha ishusho ababyeyi babo ihora ibibutsa ibibi bakorewe.

Ababyeyi benshi ntibigeze babohoka ngo babwire abo bana ababyeyi ba se, abandi base ntibabazi neza kuko bafashwe ku ngufu n’abagabo barenze umwe mu gihe gito, muri aba bana nabo abamenye ukuri bamwe ntibiyakira bitewe n’ayo mateka bakomokaho.

Chaste Uwihoreye uyobora umuryango Uyisenga n’Imanzi wita ku bana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibijyanye nayo, avuga ko abo bana bakomoka ku cyaha kibi ndetse ngo benshi baganiriza ngo ababasha kubyakira  si benshi.

Ikindi kibakomereye ni uko nta Politiki y’Umwihariko yo kubitaho  kandi bafite ibibazo by’umwihariko. Iyo urebye no mu itegeko rishyiraho FARG usanga aba bana batisangamo kuko rifasha abariho kuva muri 1990 kugeza mu ukuboza 1994”. Uwihoreye

Avuga ko iki kibazo kivugwa ndetse na Leta ikabyumva ariko kugeza ubu nta gisubizo gihamye  kiragerwaho ndetse nta gihe kizwi cyazabonekera.

Dr Bideri Diogene  Umunyamategeko wo muri CNLG avuga ko benshi muri aba bana baba ari imfubyi kuko akenshi baba bazi nyina gusa. Iki kibazo ngo no mu ntambara y’isi y’aba “Nazis” yakurikiyeho kugeza n’ubu ngo ingaruka zacyo ziracyahari.

Avuga ko akenshi aba bana hari uburenganzira badahabwa n’amategeko amwe n’amwe arengera abarokotse. Dr Bideri avuga ko umuryango Nyarwanda uba usabwa kwakira aba bana nk’abana badafite icyaha nubwo bavutse ku munyacyaha gikomeye.

Tom Ndahiro nawe avuga ko iki ari ikibazo kirenze imitekerereze kuko uyu mwana aba ari ikigeragezo kuri Nyina kandi nawe agahora amera nk’ukubiswe inyundo iyo bamubajije ngo ni mwene nde bashatse kumubaza se umubyara.

Udahemuka Jean De Dieu ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri FARG avuga ko abana ntacyo FARG yabafasha  nkuko biteganywa n’itegeko gusa ngo yita ku babyeyi babo. Avuga ko iki kibazo kiri muri MINALOC yemeye kubafasha nk’abandi bana gusa bagashyirirwaho umwihariko kubw’ikibazo cyabo. Gusa ubu bakaba bafashwa nk’abandi bana iyo bafite ikibazo cy’ubukene no kurihirwa amashuri gusa nta mwihariko w’aba uhari.

 Foto/Birori Eric/UM– USEKE

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko mubona ko iyi nkuru ituzuye mo ivangura rwose.

  • Ego Mana !! Ibi se ni ibiki?? Kuki se badafatwa nk’abandi bana b’abanyarwanda?? mugiye se nabo kubita Interahamwe da?? Kandi iri vangura rizabakoraho mwa biyita ababyeyi mwe!! ngaho nimukomeze mugwize abana benshi mumwaza ngo baturutse ku Nterahamwe niyo mpamvu bagira gahunda zihariye?? Iri ni ivangura rihanwa n’amategeko! Kuki se Farge itabafasha?? Murumva ikimwaro mubatera? Nibajya mw’ishyamba rero muzavuge ngo ni uko ari ab’interahamwe??

    • @ HadassaNtekereza ko ntawakwita aba bana interahamwe n’ubwo bazikomokaho bwose. Ntekereza ko kandi abo muri abo bana bafite ibibazo by’ubukene bafashwa nk’abandi banyarwanda bandi kuko si bose bafite ibibazo nk’uko abarokotse Jenoside bose badafashwa kuko hari abishoboye.Naho iryo terabwoba ngo bashobora kujya mu ishyamba, nizere ko wivugira kuko n’abarigiyemo barimazemo imyaka 20 kandi sinzi ko hari n’icyizere ko bazarivamo badatashye bitonze nk’uko n’abandi babikoze. Abo bana rero benshi bamaze gukura kandi bashyira mu gaciro ku buryo numva batahitamo ishyamba. Biramutse bibaye naho ibisubizo birahari nta mpungenge namba!

  • ndatekerezako , uko bitekerezwa atariko biri , hari abana benshi bafashwa kandi hatitaweho ibi byavuze , muri iki gihugu umwana ninkundi , kub hagira gutya hakaboneka abana runaka batarabona ubufasha , mujye munibuka ko abatuyobora ari abantu kandi hari ahajya haba icyuho hamwe na hamwe, 

    • Agreed with Simbi kuko abo bana sibo bafite ibibazo bonyine mu gihugu kandi hari gahunda zitandukanye zo kubafasha. Icyo abantu bakwiye kwirinda ni ukubita ko barokotse Jenoside ahubwo ni imwe mu ngaruka z’iyo Jenoside nk’uko bimeze ku bandi banyarwanda batayirokotse.

      • Ijuru ryo rizi ko bayirokokeye mu nda za ba nyina, bahumure rizabafasha nkuko n’ aho bageze ariryo. Kdi icyo Kalisa yavuze nicyo,abarokotse bose ntibafashwa( ndavuga abifashije). Thx

  • nabo bagomba kwitabwaho kuko n’amateka y’u rwanda n’umusaraba w’u rwanda 

  • Ariko iri nivangura rikomeye cyane,kdi Leta yakarebye uko yakemura ikibazo cyababana,nonese ababana sabaziranenge ntacyaha njye mbabonaho.kko byose byakozwe na politique mbi yaririho.nonese gufasha nyina utamufashiriza umwana wibwirayuko haricyo bimaze?ntabwo nyina ashobora kwishima,umwanawe atanezerewe,icyo nikibazo gikomeyecyane kdi gikwiye kubonerwa igisubizo.

  • hari ahantu nsomye, havuga ngo abana bakomote ku cyaha!!! kweli?? umuntu akomoka ku cyaha gute koko??

    • @ MariaN’ubwo kuryana ariko niko kuri kuko gufata abagore n’abakobwa ni icyaha ku isi yose. Birumvikana ko ikivamo kiba cyivuye mu cyaha, bitavuze ko abo bana ari abanyabyaha.

Comments are closed.

en_USEnglish